This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2015-04-08 20:25:12

Ubworozi bw'Umwuga : Hakwiye amasezerano ahuza abafatanyabikorwa, by'umwihariko mubworozi bw'inka z'umukamo

Ubworozi ni umwuga abanyarwanda benshi bafatanya n’ubuhinzi , kimwe cyuzuza ikindi ngo babibyaze umusaruro. Kuva kera umubare w’amatungo wagaragazaga ingufu z’umworozi n’ubwo byabaga bitajyanye n’inyungu abikuramo.Uwo muco uracyagaragara hamwe na hamwe ku borozi bagitsimbaraye k’ubwinshi bw’amatungo kandi badashobora kuyabyaza umusaruro ukwiye .

M’urwego rwo gukangurira urubyiruko kwitabira ubworozi bw’umwuga, twasuye  VETOPROX LTD, serivisi y’ubuvuzi n’ubworozi bw’amatungo yikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ifite icyicaro mu Karere ka Huye, ihagarariwe na Dr Nsekanyarenze Jean Pierre, umuganga w’amatungo kuva muri 1988.

IMG00680-20150505-1521

Dr.Jean Pierre mu ruganda rwe rutunganya ibiryo by’amatungo ku buryo bugezweho

Iyi serivisi yatangiye muri 2008 ifasha aborozi gukumira indwara z’amatungo. Guhera muri 2013, yatangiye kwibanda ku bikorwa byo kuboneza imirire y’amatungo ; ikaba igeze ku cyiciro cyo kubaka uruganda ruciriritse rwo gukora ibiryo by’amatungo. Ku nkunga y’umushinga RDCP II ushyirwa mu bikorwa na Lande O’ Lakes, VETOPROX imaze kubona imashini zishobora gukora byibura toni enye z’ibiryo by’amatungo k’umunsi.

Inzitizi m’ukuboneza imirire y’amatungo :

Amaze kutwibwira no kuduha incamake kuri serivisi ahagarariye, yakomeje atubwira inzitizi ahura nazo muri iki gokorwa cyo kuboneza imirire y’amatungo. Aragira ati : Igikorwa cyo kuboneza imirire y’amatungo gihura n’inzitizi nyinshi, ariko iz’ingenzi zaba izi zikurikira :

  • Ubumenyi buke bw’aborozi: kimwe n’indi myuga, ubworozi bwagakozwe n’abantu bakwije ubumenyi ku mibereho y’amatungo yabo, bagashobora gukurikiza amabwiriza ngenderwaho y’ubworozi, bagateganya inyongeramukamo zikwiye ari nako babara inyungu bateze kuri ubwo bworozi. Ku borozi benshi rero si ko bimeze, inka zahariwe abashumba batazi gusoma no kwandika, basabwa gukama, kwahira no gukuka rimwe na rimwe. Usanga rero ubworozi burangwa n’isuku nke idatana n’ifumbi, indyo nkene mu bwinshi no mu bwiza bidatana n’umukamo muke.
  • Kwegera aborozi n’ubumenyingiro bw’abatekinisiye bidahagije: umubare muto w’abatekinisiye ba Leta m’uby’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo ntutuma aborozi benshi basurwa ngo bagirwe inama uko byakagombye. Byongeye kandi, no mu bikorera, bemshi baracyahuzagurika. Usanga rero rimwe na rimwe serivise zitangwa zitanyura aborozi ; bagahitamo kwirwariza mu bikorwa binyuranye byagasabye ubumenyi bukwiye nko kwivurira, kwikorera ibiryo by’amatungo. Iyo mikorere rero ntibura ingaruka.
  • Amikoro make y’aborozi : ikiraro n’inka ntabwo bihagije ngo umuntu abe abaye umworozi. Agomba no kongeraho ubwatsi n’amazi bihagije kandi byiza, biboneka uko inka ibikeneye : ibi ngibi aborozi benshi babikennyeho cyane n’ubwo muri rusange bisaba gusa umurimo w’ingufu. Hejuru y’ibi kandi, hiyongeraho inyongeramukamo zikubiyemo byibuze imiti ikumira indwara, imyunyu n’indyo y’inyongera (concentré) ; zo zisaba amafaranga , umworozi atagira kandi agomba kwishyura kashi. Icyo gihe rero, inka ikamwa ayo itahanye. Bivuga ko amikoro make ya benshi mu borozi atuma amatungo yabo atanga umusaruro muke k’uwo ashobora gutanga. Nyamara kandi, m’ubuke bwawo, n’uwo musaruro utangwa ku ideni mu gihe umworozi we nta deni rikwiye yahawe ngo byibuze yongere umusaruro w’inka ye. Uko ibihe biha ibindi, amatungo arasaza ; akagenda nta musaruro ukwiye asigiye aborozi.
  • Isoko ry’umusaruro ritizewe : kuva aho amakusanyirizo y’amata yubakiwe, menshi yatangiye gukora. Ariko mu mikorere yayo, amwe ntiyizeza umworozi ko igihe cyose azanye amata meza azakirwa, uko yaba angana kose. Ibi bigaragara cyane igihe cy’imvura, aho amata menshi abura isoko ntiyakirwe, cyangwa se akagabanyirizwa igiciro. Ibi rero bituma aborozi badashishikarira gukoresha inyongeramukamo zatuma inka itanga amata yose ishobora gukamwa.

Arashyigikira igitekerezo gishobora gufasha mu gukuraho izo nzitizi zose :

Kunoza umurongo ngenderwaho w’amasezerano ahamye ahuza abafatanyabikorwa bahuriye k’ubworozi bw’inka z’umukamo ku nyungu za buri wese: aborozi – abakusanya amata (MCC) – abagurisha inyongeramukamo.

  • Aborozi bakamenya kwita ku isuku, bagashaka ubwatsi n’amazi byiza kandi bikwiye kugirango inka zabo zitange umusaruro mwinshi ushoboka kandi bakabigirwamo inama.
  • Abagurisha inyongeramusaruro bakazegereza aborozi mu gihe, ku gipimo no k’ubwiza bikwiye kandi bakishyurwa k’umusaruro.
  • Abakusanya amata (MCC) bakakira amata yose meza bagemuriwe n’aborozi bagiranye amasezerano.

Ibi byaba bigamije korohereza umworozi kubonera igihe inyongeramukamo zikwiye kandi zishyurwa k’umusaruro : rikaba n’isoko rihoraho ry’abacuruza inyongeramukamo. N’izindi nzitizi zose zakumirirwa muri iyi mikoranire.

IMG00677-20150505-1510

 

 

 

 

 

 

Bimwe mu byuma yifashisha mu gutunganya ibiryo by’amatungo

Uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ubworozi bw’inka z’umukamo :

Aragira ati : urubyiruko ni u Rwanda rw’ejo ; ni aborozi b’ejo. Bagomba kubitora hakiri kare, kandi bamwe babifitiye ubushobozi bw’ibanze ; kuko babyize.

–         Abize, bakeneye inkunga yo gukarishya ubumenyi ngiro bwabo (cyane cyane mu gukora no gukoresha ibiryo by’amatungo), kugirango ab’inyangamugayo bafatanye n’abandi kubyaza umusaruro ibyiza Imana yaduhaye, ndetse ku bibumbiye mu matsinda, bakagenerwa gahunda zihariye z’ubworozi. Ku babitangiye, bakomereze aho abandi babarebereho.

–         Abataragiye mu mashuri, bakwiye amahugurwa ahoraho, bakiga gusoma no kwandika, kandi bagahabwa ubumenyi mu by’ubworozi n’ibibukomokaho, bagahinduka abanyamwuga b’ukuri, maze imibereho yabo igahinduka.

Uyu mworozi ndetse akaba n’umuvuzi w’amatungu by’umwuga yasoje aha ikaze abafatanyabikorwa bakorana m’uburyo bw’amasezerano kandi ko yiteguye gutanga n’izindi serivisi zinyuranye zijyanye n’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo zirimo no kwigisha uko bakora ibiryo by’amatungo uwamukenera wese yamubona .

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!