This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2016-09-21 09:45:12

Ubuhinzi Bwacu : Ibitekerezo ku ngingo igira iti: KUHIRA IMYAKA

Kuri iki cyumweru taliki ya 18/09/2016 mu kiganiro Ubuhinzi Bwacu gisanzwe kibageraho buri ku cyumweru, mutegurirwa na YEAN Rwanda , habaye ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti ” KUHIRA IMYAKA”. Bijyanye n’ihinduka ry’ikirere Kuhira imyaka ni igikorwa kigaragara ko aricyo cyafasha gukomeza kugira ibiribwa kw’isoko. Hagarutswe cyane kuri ibi bikurikira ; Ese abahinzi basobanukiwe n’uko bikorwa, Ubushobozi bw’umuhinzi, Ibikorwa remezo ,  Kuhira ku buryo burambye.

Bitewe n’ubutumwa bwagiye bugaragara mu kiganiro , abahinzi bagaragaje ko basobanukiwe neza ko ubuhinzi bushingiye ku gutegereza imvura gusa budahagije , bemeza ko Kuhira imyaka ari umusingi washobora guhangana n’igabanuka ridasanzwe ry’ibiribwa ku masoko ndeste hamwe na hamwe hakagaragara amapfa . Uyu yagize ati “Murakoze Ku ngingo nziza ijyanye n’ikibazo dufite murikigihe mugihugu cyacu cyane mubuhinzi bw’imusozi aho nubu tugitegereje imvura kandi mubona aho season yakabaye igeze, kuhira rero niwo muti mubyukuri kuko dukomeje gukora dutegereje imvura twazikanga turi munzara tutabasha kwikuramo” . Muri iki kiganiro hagaragayemo ibitekerezo byinshi mu ngeri zose kuko hakiriwe ubutumwa 1023 buvuga kuri iyi ngingo .

Kuhira ni gahunda ya vuba mu buhinzi bwacu

Iyi gahunda yo kuhira abahinzi n’abakora mu buhinzi bemezako itaramara igihe kinini imenyekanye mu bahinzi ku buryo bw’umwuga uretse ahari hasanzwe hakoreshwa ibikoresho byo hambere nk’indobo , arozwari,…. Uyu ati “Nkekako kubijyanye no kuhira byo murwanda turacyatangira pe! Kuko usibye no kuhira igasozi n’ahari amazi ahoraho naho turacyategereza imvura ntiturashobora gukoresha amazi dufite neza! Turacyari Ku rwego rwo hasi pe! Ariko turakataje muri mobilisation yo kuhira kubuso buto kandi hari n’imishinga yisumbuyeho minagri ifite yo gushyiraho irrigation schemes kubuso busa n’aho ari bunini nka za Nasho, Gashora mubugesera za Kagitumba na matimba ho bimaze igihe!”

Haracyarimo Imbogamizi ku ruhande rw’umuhinzi.

  • Ubumenyi mu buhinzi no kuhira imyaka biri mubyagarutsweho aho uyu yagize ati:“Kuruhande rwanjye rero nsaga uburyo bwo kuhira imyaka abahinzi batarabyitabira ahanini. Bitewe nu bumenyi buke ndetse na mikoro kuko usanga ahanini bisaba uburyo bwo gufata amazi!” Uyu nawe yunganiye agira ati “Muri Rusange irrigation ningenzi mukongera umusaruro, gusa abahinzi ntibasobanukiwe neza uburyo bikorwa kandi ntanubushobozi bafite mukubikora bagura nkibikoresho bicyenerwa nubwo batanga nkunganire biracyahenze Cyane” . Abahinzi  ntibarasobanukirwa neza na gahunda y’Ubuhinzi Leta ifite “Ikindi mbona kikigoranye nuko mu Rwanda usanga irrigation ikorwa na Leta bityo ikajyana na Politike y’Ubuhinzi ya Leta kandi rimwe na rimwe ugasanga Abahinzi batayiyumvamo neza ,kuko usanga aho umuhinzi akeneye guhinga urutoki hagenewe guhinga Soya bityo kubyaza umusaruro ya irrigation scheme bikagenda biguruntege”. Hagaragajwe kandi ko uburyo bukoreshwa mukuhira abahinzi batabusobanukiwe aho  hagaragaye ko hari uburyo bwo kuhira buhenda abahinzi kandi bukabahombya uyu ,yagize ati : “Ni ngombwa ko tubwira abahinzi bacu baba baragize amahirwe yo kubona ibyo bikoresho kubikoresha neza kuko n’amazi ubwayo tunafite agenda aba ikibazo gikomeye”
  • Amikoro y’umuhinzi, uyu ati “Mwaramutse, kuhira biracyari ingorabahizi Ku bahinzi mu Rwanda gusa abenshi bajyenda babimenya, ariko nanone usanga ibikoresho bigihenze Nubwo leta yagerageje kubunganira…. Mbahe urugero : Matimba twishyura 30.000frw per ha per month aho hari big irrigation Naho Kigali aho dukoresha small scale twishyura 10. 000frw kuhira 1 ha per day. Ibaze muri 30days tuvuge wuhiyemo 12 times Wenda ubwo ni 120.000frw per ha per month.” Undi ati “turiya tumachine twuhira dukoresha essence turanywa Cyane ! Urugero nkuko per week kuhira 3ha nkoresha 50.000frw Rero si umuhinzi wese wapfa kubishobora!”  …., “Kuhira ntamuntu utazi uburyo Ari byiza ariko ntanumuntu utazi uburyo bihenze cyane nko kuri level ya economy abahinzi bariho iri hasi” uyu nawe ati :” Yes ntabwo umuhinzi wacu yashobora kugura mazutu yaburi 3times a week , ahubwo kumufasha kuhira hanyuma akishyura yejeje niyo channel yagakoreshejwe kuko yabonye umusaruro ntabwo yakwanga kwishyura”.  Imashini zizamura amazi ngo zifite igiciro cyo kuzitunga kikiri hejuru aho uyu yagize ati : “Erega cost ya fuel iri Hejuru hari abahinzi twaziguriye barazibika, ubu Buhiza imipira Kuko moteur zikoresha mazutu” uyu nawe ati: “Njye nakoresheke iriya machine ya essence ariko cost iranga ijya hejuru. Ubu natekerezaga kujya kuri solar kuko yo nta kindi kiguzi.”
  • Inyungu biragoye kuyizera, “Usanga cost ya irrigation na market yacu Itari stable udashobora kubona na return on investment, Jye small scale irrigation muyimbaze ndayizi neza”. Bitewe n’ubumenyi buke abahinzi biragorana kumenya ikizabyara inyungu n’ikitazayibyara bitewe n’ibigenda igiciro cy’umusaruro wabonetse aho uyu agira ati : “abahinzi nabo bagomba guhindura imyumvire pe! Kandi ntiwakuhira amasaka cg ubunyobwa ngo uzunguke! Ariko ibigori nzi ababyuhira bakunguka! Imboga zo zose zirunguka” Uyu nawe ati isoko naryo rihindagurika rica intege abahinzi ati “Nkubu umuntu dukorana yahinze inyanya aruhira intebo Igura amafaranga 40000 abona azunguka none iri kugura amafaranga 12000
  • Kutabasha Gufata amazi aturuka ku mvura , aya mazi iyo afashwe mu gihe cy’imvura ashobora gukoreshwa mu gihe imvura icitse hanyuma imyaka ntigire ikibazo cy’izuba vuba. Gusa bigaragara ko abahinzi bagifite imbogamizi mugufata aya mazi . Aho uyu yagize ati :” Ikibazo nyamukuru nukumenya uko dufata amazi yayandi atera isuri n’ ayo kumazu , imigezi nibindi hagashyirwamo inkunga yo gufasha abaturage kubanza kubisobanukirwa ahasigaye twagira Imana imvura ikagwa tukayabika tukaba twahora duhinga aho gutegereza imvura”. Uyu nawe ati : “Urebye amazi areka ahantu hatandukanye mugihe cyimvura wanareba iyo izuba ryacanye ibibazo by’amazi biba bihari wibaza impamvu ayo mazi atabikwa” , gusa aya mazi leta yashyizeho uburyo bwo kuyafata nubwo bitaragera kuri buri wese uyu ati: “uyumunsi dukoresha dam sheet (damushiti) kuko niyo Leta yunganira ariko Njyewe mbona hakwiye kwifashishwa ibigega kuko nibyo bifata amazi neza kandi bigatwara umwanya muto”,
  • Isoko ry’umusaruro ,Abahinzi ndetse n’abafasha abahinzi bagaragaje ko umusaruro iyo wabonetse ku bantu bitabiriye kuhira akenshi ubura isoko rifatika ribaha inyungu urebye n’ibyo baba barashoyemo , uyu ati “Aho niho hagomba kugororwa hajyanye na market stability noneho umuhinzi agashora yiteguye kunguka bitewe nigihingwa yashoyemo , ibyo ndibaza Ko nayo ari topic twagateguye tukayikoraho ikiganiro”. Uyu nawe yungamo ati “Ariko byo muri small scale irrigation technology success stories zirimo cyane kandi barunguka pe iyo bahuye n’isoko ryiza kuko bareza neza! Wenda ikibazo kibera Ku isoko ariko production iba yagenze neza pe!”

Ibikorwa remezo mu kuhira imyaka ni bike

Kugeza ubu hari ibikorwa remezo byagiye bishyirwa ahantu hatandukanye ngo bifashe abahinzi guhangana n’ikibazo cy’imvura nke . Abahanzi bagaragaje ko nko mu duce twa Nasho, Gashora, Kagitumba, na Matimba bimaze kumenyerwa kuhira ku buso bunini gusa bemeza ko  “ibizihutisha kongera ubuso bwuhirwa mu Rwanda ni small scale irrigation technology (Kuhira ku buso buto)kuko byibuze abenshi mubahinzi bashobora kubigeraho doreko harimo na nkunganire!” kandi  nonone “Ubukangurambaga RAB irabukora muri department ya LIM mugashami ka SSIT kandi abahinzi baguze ibyo bikoresho barunganirwa kugera kuri 50% bahabwa amahugurwa kandi bagakurikiranwa ikindi gishya abari muri iyi gahunda batangiye gukusanya amakuru bareba niba koko abakoresha ibi bikoresho bunguka”.

Abahinzi bafite ubushobozi bwo kuhira babona inyungu

Nubwo hejuru twagarutse kuburyo abahinzi badafite ubushobozi bwo kuhira , Abashoboye kubona ubwo bushozi bavuga ko babona inyungu bitewe n’ibyo bahinga ,uyu ati “Icyo mbona irrigation iri gufasha abahinzi cyane muri kano gace ka Nyagatare cyane nkunda kuganira n abahinzi baho iyo ugeze kunkengero z’umuvumba ukareba inyanya zihari ,ukagera Rwangingo ubuhamya buratangwa kandi ni inyungu barayibona hari n’ uwanyibwiriye ati njye nguze moteur nkayikoresha umwaka umwe niyo nayitanga ayange mba nayakuyeho.gusa nanone isoko rira cyagoye cyane”

Icyakorwa ngo kuhira imyaka byigerweho vuba

  • “leta Yari ikwiye kubaka ibikorwa remezo Wenda hagashakishwa uburyo abaturage Bajya Bishyura amafaranga mbese igasa Naho ibakodesheje!”
  • Urebye imihindagurikire y’ikirere kuhira nicyo twategaho ahazaza ku buhinzi. Leta, abafatanyabikorwa, abahinzi n’undi wese bireba nibongere ingufu. Biramutse bikunze ibice bishoboka kuhira byose bikabona ibikorwa remezo uburasirazuba n’amajyepfo byadutunga.”
  • “Gukomeza gukangurira abahinzi babishoboye kuhira ku buso buto kuko nubwo bihenze ariko nibyo dufite bihendutse mu bindi byose” “Ndemeranya nuwavuze ko small scale irrigation technology ishobora kugira impinduka nkeya itanga, Kuko urugero, abahinzi bacu  twabaguriye moteur inywa 2litres za essence ikuhira amasaha ane”
  • “Hashakwe utumachine tutanywa Cyane cyangwa se hashakwe uburyo isoko ryaba stable umuntu ashore mu kuhira azi ko azagaruza aye akanunguka”
  • “Hakwiye gukorwa inyigo zirambye ku buryo bwo kuhira ku buso bunini, haba mu bishanga cyangwa I musozi murwego rwo kugira uburyo bwo kuhira buhoraho kandi burambye.”

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.
  4. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!