This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

Fridolin Niyonsaba

2017-01-05 19:26:23

RAB Yatangaje imbuto nshya z'ibigori zera kugera kuri toni 8 kuri hegitari.

RAB Yatangaje imbuto nshya z’ibigori zera kugera kuri toni 8 kuri hegitari.

Amakuru dukesha The New Times agaragaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB (Rwanda Agriculture Board) cyasohoye Imbuto nshya z’Ibigori . Ibigori ni Igihingwa kimaze kugira uruhare rukomeye mu Buhinzi bwo mu Rwanda aho mbere kitakundaga guhingwa . Ibi byatewe na Gahunda y’Imbaturabukungu mu buhinzi yo guhinga igihingwa cyagenwe hakurikijwe uturere.

Gutubura izi mbuto byaratangiye ku bufatanye n’ibigo by’imbuto bitandukanye mu rwego rwo kugabanya imbuto zitumizwa hanze y’igihugu ho 60% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 ndetse kugera kuri 100% mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2019-2020.

Imbuto zagaragajwe:

1.      RHM104: Iyi mbuto igaragaza kwihanganira izuba kandi ikunda cyane ahantu h’ubutumburuke buri murugero guhera kuri metero 900 kugera kuri metero 1800 z’ubutumburuke. Yagaragaje gutanga umusaruro ugeze kuri toni 7.89

kuti hegitari imwe mu duce dutandukanye yageragerejwemo: Rubona (Huye), Cyabayaga (Nyagatare), Karama (Bugesera) na Bugarama (Rusizi) mu bihembwe by’ihinga bya 2013A,2013B na 2014A.  Kugeza ubu imbuto zayo ziri gutuburwa na RAB- Ishami ry’Imbuto ( Gasabo, Rubungo kuri hegitari 4.2 ) na Win Win Agri Tech Ltd (Ngoma , Karembo  kuri hegitari 2). Ikigo cya RISCO nacyo kiri gutubura iyi mbuto ku buso bwa hegitari 10 (Nyagatare, Karangazi, Gabiro). Barateganya gusarura toni 30 z’imbuto zemewe muri Gashyantare 2017.

2.      RHM 1407 : Iyi mbuto yera  ahantu h’ubutumburuke buri murugero guhera kuri metero 900 kugera kuri metero 1800 z’ubutumburuke. Iyi mbuto yagaragaje kwihanganira indwara ya Maize Lethal Necrosis (MLN) . Iyi mbuto yageragejwe mu duce tune aritwo Rubona (Huye), Cyabayaga (Nyagatare), Karama (Bugesera) na Bugarama (Rusizi) mu bihembwe by’ihinga bya 2015 A, 2015 B  na 2016 A. Yatanze umusaruro ungana na toni 7.87 kuri hegitari imwe muri rusange. Kugeza ubu imbuto z’ibanze zayo ziri gutuburwa na na RAB ishami ry’Imbuto (Rubilizi, hegitari 2), SOZO Company (Gasabo, Kimironko, Kibagabaga hegitari 3.5 ha) na EMFAGM Ltd (Gatsibo, Rwimbogo hegitari 2.5).

3.      RHT132: Iyi mbuto iberanye n’ubutumburuke bwa metero 1400-2000. Iyi mbuto kandi yagaragaje kwihanganira indwara ya Maize Lethal Necrosis (MLN). Yageragerejwe muri Rubona, Musanze, Nyagatare na Karama mu bihembwe by’ihinga bya 2013 A, 2013 B na 2014 A igaragaza gutanga umusaruro wa toni 7.89. Imbuto z’ibanze ziri gutuburwa na  RAB muri gahunda y’Ibinyampeke (Rubona, Huye kuri hegitari 1 and Cyabayaga, Nyagatare)

4.      RHM1409: Iberanye n’ ahantu h’ubutumburuke buri murugero guhera kuri metero 900 kugera kuri metero 1700 z’ubutumburuke. Nayo mwigeragezwa yagagaje kwihanganira indwara ya Maize Lethal Necrosis (MLN) . Yageragejwe ahantu hane : Rubona, Nyagatare-Cyabayaga, Karama na  Bugarama mu bihembwe by’ibinga bya 2015A, 2015 B na 2016 A. Yatanze umusaruro ungana na Toni 8.67 kuri Hegitari imwe. Imbuto z’ibanze ziri gutuburwa na RAB muri gahunda y’Ibinyampeke.

5.      RHM1402: Iberanye n’ ahantu h’ubutumburuke buri murugero guhera kuri metero 900 kugera kuri metero 1800 z’ubutumburuke. Yageragejwe ahantu hane : Rubona, Nyagatare-Cyabayaga, Karama na Bugarama mu bihembwe by’ihinga bya 2015 B na 2016 A aho yatanze umusaruro ungana na Toni 8.59 kuri hegitari. Nta kigo cy’imbuto cyari cyafata iyi mbuto ngo kiyitubure , kugeza ubu imbuto z’ibanze ziri gutuburwa na RAB muri gahunda y’Ibinyampeke.

6.      RHMM111 : Iyi mbuto iberanye n’ahantu hahereye mu rugero kandi hadatumburutse cyane. Iyi mbuto yera vuba cyane kuko yerera muri rusange iminsi 100. Iyi mbuto yageragejwe ahantu hane : Rubona, Nyagatare-Cyabayaga, Karama na Bugarama mu bihembwe by’ihinga  bya 2015A, 2015 B na 2016 A . Yatanze umusaruro ungana na Toni 6.16 kuri hegitari muri rusange . Iyi mbuto iracyari mw’igeragezwa riri gukorwa na RAB gahunda y’ibinyampeke n’ikigo Seeds of Trust-Rwanda Ltd.

7.      RHMMM113: Iyi mbuto ibasha ahantu h’ubutumburuke kuva kuri metero 900 – 1700. Iyi nayo ni imbuto yera vuba kuko yerera iminsi 110. Iyi mbuto yageragejwe ahantu hane: Rubona, Nyagatare-Cyabayaga, Karama na Bugarama mu bihembwe by’ihinga bya 2015A, 2015 B na 2016 A. Yatanze umusaruro ungana na toni 8.23 kuri hegitari imwe . Imbuto ziyikomokaho zirategurwa na RAB gahunda y’ibinyampeke na Seeds of Trust Rwanda ltd. Nta kigo kirafata iyi mbuto ngo kiyitubure.

8.      RHMH1520: Iyi mbuto yo iberanye n’ ahantu hari k’ubutumburuke bwo hejuru ya metero 1800. Yageragejwe ahantu hatandukanye harimo Rwerere, Musanze na Rubona muri 2015 na 2016. Yatanze umusaruro ungana na toni 7.8. Imbuto zayo za mbere ziri gutuburwa na RAB gahunda y’Ibinyampeke.

9.      RHMH1521: Iyi mbuto nayo ikunda ahantu hari k’ubutumburuke bwo hejuru ya metero 1800. Yageragerejwe ahantu hatandukanye harimo Rwerere, Musanze and Rubona muri 2015 na 2016 . Imbuto zibanze ziri gutuburwa na RAB ishami ry’imbuto na RAB gahunda y’ibinyampeke.

Byateguwe na NIYIGABA Etienne , email:niyigabat@gmail.com

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!