This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2015-08-27 18:25:42

Intama: Tumenye byinshi ku bworozi bw'Intama n'uburyo bukorwa

Menya byinshi bitandukanye ku bworozi bw’intama, ushobora kuba wibazaga uti ese intama iba mu kiraro kingana gute? Ese zororoka gute? Hamwe nibindi bibazo byose wibazaga kuri iri tungo nibyo tugiye kukugezaho mubushakashatsi twagukusanyirije .

  1. Uko ikiraro kigomba kuba kingana

Inyagazi y’intama iri kumwe n’abana bayo kugeza bacutse ikenera ahantu hafite m2 1.5

Isekurume y’intama ikenera m2 2

Naho umwana w’intama ufite umunsi n’amezi 8 ugakenera m2 0.7

  1. Kororoka

* Ku ntama 100 zimye, habyara 85

* Ku ntama 100 zibyara, havuka abana 140 ku nyarwanda na 180 ku za kijyambere

* Intama ibangurirwa bwa mbere imaze amezi 8 ivutse, icyo gihe iba ifite ibiro hafi 23 ku za kijyambere na 12 ku za kinyrwanda.

* Isekurume imwe irahagije ku nyagazi 50, igatangira kwimya imaze amezi 15 ivutse.

* Intama ihaka amezi 149-152 (amezi 5)

* Yonsa buri mezi atatu, ishobora kubyara buri mezi 9 iyo yorowe kijyambere

* Intama iba ishaje iyo imaze imyaka 6-7 iba itangiye gukuka amenyo bahita bayikura mu bworozi.

  1. Igaburo
  • Intama itungwa n’ibyatsi
  • Ni byiza kuyongera igaburo iyo ihaka, bayiha imvange gr 100-150 ku munsi (mu mezi abiri yanyuma) bituma ibyara abana beza kandi bigatuma nayo ikomeza kuba nziza.
  • Iyo yonsa bayiha 300-400 buri munsi bakurikije umubare w’abana
  • Isekurume bayiha gr 300 y’imvange iyo yimya
  • Iyo icutse bayiha gr 50-100 z’imvange ku munsi.
  1. Umusaruro

Intama iyo ibazwe itanga inyama ku rugero rwa 48% kugeza kuri 50% kuzimeze neza

  1. Indwara z’intama
  • Inzoka zo munda: iyi ndwara ifata intama nkuru n’intoya, igaragazwa no kudakura neza, guhitwa, kunanuka, no gukorora. Iyi ndwara irwanywa hakoreshejwe kugira isuku n’imiti y’inzoka igihe cyose iyi ndwara yagaragaye.
  • Ibinwanwa (Ibimwete): Iyi ndwara nayo ifata intama ntoya cyane cyane n’inkuru , igaragazwa no kugira urukoko ku munwa, ibimwete mu kanywa bigakurikirwa no kubyimba amara bikazana n’ingorane mu guhumeka.
  • Ibivuvumvuri byo mu gihanga: iyi ndwara ifata intama nkuru ikagaragazwa no kuzengera no kubyimba mu gihanga, irwanywa hakoreshejwe kurwanya isazi.
  • Ibisebe byo mu binono: Iyi ndwara ifata intama nkuru n’intoya bimwe mu bimenyetso biyigaragaza; uruhu rwo hagati mu binono rureruruka bikanuka cyane, hakazamo ikibyimba urwara rukavaho, kuyirwanya ni ukoza neza mu binono na anticeptique, no gutera antibiotique.

 

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!