This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2016-09-13 20:05:10

Ubuhinzi Bwacu: Ibitekerezo ku ngingo igira iti:UBUHINZI N'ITEGANYAGIHE

Ikiganiro Ubuhinzi bwacu cyo kuri uyu wa 11/09/2016 twaganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti UBUHINZI N’ITEGANYAGIHE ” Iteganyagihe rihurira he n’ubuhinzi? rimariye iki umuhinzi? Amakuru agera ku muhinzi ate? Ese umuhinzi ayakoresha ate? .

Ikiganiro cyitabiriwe cyane n’abahinzi bari banyotewe no kuganira kuri iyi ngingo kandi bari bayifiteho abitekerezo byinshi byose bigamije guteza imbere ubuhinzi. Hakiriwe ubutumwa 1015 muri iki kiganiro bunyujijwe ku mirongo yose yakoreshwaga (Twitter, whatsapp, facebook). Turabanyuriramo muri make mu mirongo migari yagarutsweho . Abatanze ibitekerezo bose bagarukaga ku kuba iteganyagihe ari ikintu gikomeye mu buhinzi kuko gifasha kumenya uko ikirere gihagaze bigatuma umuhinzi afata ingamba z’uburyo azahinga.

Amakuru y’iteganyagihe arahari

Abatanze ibitekerezo bagaragaje ko amakuru kugeza ubu ahari agaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe ari menshi kandi ubwayo ahagije ndetse buri wese akaba yemerewe guhamagara iki kigo abaza amakuru akeneye yose ariko ngo kuyakoresha babona aribyo birimo ikibazo. uyu ati: “Amakuru Meteo irayatanga ariko hakenewe abayasesengura bijyanye na domaine bakoramo”. “Gusa nkeka ko kugira amakuru no gukoresha amakuru ufite ni ibintu bitandukanye cyane. Harabura rero abafasha abahinzi gukoresha amakuru bafite kuko nabyo bisaba ubumenyi buhambaye” Undi ati “Niba amakuru aba ahari ndumva ikibazo gikomeye kikiri mu iyamamazamakuru. Njye nkumva hagakwiye kubaho ubufatanye hagati y’imishinga mukuba yasakaza amakuru kubagenerwabikorwa aribo bahinzi” . Hashyizweho ikigo gishinzwe iby’iteganyagihe mu buhinzi (Rwanda Climate service for Agriculture) kikaba kimaze amezi gitangijwe na minisiteri y’ubuhinzi bati “Ese abahinzi barakimenye? Bakorana nacyo? Bavandi njye mbona ikibazo dufite si Ubumenyi bucye kubintu; si Technology nke; Ahubwo ni Strategy bikorwamo!”

Amakuru y’itenyagihe ntago agera ku bahinzi uko bikwiye

Abahinzi batanze ibitekerezo bagaragaje ko amakuru atabagera neza aho uyu yagize ati: ”Gusa mbona uburyo rigera kumuhinzi bitari byagerwaho neza kuko la majorite(abenshi) ntibabimenya ndetse bitewe nuko ibyavuzwe bijya bihindagurika hari abahinzi bamwe batajya bariha agaciro so icyo numva nuko strategy zikoreshwa kugirango umuhinzi abe updated (amenye amakuru) Ku iteganyagihe zahindurwa cyangwa zikaba improved” “Icyafasha ni nko kuyacisha aho abaturage bose bagera : Umuganda; mubashinzwe Iyamamaza buhinzi mu midugudu “ bongeraho ko n’amakuru aboneka yagakwiye kujya asobanurwa ingaruka mbi n’inziza afite “Iteganyagihe duhabwa rigomba kujya rijyana n’ibisobanuro bihagije ku ngaruka nziza cg mbi bigira ku buhinzi”.

Uko amakuru agera ku muhinzi

“Kugeza ubu uburyo buhari ni radio. Mu ibarura ry’imiturire ryo 2012 byagaragaye ko 63% by’ingo zari zitunze radio. Ubu byariyongereye kuko abatunze telefone zifite radio. Ariko abo 63% ni abanyarwanda bose kandi abakora ubuhinzi babarirwa muri 90% kdi abenshi batuye mu byaro. bisobanuye ko ukuyemo abatunze radiyo ushobora gusanga ababona amakuru ari bake cyane. Ikindi abahinga kinyamwuga ni mbarwa ubwo urumva ingorane zibamo zirimo guhinga mu kajagari”.

“Muri make amakuru ku iteganyagihe abageraho nabi kuburyo bitabafasha cyane iteganya buhinzi. Ikindi kibazo ni guhuza amakuru n’ubumenyi bw’umuhinzi ku iteganyagihe navuga ko buciriritse ( convertir et simplifier le message de meteo). Umuhinzi ntakeneye kumva imibare ahubwo akeneye inama zimufasha kumenya uko yakwifata”.

Uko Umuhinzi Ayakoresha

“Navuga ko umuhinzi ayakoresha uko ayumva kdi abyumva. Icyiza nuko iyo bavuze bati muzahinge kare kuko imvura ari nke babikora. Ariko uru ni urunaana. Musubire ku kiganiro cy’ubushize cyavugaga Imbuto nziza n’umusaruro mwiza. Mwibuke imbogamizi twabonye zirimo gutanga imbuto kugihe , imyumvire y’umuhinzi nibindi bidindiza umusaruro. Muri make iteganyagihe ubuhinzi n’umusaruro ntibisigana kdi bigaragara ko hakirimo ikibazo ku guhuza kw’inzego”.

Ibitekerezo kucyakorwa

“Igikenewe ni ukwiga uburyo amakuru yagezwa k’ubahinzi n’abagenimigambi y’ubuhinzi kuko data zo ziba zihari rwose! Nk’ubu hakorwa inyandiko ntoya zigasakazwa hose mumirenge ibigo by’ubuhinzi nka RAB, NAEB amacooperative n’ahandi biriho iteganyagihe”

“Inama kurwego rw’imidugudu igihe ayo makuru yasohotse : niba dukora inama itegura season hose abajyanama n’ubuhinzi n’abafashamyumvire n’ubuhinzi bakagira ayo makuru binyuze munama bajya bagirana ubwo nibwo buryo n’umuhinzi wa mazane mukirwa yamenya ayo makuru kandi agaherekezwa n’inama n’ingamba zavuye muri minagri z’uko abahinzi bakwiye kwitwara according(agendeye) y’iryo iteganyagihe”.

“Hakenewe ubufatanye bw’inzego MINIRENA ,MININFRA( Meteo) MINAGRI…mu gufasha umuhinzi uciriritse kumva neza aya makuru. Ubufatanye bw’izi nzego bwabaye mu bihe bya EL NINÕ bukwiye kugumaho kdi bwasize abaturage bumvise iki kiza bari bumvise bwa mbere”.

“Hakwiye gushyirwa imbaraga mu itangazamakuru cyane Radio z’abaturage nka HUGUKA, ISANGANO, ISHINGIRO, IZUBA, MARIA ,RBA/RC( Rusizi, Musanze, Rubavu, Huye na Nyagatare) bagakora icyo bita “agenda setting” kuko uko usubiramo kenshi niko abantu bibajyamo

“Bitewe no kugongana mu nshingano cyangwa kurebana mbona hakwiye gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego zirebwa n’ubuhinzi. Urugero nk’uburyo Police yasinye MoU na MVK mu bijyanye n’umutekano. Kuki RNRA METEO, MINAGRI, POLICE, MEDIA, CSOs, PSF… Bitasinyana MoUs mu kunoza imikorere? Mbona byagira icyo byongera”.

“Hari ikintu MINAGRI yigeze kugira bita ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU). Ibi mbona byaguwe byagira uruhare rukomeye kuko begereye abahinzi nyakamwe (individual)”.

“Hakenewe amahugurwa kuguhuza ibipimo bya Meteo n’ibikorwa by’ubuhinzi. Birakorwa ariko nibyagurwe kdi inzego z’ibanze zibigiremo uruhare kuko zibana n’abaturage umunsi kuwundi kurusha”

“Meteo ntiwavuga ko ntabikoresho bihari kuko nubwo ikikibazo gihari Meteo ikusanya ayo makuru kdi ikanifashisha iteganyagihe ry’akarere nka IGAD n’iteraganyagihe mpuzamahanga mu gusesengura amakuru kdi ntibinyuranya rwose. Urugero ni uko Meteo Uganda ibyo yatangaje bidatandukanye na meteo Rwanda kdi nubundi turi mu cyoko kimwe”.

“Hakwiye kubaho kunganirana abahinzi ntibategereze ko igihe cyose inyandiko zizaza zanditseho MINAGRI cyangwa Akarere runaka , ahubwo hakabaho n’abikorera mu kumenyekanisha amakuru y’ubuhinzi”.

“Abantu nibakangukire cyane gukoresha ‘prevention measures’ harimo no guteganya kuhira aho bishoboka hose, hanashyirwe imbaraga muri ‘ecosystems rehabilitation and management hongerwa ibiti (ahantu hose harimo no mu nzuri) n’amashyamba mu rwego rwo kugira ‘Smart and green agriculture'”.

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.
  4. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!