This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

 

2016-10-13 12:50:21

Ubuhinzi Bwacu: Ibitekerezo ku ngingo igira iti :ITERAMBERE RY'UBWOROZI BW'INKOKO

Nkuko bisanzwe  ku cyumweru saa mbiri ku mbuga zose za YEAN haba hacaho ikiganiro ku insanganyamatsiko iba yateguwe maze akaganirirwaho mu kungurana ibitekerezo ndetse no gusobanukirwa neza ubuhinzi n’ubworozi bwacu  maze tukarushaho kubuteza imbere.Kuri iki cyumweru taliki 9/10/2016 haganiriwe  ku insanganyamatsiko igira iti “ITERAMBERE RY’UBWOROZI BW’INKOKO” .

Ubu bworozi ni ubworozi bwamye mu muco w’abanyarwanda kandi bugaragaza gutanga inyungu vuba iyo bukozwe neza. Nkuyu yagize ati “ubworozi bw’inkoko!!! Ni ubworozi bigaragara ko buri gutera imbere cyane kubera ko amasoko hirya no hino mu karere ahari cyane cyane muri Congo, ikindi Kandi na gahunda zo kurushaho kuzana za hatcheries(amaturagiro) iri kugenda neza ngo aborozi babone imishwi myiza kandi ku giciro cyiza” Muri iki kiganiro hagiye hatangwa ibitekerezo ku mirongo ngenderwaho yari yateganyijwe kuganiraho ari nazo zikubiye muri iyi nshamacye yateguwe kubyavugiwe muri iki kiganiro

Gutangira ubworozi bw’inkoko

Uyu yagize ati “Ubundi iyo umuntu avuze ubworozi bw’inkoko/ poultry farming, humvikana ibi : – inkoko z’itera amagi / layer chicken. inkoko z’inyama / broiler chicken. Usibyeko iyo bikomatanye n’ibiguruka byose bizamo ( imbata , dendon, geese etc )”.  Ubworozi bw’inkoko kubutangira bisaba kuba ufite ibitunga inkoko ndetse n’ahantu ho kororera /ubutaka/inyubako zikoze kuburyo inkoko zibasha kwisanzura ndetse no kubaho  neza zitabyigana ndetse ngo hazemo ubushyuhe/ubukonje butera ikibazo inkoko zawe.

Amahirwe mu gukora ubu bworozi

Inkoko ni itungo ryororoka vuba kandi rigatanga umusaruro wihuse, kandi uhoraho iyo zitawe honeza zigakurikiranwa neza , uyu ati” ubu bworozi bukorwa ku buso buto kandi ku buso buto hashobora kororerwaho inkoko nyinshi , abanyarwanda bagenda babuyoboka kandi buratanga icyizere arakomeza ati”Inkoko ziraribwa cyane kandi amagi yo araribwa birenze, buri boutique, alimentation, supermarket, amasoko manini n’amato amagi aragurwa cyane”.

Muri iki gihe leta mu kuzana abashoramari, amaturagiro arimo kwiyongera bikorohereza umworozi kubona imishwi ihendutse .

Uko isoko rimeze kugeza ubu

Kuri iyi ngingo icyagarutsweho cyane ni uko aborozi batarabasha guhaza isoko kuko haracyaboneka amagi aturuka hanze ava mu bihugu by’abaturanyi. uyu ati” isoko ntirirabasha guhazwa  kuko umusaruro utarabasha guhaza abanyagihugu hiyambazwa umusaruro urutse hanze(Uganda)”.  Aborozi bakomeje bavugako kugeza  ubu ibikomoka ku inkoko bihenze . uyu yagize ati” Igiciro ku bikomoka ku bworozi biri hejuru(birahenze) ku magi ndetse no ku inyama”  Bakomeje bavuga ko ibikoresho nkenerwa mu bworozi bw’inkoko  nabyo bihenze  maze bigatera ingaruka k’umusaruro uboneka ugasanga  qualite(ubwiza) buragenda bugabanuka ugereranyije na n’ubigenderwaho ku rwego mpuzamahanga.

Imbogamizi

Aborozi ikintu bagarutseho cyane nk’imbogamizi ni ibiryo byo kugaburira inkoko aho bagira bati”  Ibiryo birimo ikibazo, Urebye muri iki gihe ibiryo nibyo bituma products(umusaruro) zibukomokaho zihenda cyane”  Ibiryo by’inkoko biboneka ntabwo ari byiza (qualite) ni nkeya bigatuma inkoko zidatanga umusaruro mwiza umworozi yari yiteze undi nawe ati” naganiriye n’umworozi wazo ambwirako iyo ugiye kugura,ikiro cy’ibiryo biva hanze y’igihugu usanga bihenze cyane,kuburyo,utarebye neza wasanga wahombye , ambwirako we ahitamo kubyikorera ariko nabyo ngo ntago bimworohera  kubera kubura matiere premier(ibyo gukoresha) zo kubikoramo”.   Aha hagiye havugwako bimwe mu biryo by’ibanze bisabwa mu gukora ibiryo by’ inkoko bihenda ndeste bikaboneka ari bikeya ku masoko aho bavugagako ibigori n’ indagagara biri muri bimwe bitaboneka neza ndetse nk’ ibigori bimwe biva hanze(ugunda) mu kunganira ibiri mu gihigu.

Uyu ati”Ubworozi bw’inkoko nibyo buri gukura cyane. Ariko imbogamuzi nyinshi zirimo:-busaba ishoramari ridasuzuguritse. -raw materials(ibikoresho) zikora ibiryo byazo ziri competitive(zibasha guhangana n’izindi) kuburyo ibiryo byazo bihenda ugereranyije na quality isabwa. – bukorwa n’abantu batabigira umwuga (second alternative) kuburyo hari abatabasha gukurikirana umunsi k’umunsi imishinga yabo bityo ntibamenye ibibazo birimo

Undi ati”aborozi bahora barwana no kubona igi ridashobora kurenza 100, ku muguzi wa nyuma, bati riramutse riyarengeje ntiryagurwa kandi birashoboka(gusa nanone inganda zitunganya ibi biryo nibyo ngo zirahenda akaba aribyo bituma aborozi bafata,umwanzuro wo kubyikorera,mu bumenyi,bagenda bahererekanya” aha aborozi bakomeje bavugako usanga hari aborozi bakora ubworozi ndetse bagakora n’ ibiryo ugasanga izi sectors(ibindi bice) zitandukaye nazo zigira uruhare mu kutagera ku musaruro wari witezwe kuko  hari kimwe kititabwaho neza. Kuko si aborozi benshi babasha kubikorera icyarimwe kuko biba binasaba igishoro kinini, bityo hakifuzwako  habaho inganda zizwi ndetse n’ababikora by’umwuga bityo hakaboneka ibiryo byiza byujuje ibisabwa maze umusaruro w’inkoko ukiyongera.

Abandi bagiye bavugako Igishoro nacyo ari gicye gutyo hakifuzwa amabanki yumva imishinga maze agatanga  inkunga. Ibindi byagarutsweho ni inganda zitunganya/zikora ibiryo by’inkoko biri ku giciro gihenze, Ubwoko bw’inkoko qualite(ubwiza) itari nziza zitujuje ubuzirange rimwe na rimwe  bigateza  gutanga umusaruro utari mwiza ndetse zikarwaragurika, Inkingo ndetse n’imiti y’inkoko ibura kandi icyenewe ku isoko, ubufasha bukeya bw’abaveterineri.

Icyakorwa ngo ubu bworozi bugende neza

Murwe rwo guteza imbere ubworozi bw’ inkoko aborozi bagiye bagaruka kuri ibi:

  • Kubona race(ubwoko) nziza z’inkoko zitanga umusaruro mwiza kandi zororoka neza
  • Inganda zikora ibiryo byiza byujuje qualite(ubuziranenge)
  • Ibiryo bikaboneka ku giciro gito
  • Igiciro gito kuri supplements(inyunganizi) zigaburirwa inkoko
  • Inkingo ndetse  n’imiti ibonekerera kugihe
  • Gukorera muma cooperative murwego rwo kongerera agaciro umusaruro uyu ati aborozi baretse inganda zizewe zigakora nabo bakazigurira, bakarwanya abatubuzi ngo basigaye banashiramo uburozi ubu bworozi bwaba bwiza”.
  • Abavuzi bakurikirana ndetse bakita k’ubworozi bw’inkoko by’umwihariko

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.
  4. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!