This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2016-01-09 18:30:21

Ubuhinzi bwacu: Ibitekerezo by'Abahinzi ku ngingo igira iti: IZAMUKA RY'IBICIRO BY'IBIKOMOKA KU BUHINZI N'INGARUKA  ZABYO KU MUHINZI N'UBUHINZI MURI RUSANGE

YEAN Rwanda mu murimo ikora wo gusakaza amakuru y’ubuhinzi ku bahinzi yashyizeho umwanya wo kwakira ibitekerezo by’abahinzi n’abo bagahabwa ijambo mu bikorwa bya YEAN bakagaragaza ibyo batekereza ku buhinzi bakora buri munsi. Ibi rero binyuzwa mu kiganiro UBUHINZI BWACU.

Kuri iki cyumweru taliki ya 28 Kanama 2016 , hakozwe ikiganiro ku mbuga nkoranya mbaga za YEAN mu ruhererekane rw’ikiganiro cyitwa “Ubuhinzi Bwacu” nk’uko bisanzwe hategurwa ingingo runaka hanyuma abahinzi, abag0ronome ku nzego zitandukanye ndetse n’abakunzi b’ubuhinzi bagatanga ibitekerezo ndetse bakanungurana inama kuri iyo ngingo iba yatanzwe. Ikiganiro gikorwa amanywa yose ni ukuvuga guhera saa mbiri(8:00 AM) za mugitondo kugeza saa mbiri(20:00 PM) z’umugoroba .

Nk’uko insanganyamatsiko rero ibigaragaza , Muri iyi minsi hagaragaye izamuka,ry’ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi cyane cyane aha twagaruka ku birayi n’ibindi byagiye bizamuka mu biciro haba mu gace utuyemo cyangwa mu gihugu hose  , Impamvu zabiteye nazo zagiye zisobanurwa, aha twaganiriye ku ngaruka z’abambi cyangwa nziza umuhinzi ahura nazo bivuye kuri iki kibazo. Abatanze ibitekerezo bagiye bagaruka ku ngaruka ariko bakavugako ingaruka zigaruka ku muhinzi ahanini ziba ari mbi, gusa hari n’abavuga ko umusaruro wabo wagize agaciro nk’aho uyu yagize ati “umusaruro wibyo umuhinzi yejeje wagize agaciro bityo biramutera imbaraga zo gukora cyane”.

Ingaruka ku muhinzi ni mbi gusa

Abatanze ibitekerezo hafi ya bose bavuzeko ingaruka ari mbi k’umuhinzi .Uyu ni uwo muri Nyamagabe yagize ati “Murakoze cyane kukiganiro cyiza mwateguye. Nikoko izamuka ry’ibiciro kubikomoka ku buhinzi n’ ikibazo gihangayikishije twese. Ntanze urugero, ni ubwambere muri Nyamagabe  I kilo cy’ibirayi kiguze amafaranga 370 frw. Ntibyigeze bibaho. Ubu ingaruka byateye nuko abahinzi bagurishije umusaruro bakagera n’aho bibagirwa kubika imbuto. Ubu I kilo cy’imbuto y’ibirayi kiragura amafaranga 670frw. Usibye ibirayi n’ibindi bihingwa byarazamutse.” Undi nawe ati “Umuhinzi nta ngaruka nziza abona byose biza muri negative(ingaruka mbi) kuko niba ubutaka bugabanutse yahingagaho azabura aho akorera, niba nta makuru yabonye afatika ku ihindagurika ry’ibihe azarumbya, niba nta fumbire CG imbuto nziza nta musaruro azabona. Nkaba mbona nta nyungu ashobora kubona.”. Uyu Nawe ati “Umuhinzi we ingaruka ni zose! Iyo uhinga ibigori ukenera ibirayi wahinga ibitoki ugakenera ibishyimbo! Iyo igiciro cy’ibyo kurya cyazamutse buri wese bimugiraho ingaruka directly! Kuko umuhinzi we niwe biba byahereyeho kuko ubundi izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kukintu runaka cyane cyane ibiribwa bivuzeko iyo product Ku isoko ari nkeya kuba ibihingwa ari bike, bivuze byeze ari bikeya ,umuhinzi yarahinze ntiyeza! Ingaruka zo kurumbya cg kweza ibiri hasi y’ibyakagombye kwera kuri unity area uba wahombye! Na season ikurikira akenshi umuhinzi nta bushobozi aba afite kuko yarumbije ishize so ntazahinga nanahinga azahinga nabi cyane kuko nta capital ya inputs afite”

Kuzamuka kw’ibiciro kandi byagaragajwe ko bifite ingaruka mbi ku muryango w’umuhinzi aho atabasha kubona ibihaza umuryango we n’ubwo aba ari umuhinzi bwose . Hagaragajwe ko bitewe n’amafaranga menshi atangwa umuhinzi ahita agurisha ibyo yahinze byose akibagirwa no gusiga imbuto bityo hakazabaho kubura imbuto yo gutera mu ihinga ritaha.

Hagarutswe kandi no ku ngaruka ku Buhinzi muri rusange aho uyu yagize ati:” ku buhinzi muri rusange ingaruka ni mbi ,Kutazabona imbuto cyangwa hagakoreshwa imbuto mbi ku bw’igihemwe gitaha ; Kuba umuhinzi wabyejeje ashobora kwicwa n’inzara kuko ibyo yejeje byose yabigurishije ;Kuba abantu bashobora guhinga ibirayi gusa bakibagirwa ibindi bihingwa ubutaha, ibi noneho bikaba byagira negative impact ku biciro byabyo ;Kugira ihinduka ry’ibiciro bikabije bya hato na hato no mu gihe kizaza ndetse no ku bindi bihingwa” .

Umuhinzi abona kwiyongera kw’ibiciro biterwa n’iki.

Abatanze ibitekerezo bagiye bagaruka kuri izi ngingo zikurikira :

Ihindagurika ry’ikirere ; uyu yagize ati “ni ukubera imihindagurikire y’ibihe aho hamwe imvura yabaye nyinshi cyane ikangiza ibihingwa byinshi muburyo butandukanye kandi ikagwa igihe gito igacika kare aho ni muduce twinshi twa northern province, south and western! Naho uburasirazuba imvura yacitse muntangiriro z’ukwa 5 ntakintu keze rwose.” Iyi mpamvu akaba ari nayo igarukwaho cyane n’abahinzi ku kuba yarateye igabanuka rikabije ry’umusaruro .

Uburyo bwo guhunika umusaruro bukiri ku rwego rwo hasi aho uyu yagize ati “Ariko na none bifite aho bihuriye na technology nkeya muguhunika umusaruro kuko ku mwero umusaruro uba ugura abiri!  Hanyuramo agahe Gato gusa ugasanga ibiciro byikubye”

Hari abagarutse ku kuba abaturage biyongera ariko ubihinzi bukaba butabyara umusaruro wiyongera bikurikije uko abaturage biyongera ati “Jye uko mbibona nuko umusaruro ugenda uba muke kandi abaturage bo biyongera umunsi ku munsi.Abakora ubuhinzi baracyabukora mu buryo bwa gakondo kuburyo batahaza isoko rizamuka buri munsi” Abenshi aha bagarutse ku kongera umusaruro ku butaka buto buhingwa . aho uyu yagize ati “Ibi bigomba kuba bikorwa hatitawe kuri demography kuko niba nkeneye Toni 10 singombwa guhinga hectare 10 kandi bishoboka kuri hectare 2 gusa”

Indi mpamvu yagarutsweho ni ukubura amakuru ahagije kandi aziye igihe ngo bituma umuhinzi atamenya Igihe imvura izagwira ndetse n’igihe izacikira . Aha hagarutswe cyane kuri serivisi y’ubumenyi bw’ikirere. Hagarutswe kandi ku buryo bwo kwigisha umuhinzi uko bahinga igihingwa runaka ntibibe kumuha inyongeramusaruro ngo biherere aho. Bati “Umuhinzi we aba yarakoze ibyo agomba gukora agoronome we akigumira kuri bureau gusa kandi umuhinzi amukeneye mu murima “.

Ikindi kintu kandi cyagarutsweho mubyaba bitera kwiyongera kw’ibiciro harimo no kuba agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda karagabanutse ,ati “Ifaranga ryacu naryo ririmo kubigiramo uruhare nubwo ntahugukiwe cyane n’ibya politike y’amafaranga ariko ntekereza ko iyo ryataye agaciro bituma ibintu bigura menshi” Undi ati “tuzirikane ko izamuka ry’igiciro ribayeho  ubu ritigeze ribaho mu myaka icumi. Ibi bihurirana n’itakara ryagaciro kifaranga katabayeho muri iyo myaka mvuze. Izamuka ry’ibiciro rero  ryahuriranye na phenomene 2: global economic crisis yatumye ibiciro ku isoko mpuzamahanga bihanuka maze ibihugu bikomeye bishyira imbaraga iwabyo ngo ubukungu bwabyo budahungabana. U Rwanda rubura aho rwohereza imusaruro. Tubyumve neza muri ibyo bihugu ibiciro ntibyazamutse kuko bo bihagije.”

Hagarutswe kandi ku kuba u Rwanda rutakibona ibyavaga mu Burundi byunganiraga ibyo ku masoko yo mu Rwanda aho uyu yagize ati “Nubwo ari ibyavuba ariko ntitwakwirengagiza ko ibyabaye i Burundi byagize ingaruka kuko ibyunganiraga isoko ryacu byahagaze. MwaraBibonyeko ibiciro byimbuto byatumbagiye.

Abahinzi bagaragaje icyakorwa ngo ibi bibazo bibonerwe umuti

  • Guha umwanya umuhinzi no kumutega amatwi
  • kongera ingufu mu bukangurambaga ku muryango (house to house sensitization)
  • gukebura abakangurambaga ndetse na ba agro/ vet bakinjira kuri terrain not mu biro.
  • gushishikariza urwego rwabikorers kugira uruhare mu kuzamura ubuhinzi. Niba ari campany igura ikanatunganya ibikomoka ku bigori yagombye no kwigisha abakiriya babo imihingire mizima
  • Kwegereza abahinzi ubumenyi. Ibiganiro ku maradiyo ntibihagije bifatwa nk’ivanjili. Inzego zibanze mu midugudu nutugari nibabigire ibyabo
  • Korandebe iruta vuganumve. Abahinzi ntangarugero dufite si abo gusingizwa ahubwo nihakorwe ingendoshuri zabahinzi zigamije kungura ubumenyi ababukoraga mu kajagari
  • ishingwa amatsinda y’ubuhinzi (club agricoles)
  • Service yiteganyagihe ikwiye kuva mu imenyesha n’imibare ahubwo amakuru akegerezwa abahinzi binyuze mu tugari n’imidugudu. (Decentralisation du service meteo et conversion du message visant la bonne comprehension par l’agriculteur)
  • Gutanga amakuru y’iteganyagihe muri period ndende bitari iby’icyumweru kimwe imbere cyangwa rikavugwa nk’amateka kandi ayo makuru agashyirwa mu mvugo yumvwa n’umuhinzi byoroshye
  • Gushyira abahinzi mu byiciro bakitabwaho hakurikijwe ubumenyi bwabo n’ubushobozi bafite .
  • Gushyiraho amategeko n’amabwiriza ku gihugu atuma abakora ubuhinzi bose n’abafatanyabikirwa nabo bashyira mu bikorwa
  • Kongera uburyo bwo Gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi (kuhira imyaka, gufumbira, kurwanya, …. ) ku buryo butanga umusaruro uhagije kandi urambye .
  • Gutunganya ibishaka bikabyazwa umusaruro uhanije ku rugero rw’ubuso hakoreshejwe amazi aboneka muri ibyo bishanga n’inyongeramusaruro.
  • Gushishikariza abagorome ku nzego zitandukanye gukunda ubuhinzi .

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ibiganiro nk’iki biba buri ku Cyumweru.

Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi cyangwa umugoronome ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727.

 

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!