This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2015-04-06 14:25:41

Inkoko: Tumenye uko zororwa kijyambere

Ni ubworozi bumara igihe kigufi cyane, bityo bukazanira vuba na vuba inyungu uwabukoze. Inkoko z’inyama zariye neza zikabona n’ibya ngombwa byose zikeneye,
zishobora gutanga umusaruro nyuma y’iminsi mirongwitanu gusa ! Ni ukuvuga igihe kitageze ku mezi abiri.Icyo gihe inkoko imwe uyibaze , iba ipima ikiro n’igice (1.5kg)

Imishwi 
Kuva ku munsi umwe kugeza ku byumweru bine imishwiy’inkoko z’inyama igomba gushyirwa ahantu hashyushye. Mu gushyushya imishwi ushobora gukoresha
imbabura, cyangwa se ampoules z’amashanyarazi. Ubushyuhe bugomba kuba buringaniye , nka dogere mirongwitatu n’ebyiri (32°) imishwi ubwayo irabikwereka
.
Muri icyo gihe kandi imishwi irya ibiryo byayo (Aliment démarrage) kuva ku munsi wa mbere kugeza ku cyumweru cya kane. Mu cyumweru cya mbere imishwi 50 ijya kuri
metero kare imwe, ni ukuvuga metero imwe kuri metero imwe. Nyuma yaho ugenda wagura ukurikije uko inkoko zikura. Isaso y’inkoko igomba kuba ihagije , ishobora
kuba ibarizo cyangwa se ibishishwa by’umuceri.

Ibigwana
Inkoko z’inyama zirengeje ibyumweru bine ziba zitagikeneye gushyushwa, kandi zihabwa ibiryo byagenewe icyo kigero (Aliment croissance). Ibyo kuriramo no
kunyweramo bigomba kuba bihagije, haba ku mishwi cyangwa se ku nkoko nkuru. Hakenewe icyo kunyweramo kimwe kijyamo litiro eshatu z’amazi ku nkoko 50
z’imishwi, iyo zikuze hakenewe icyo kunyweramo kimwe cya litiro icumi. Hakenewe na none icyo kuriramo kimwe gifite uburebure bwa metero imwe ku mishwi 50,zakura zigakenera icyo kuriramo kimwe kijyamo ibiro 20 by’ibiryo.
Inkoko zigeze igihe cyo kubagwa
Iyo inkoko zigeze igihe cyo kubagwa ni ngombwa kuzibonera isoko vuba,naho ubundi buri munsi urenze ho niko zirya cyane, umworozi akaba atangiye guhomba.

NB: Izi ngero zishobora guhinduka cyane bitewe n’ akarere inkoko zirimo ndetse n’ubwoko bw’inkoko.

 

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!