This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2016-02-25 14:02:26

Ubuhinzi ndabukunda kandi nishimira gufasha abahinzi aho nkora Aimable Ibanga

Mu Buhinzi bw’umwuga hari byinshi bikorwa , ushobora kuba wajya mu buhinzi nyirizina nk’umuhinzi cyangwa ukaba waba Umugoronome ufasha abahinzi mu mirimo yabo ya buri munsi . Aimable Ibanga we akora ubuhinzi afasha abahinzi mu mirimo yabo ya buri munsi nka agoronome mu mushinga GFI w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi RAB . Twagiranye ikiganiro nawe atubwira byinshi ku buryo akora ubuhinzi kandi ari cyo kintu yishimira mu buzima bwe.

“Nkorera hano muri Nyagatare aho mfatanya n’abandi batekinisiye gufasha abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga twifashishije uburyo bwo kuhira bugezweho…. Uyu ni umushinga wa RAB muri Gahunda yayo yo  Kuhira imyaka . Maze hano imyaka igeze kuri itatu kandi ndabona ubuhinzi turi kugenda dufasha abahinzi kubugira bwiza kurushaho twifashishije iyi tekinoroji yo kuhira”

Ese ubona akazi kawe nk’urubyiruko hari icyo kamariye abahinzi

Umurimo nkora na bagenzi banjye wafashije abahinzi haba mu mibereho ndetse no mu myumvire no nese iyo ubona umuntu agura imodoka cyangwa akubaka inzu mu mafaranga yakuye muri ubu buhinzi dukorera hano urumva wowe hataba harimo impinduka ifatika. Urwo ni urugero rworoshye ariko no ku rundi ruhande abahinzi bakorera mu mashyirahamwe,barabizi ko imirima atari iya leta ni iyabo niyo mpamvu bakora cyane.

Tuvuye ku mibereho tukajya ku musaruro, ubona ubu buryo bwo kuhira bwarahinduye iki k’umusaruro?

Ibyo byo birigaragaza dukora uko dushoboye mu masomo twize ndetse no mu bikoresho tuba dufite (byo kuhira) umusaruro ukaba mwinshi ushoboka nawe urabyumva ko tutarira ngo twabuze imvura!!. Umusaruro wo rwose warirongereye nk’ubu ahantu havaga toni 2 z’ibigori turi kuhasarura toni 7  urumvako hari impinduka ifatika.

Ikibazo cy’amasoko y’umusaruro w’ubuhinzi ko giteye inkeke mwe mubigenza mute?

Twe nk’uko nabikubwiye hano dukora ubuhinzi bw’umwuga , Amasoko ntitujya tuyabura tuba dufitanye amasezerano n’abaguzi mbere y’uko dusarura cyangwa mbere y’uko duhinga nyine nawe urabyumva hakorwa ibishoboka byose ngo baboneke . Nta musaruro wa hano ujya upfa ubusa .

Aimable ese waba ufite ubuhinzi bwawe ku giti cyawe ?

Ubuhinzi ndabufite ntago watoza abandi guhinga wowe ngo ubure kubikora , ntago narebera abandi basarura ngo ntahire kubafasha gusa, najye ndahinga Ibigori n’inyanya.

Ni iyihe nama wagira urubyiruko ku ijyanye no gukora ubuhinzi

Ubuhinzi ni umwuga ubereye urubyiruko iyo ubikoze ubikunze kandi ukitanga uko ushoboye kose . Ufite aho yabona yahinga rwose namushishikariza guhinda kuko umusaruro uraboneka kandi washoye make , ikibazo kiza iyo wabikoze nabi utabanje kubitegura. Ikindi mpora mbona abantu tuvuga muri YEAN ngo nta gishoro dufite, nje nabagira inama yo gutangira ku bintu bito buhoro buhoro birakura kandi bikagera kuri wa musaruro wifuzaga .

Nonese ubona YEAN hari icyo yaba yaragufashije mu mwuga wawe?

Kirahari kini cyane , byonyine kuganira nabandi bahinzi mu mpande zose zigihugu ni kintu gifahsa mukwaguka mu bumenyi najye nkatanga ibyo nzi tugafatanya twese. Ibitekerezo bivugirwa ku mbuga zose bituma abantu bahungukira byinshi kandi tugafatanya buri munsi mu buhinzi bwacu.  Nasaba ahubwo ko habaho kwegera urubyiruko rukiri mu mashuri y’ubuhinzi nabo bagatangira guhinga hakiri kare kandi bakanaguka mu bitekerezo bataregera mu kazi .

Aimable akora mu Mushinga (Government Funded Irrigation (GFI) wa RAB ugamije guteza imbere ubuhinzi butagendera ku mvura mu bice bikunda kubura imvura Uyu mushinga kugeza ubu umaze kugira ibikorwa bifata hegitari 900 kandi ukaba uteganya kuzakorerwa kuri hegitari 5000 mu turere twa Nyagatare na Kirehe hisfashishijwe amazi y’ umugezi w’Umuvumba na y’ibiyaga bya  Cyambwe na Rwampanga

864876374315553357

Aimable Ibanga mu kazi mu Mirima

146616805789101868

Aha ni mu bwanikiro bw’umusaruro w’ibigori 

303577722424340318

Iki kigori ni kimwe mu byeze mu mirima Aimable akoramo 

Inkuru yateguwe na NIYIGABA Etienne, email: niyigabat@gmail.com

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!