This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

 

2016-10-08 20:10:23

Ubuhinzi bwacu : Ibitekerezo ku ngingo igira iti: GUFUMBIRA UBUTAKA , TWONGERA UMUSARURO.

Mwaramutseho neza Bahinzi Borozi namwe mukunda ubuhinzi!! Nk’uko bisanzwe ku Cyumweru, Saa mbiri za mugitondo ku mbuga za YEAN Rwanda tuba turi mu Kiganiro UBUHINZI BWACU , uyu munsi taliki ya 2/10/2016  turaganira ku nsanganyamatsiko igira iti ” GUFUMBIRA UBUTAKA , TWONGERA UMUSARURO” . Ubutaka bwacu bukenera kongerwamo ifumbire yaba imborera cyangwa mvaruganda kugirango ibihingwa bibone intungagihingwa bikeneye maze bitange umusaruro mwiza. Turibanda cyane kuri ibi: Ifumbire iboneka ite? Ubushobozi bw’umuhinzi mu kubona ifumbire, Ubumenyi bw’umuhinzi mu gukoresha ifumbire, Icyakorwa muri rusange.

Abitabiriye ikiganiro bagaragaje ko ifumbire ari ikintu cy’ingenzi mu buhinzi bwacu cyane cyane ko ubutaka bwacu bwagize ihinduka rikomeye cyane ritewe no kubuhinga cyane , isuri y’ubwoko butandukanye n’ibindi bikorwa bibukorerwabo, ni ngombwa rero kongeramo ifumbire ibyara intungagihingwa igihingwa gikenera mu mikurire yacyo ngo kibe cyabasha gutanga umusaruro wifuzwa. Iyi fumbire igabanyijemo ibice bibiri ; hari ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda. Ibi byose bishobora gutanga intungagihingwa ariko kugeza ubu mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’ibarura-bushashats rikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gifatanyije na minisiteri y’ubuhinzi rigaragaza ko abahinzi benshi bakoresha ifumbire y’imborera ku kigero cya 71.3% (igihebwe 2016A) .

Nubwo ariko ifumbire y’imborera ikoreshwa ikoreshwa n’abahinzi benshi ntibivuzeko ariyo yongera umusaruro cyane ahubwo nk’uko byagaragaje n’abahinzi niyo yorohera umuhinzi kuyibona kuko umuhinzi ahobora kuyikorera mu rugo iwe cyangwa akayigura mubaturanyi ku giciro gito ugereranyije n’imvaruganda iba yakorewe mu nganda ikagera ku muhinzi ihenze n’ubwo itanga intungagihingwa nyishi  kandi vuba kurusha imborera. Gusa abahinzi bazi neza ko iyi fumbire mvaruganda iyo ikoreshejwe nabi yangiza ubutaka ,bikaba bisaba kuyikoresha ugendeye kubipimo byagenwe hakurikije uko ubutaka bwawe bwifashe ku bijyanye n’imyunyungugu dusanga mu butaka .

Ifumbire iboneka ite?

Kugeza ubu ifumbire Mvaruganda ikoreshwa iboneka ku bufatanye bw’abikorera na Leta aho umuhinzi ayibona ku giciro gito hifashishijwe gahunda ya Leta ya “Nkunganire” aho reta iba yaragiranye amasezerano n’abikorera mukugeza ifumbire ku bahinzi nabo bakayifata ku giciro gito leta ikishyura asigaye . Iyo igihembwe cy’ihinga kigiye gutangira hakorwa ubukangurambaga mu bahinzi bwo kugana abacuruzi b’inyongeramusaruro bakagura ifumbire binyuze mu matsinda mato ya Twigire Muhinzi . Ifumbire y’imborera yo itunganyirizwa mu ngo n’abahinzi ubwabo ikomotse ku bisigazwa ry’ibyagaburiwe amatungo no mu biraro byayo ndetse no ku bisigazwa by’ibyasaruwe mu murima hagakoreshwa uburyo bw’ibimoteri butuma ibyo bisigazwa bibora vuba bigatanga ifumbire y’imborera . Iyi fumbire y’imborera hari abahinzi bayigura ku bandi bahinzi baba bayitunganyije .

Ubushobozi bw’umuhinzi mu kubona ifumbire

Kugeza ubu nk’uko twabigarutseho haruguru abahinzi bakoresha cyane ifumbire ifumbire y’imborera kuko ariyo ihendutse , abahinzi bayibona ku buryo bworoshye bitewe n’uko abenshi ari abahinzi-borozi. Iyo urebye mu myaka ine ishize usanga ikigero cyo gukoresha iyi fumbire y’imborera mu bihembwe byose by’ibinga bya uri mwaka kiri hagati ya 65-75%.  N’ubwo twagarutse kuri gahunda ya Nkuganire yo guha umuhinzi inyongeramusaruro  ku giciro gito yunganiwe na leta , abagoronome n’abahinzi bavugako abahinzi bato iyo uganiriye nabo bakubwirako bataragera kuri rwego rwo gukoresha ifumbire ihagije bitewe n’igiciro nubundi kikibagora  . Uyu yagize ati : “Kugeza ubu iyo wegereye abahinzi bato bamwe bahabwa nkunganire (subsidies) ku ifumbire bakubwira yuko ntacyo bibamariye kuko n’ayo basabwa hariho nkunganire ntibayabona”. Aho ubutaka busharira , hari gahunda yo gukoresha ishwagara kugirango ifashe mukugabanya ubusharire bukabije , Abahinzi bayigezwaho nanone hakoreshejwe gahunda y’imiryango yigenga cyangwa se abikorera.

Ubumenyi bw’umuhinzi mu gukoresha ifumbire

Abahinzi bamaze kwibumbira muma koperative bagaragaza kugira imyumvire igimbutse mu gukoresha ifumbire kurusha abahinzi nyakamwe. Ibi biterwa n’uko abahinzi bakorera mumakoperative babona amahugurwa ndetse abagoronome bakabageraho kenshi kuruta wa muhinzi nyakamwe. Ariko nanone abahinzi nyakamwe nibo biganje cyane ibi bituma imyumvire n’ubumenyi by’abahinzi muri rusange ku gukoresha ifumbire usanga ikiri hasi. Uyu mugoronome ati “Ikindi kandi imyumvire y’abahinzi iracyari hasi aho urugero nko mu turere dufite ubutaka busharira baba bagomba gukoresha travertin (ishwagara)iyo bayibahaye baragenda bakayimena mu nzira bagacyura umufuka yarimo( bivuze ko umufuka ufite agaciro kurusha travertin)!! Ni ikibazo kuko iyo ubajije umuhinzi impamvu adashaka gukoresha travertin akubwira ko yangiza ubutaka”.

Ikindi kandi Abacuruza inyongeramusaruro nabo usanga badasibanukiwe cyane nazo ,bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye , aho uyu yagize ati: “Nigeze kubabwirako nagiriye umuntu inama yo gutera urea akajya kuyigura bakamuba DAP. Nkasanga ari kuyitera aziko ari gutera urea! Iki nacyo ni ikibazo kuri agrodealers(abacuruza inyongeramusaruro) ndetse n’abahinzi badafite ubumenyi kuri products z’ubuhinzi n’ifumbire irimo”.

Ingorane

Mu buryo bw’ubumenyi nyesi (natural science) ni ngobwa gusobanukirwa n’ibyo uri gukora cyane cyane iyo uri kubikorera ku mutungo kamere (Ubutaka, amazi, umwuka,…) niyo mpamvua abahinzi badasobaukiwe n’ibi bagihura n’ingorane mukazi kabo ka buri munsi . Muri izo ngorane twavuga

  • Kudasobanukirwa n’imikoreshereze y’ifumbire
  • Kudasobanurirwa neza impamvu yo gukoresha ifumbire n’izindi nyongeramusaruro zikenerwa mu buhinzi
  • Kutamenya imiterere y’ubutaka mu bijyanye n’uburumbuke, ubusharire, ubuhanane, ubwoko, ibikenewe mu butaka,…
  • Kutamenya byimbitse ibyo igihingwa gikeneye ngo abe aribyo byongerwa mu butaka.
  • Ubushobozi bw’umuhinzi muto buracyari hasi y’ubukenewe ngo anashe kugura ifumbire ihagije mu buhinzi bwe
  • Gukoresha ifumbire idahagije ku rugero rw’ubuso bituma umusaruro wagakwiye kuboneka kuri urwo rugero utagerwaho.
  • Kuba serivisi yo gupima ubutaka itaboneka naho ibonetse ikaba ihenze cyane ngo abahinzi babibashije babigane basobanukirwe n’imiterere y’ubutaka bwabo.

Icyakorwa muri rusange

Bitabirirye ikiganiro bagarutse kukureba icyakorwa ngo gukoresha ifumbire ihagije bibe umuco mubahinzi.

  • Gufasha abahinzi kugera kuri serivisi yo gupima ubutaka byaba na ngombwa igashyirirwaho nkunganire nk’uko ku zindi nyongeramusaruro bimeze.
  • Gusobanurira byimbitse abahinzi impamvu yo gukoresha ifumbire n’ishwagara nyayo ku kigero cyagenwe.
  • Gufasha abahinzi kumva ko gufumbira ubutaka ari ugufumbira igihingwa mu gihe kitabonye ibigitunga kitatanga umusaruro wifuzwa.
  • Gufasha abacuruza inyongeramusaruro kongera ubumenyi kumikoreshereze y’ifumbire.
  • Gukoresha ifumbire twibuka kubungabunga ibidukikije twirinda n’ingaruka ziva mumikoreshereze mibi y’ifumbire .
  • Kongera ubukangurambaga mugukoresha ifumbire mvaruganda n’igiciro kigakomeza gushyirwa kucyo umuhinzi muto ashobora kugeraho.

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.
  4. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!