This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2016-10-22 05:40:21

Ubuhinzi Bwacu :Ibitekerezo ku ngingo igira iti : GUHINGA IBISHANGA TWONGERA UMUSARURO UBIKOMOKAHO

Nk’uko bisanzwe buri ku cyumweru saa mbiri dukora ikiganiro UBUHINZI BWACU, kuri icyu cyumweru twaganiriye ku insanganyamatsiko igira iti: “GUHINGA IBISHANGA TWONGERA UMUSARURO UBIKOMOKAHO” Igishanga ni hamwe mu hantu hatanga umusaruro mwinshi kandi hitabazwa mu guhinga ndetse no mu bihe ahandi haba hatabasha guhingwa . abatanze ibitekerezo bagarakuaka kuburyo ibishanga ubusanzwe dusanzwe tumenyereyeko ariho haboneka umusaruro mugihembwe cy’ihinga cya C. Muri iki gihe cy ihindagurika ry ikirere gukoresha ibishanga ni bumwe muburyo bwadufasha kubona no kongera umusaruro ku isoko. Uyu ati” Nkuko mubizi ibishanga ni ahantu hadufasha gukora ubuhinzi buhoraho  kuko ahahantu imvura yagwa itagwa ubuhinzi bwakomeza gukorwa, Niyo mpamvu ibishanga bigomba kwitabwaho bigafatwa neza nabahinzi”. Undi ati”Urebye ukuntu imihindagurikire y’ibihe irushaho kuba mibi kandi ugasanga iryo hindagurika ryerekeza ku zuba rihoraho, Ibishanga ni byo bigega byizewe”. Muri iki kiganiro hibanzwe kuri izi ngingo zikurikira:

Imikoreshereze y’ibishanga byacu

Hafi 10. 6% by’ubuso bw’u Rwanda bwihariwe n’ibishanga. Ibarura ry’ibishanga ryakozwe na REMA mu mwaka wa 2008 ryagaragaje ko u Rwanda rufite ibishanga 860 biri ku buso bwa hegitari 278,536 . Muribyo 53% y’ubuso bwabyo ni bwo buhingwamo. ibishanga bitandukanye byarabungabunzwe harimo nk’icya Rugezi cyashyizwe ku rutonde rw’ahantu hahehereye hafite akamaro ku rwego mpuzamahanga (Wetlands of International Importance) nyuma yo gusubiranywa.

Ubu leta y’u Rwanda iri mu nzira zo gusaba ko n’ibindi bishanga bitatu, birimo igishanga cy’Akagera, Kamiranzovu na Rweru-Mugesera, na byo byashyirwa muri uru rwego.

Umusaruro uturuka ku bishanga

Uyu ati”Ibishanga rero nkurikije uko mbizi niho hantu hahingwa Igihembwe cy’Ihinga C kimaze kumenyerwa . Kugeza ubu gitanga umusaruro ushimishije mu bijyanye n’imboga” ndetse ibishanga byeramo n indi myaka myinshi: ibijumba, ibigori, soya, ibishyimbo,,,. Undi ati”Tugarutse nanone ku musaruro uva mu bishanga , aho byatunganyijwe biragagerageza ariko nanone umusaruro wagakwiye kuba uva ku rugero rw’ubuso uracyari mucye haba ku bigori ndetse no ku muceri , za ngamba zose dukunda kuvugira aha zo guhinga neza n’inyongeramusaruro nziza kandi zihagije nicyo gikenewe kuko uburyo bwo,guhinga bwo ni bumwe nta gihinduka”.

Abahinzi bavuzeko hari impinduka ku musaruro uturuka mu bishanga, aho bagize bati” Yego hari ikinyuranyo pe! Kubera politique  yagerageje kubiha agaciro”

Icyakorwa ngo ibishanga bibyazwe umusaruro mwinshi

Tugarutse nanone kuburyo bwo kugira ibishanga bikoreshwa neza , ni ngombwa ko ibishanga birindwa isuri ituruka ku misozi ibikikije , aha abahinzi bashishikarizwa guhinga bakoresha gahunda yo kurwanya isuri harimo,gukora amaterasi, gucukura imiringoti ifata amazi, gutera ibiti n’ibindi, ikindi kandi amazi yo mu bishanga ndetse n’inkombe z’imigezi zihaterwaho ibyatsi bituma ubutaka budatwarwa n’amazi

Uyu ati “ ikibazo gikunze kugaragara ni imitunganyirize rimwe na rimwe ikorwa badahereye kuri Bassin versant bigatera flooding Mu gihe cy’imvura.”

Undi ati “Ikindi ni Valorization yabyo ikorwa n’amakoperative ugusanga idatanga umusaruro cyane nkuko bikwiye!, kuko buriya Leta igiye iha technical Support ariya makoperative  byaba byiza kurushaho. Impamvu ni uko Koperative yishakira Agronome kandi ikanamuhemba  bityo rero ntabwo yashyira igitsure kubamuhaye akazi. Ikindi harigihe bamuhemba makeya maze nawe agakora gakeya bitewe nuko Ibyo akenera byamufasha mu kazi atabihabwa maze Umusaruro twifuzaga ntugerweho”.

Undi muhinzi nawe ati”Ibishanga biri mu hantu hake mu Rwanda haberanye no gukoresha imashini,zunganira abahinzi mu mirima , mbona rero dukurikije uburyo Agri Mechanization iri guhabwa umwanya munini muri,iyi minsi, ibishanga byaza mubyamvere bishyira mu bikorwa iyi,gahunda”.

iki kiganiro cyagiye kigaruka no kbindi bitekerezo byafasha kugira turusheho kubyaza umusaruro ubutaka bwegereye amazi;uyu ati”Si ibishanga gusa erega!  N’ ibyitwa inkuka! Inkuka ni igasozi ariko hasengurutse amazi ukuyemo buffer zones naho. Hakwitabwaho huhizwa ayo mazi y, inzuzi, ibiyaga, n, imigezi”

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.
  4. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!