This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2015-07-14 16:04:02

Ubuhinzi Bwacu: Ibitekerezo  ku ngingo igira iti: AMAHIRWE Y'URUBYIRUKO MU GUKORA UBUHINZI

Kuri uyu Gatanu taliki ya 13 Nyakanga 2015 hatanzwe umwanya ku mbuga zose YEAN ikoresha mu gusakaza amakuru facebook, twitter, Whatsapp,Linkedin ndetse na Google+ mu kiganiro “UBUHINZI BWACU” wo kuganira ku ngingo yagiraga iti “Iyo urebye hirya no hino kw’isi usanga havugwa ko hari amahirwe menshi mu buhinzi (Opportunity), iyo bigeze ku mugabane wacu wa Afurika ho biravugwa cyane rwose abayobozi ndetse n’abashinzwe Ibijyanye n’ubuhinzi bagashishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi no kubukunda kuko burimo amahirwe menshi , Byagera no mu Rwanda Urubyiruko rugashishikarizwa kugana ubuhinzi mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe menshi abuvugwamo ndetse no mu nama nyinshi ugasanga bivugwa ko urubyiruko rukwiye kugana ubuhinzi rugakora rukiteza imbere. Ku rundi Ruhande iyo uganiriye n’urubyiruko rwamaze kugera muri ubwo buhinzi rubukora buri munsi usanga bagaragaza imbogamizi nyinshi zishobora guca intege undi wakwifuza kubujyamo, ndetse hari na bamwe bakubwira bati bya bindi tubwirwa biri he? Ese wowe ubibona ute?”

Urubyiruko Rukora ubuhinzi mu Rwanda Rwatanze ibitekerezo byarwo ku buryo babibona tukaba twabakusanyirije bimwe mu byavugiwe Ku Rubuga rwa Whatsapp aha akaba ari naho aba bahinzi basangirira amakuru y’ubuhinzi ya buri munsi ku buryo bwihuse.

Icyitonderwa:

1) Aba batanze ibitekerezo ni urubyiruko Rukora ubuhinzi mu byiciro itandukanye harimo abikorera, abakorera ibigo bitandukanye, abakorera imishinga ya leta ndetse ndetse n’abanyeshuli.

2) Ibitekerezo byandikuwe uko byatanzwe nta gihinduwemo kugirango bigumane umwimerere wa nyirukubitanga gusa hahiswemo kugaragazwa ibitekerezo gusa ngo abatakurikiye ikiganiro babashe kubona icyo urubyiruko rutekereza ku buhinzi bwacu.

3) Ibi bitekerezo ni iby’abahinzi YEAN icyo yakoze ni ugutanga umwanya mu kiganiro.

Ikiganiro cyatangiye Umwe agira ati…..

yean  2

Yego hari abaguca integer kubera inzitizi bahuye Nazi ariko hari nabaguyera imbaraga kubera ibyo bagezeho; ex: bamwe mu bitabiruye Youth in Agribusiness festival yari yateguwe ba RDI na Agriprofocus kubufatanye na CAVM ndetse na YEAN yafashije mukubimebyesha benshi, batangiye gupanga uko bashora mubuhinzi bitewe na role models bahabinye.

Akenshi usanga facilities zikiri nke cyane, urugero nzi umuhinzi witwa Diego ahinga inyanya mu bugesera ariko umusaruro we kubera utubutse, akenshi umupfana ubusa kubera kubura isoko ryagutse!!! Njye nkumva leta yatworohereza mukudushakira amasoko yo hanze kko twe kuyabona biratugora!

Amahirwe arahari mubyukuri

Wenda ikibazo cyaba uburyo bukoreshwa kugira ngo ayo mahirwe amenyeshwe kandi agere kubo yagenewe ndavuga urubyiruko.

Urugero mukwezi kwa Kane uyu mwaka, MYICT na SNV twabyumviseho aya amakuru:

Mu rwego rwo kongerera urubyiruko ubushobozi mu kwihangira imirimo hashingiwe ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibidukikije n’ingufu zivuguruye, uyu munsi Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango w’Abaholandi wita ku iterambere (SNV). Ibi bikaba bizaha akazi urubyiruko rubarirwa ku bihumbi bine mu gihe cy’imyaka ibiri n’itatu

Ikigamijwe gikuru ngo ni ukwereka urubyiruko amahirwe arwegereye ndetse no kuba rwabyazwa umusaruro cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi ndetse no kurengera ibidukikije.

Mu mwaka w’ 2015 Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga ivuga ko abanyarwanda 65% bakora ubuhinzi n’ubworozi ari urubyiruko, benshi muri aba akaba ari abatarabashije kugera mu mashuri.Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko aya masezerano agiye gufasha mu kongera amahirwe urubyiruko rufite mu kwihangira imirimo mu bice bitandukanye, kandi ko mu buhinzi n’ubworozi ahakenewe kongerwa umusaruro ariho bagiye kwibanda mu gukoresha ikoranabuhanga aho ngo urubyiruko rugera ku 4 000 ruzabonamo imirimo.Yanavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga mu buvumvu (ubworozi bw’inzuki) aho urubyiruko rugera kuri 500 ruzahugurwa rukaba rwayibyaza umusaruro .Phomolo Maphosa, umuyobozi mukuru wa SNV Rwanda, yavuze ko bishimiye gukorana na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gutanga umusanzu mu iterambere bagabanya ubukene baha urubyiruko ubushobozi bwo guhanga imirimo mu bijyanye n’ingufu z’ivugurura.Ati “Ibi bijyanye n’intego y’u Rwanda mu gutanga akazi ku rubyiruko rugera ku bihumbi 200 kandi ndabyizeye ko abo iyi gahunda ireba bazahabwa akazi kandi bazaba bari mu bantu bazatanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’igihugu.”

Mbese nibangahe bamaze kugerwaho cg bamenye iyi gahunda?

Uburyo bwo gusakaza aya makuru buracyari ikibazo

Mbese nibangahe bamaze kugerwaho cg bamenye iyi gahunda? Uburyo bwo gusakaza aya makuru buracyari ikibazo

nonese ziriya opportunities zivugwa , abantu ntibazibona biturutse kutamenya amakuru? NE

Mwaramutse iki kiganiro Nikiza gusa igitekerezo naranga nuko buri wese ubifuteye ububasha cyangwa ubumenyi akwiye kuba umukangurambaga warundi rubyiruko nkubu murwanda murabuzi barabivuga natwe turabivuga ko urubyiruko naba gore bafite amahirwe aruta ayabandi nukuvuga tutabaye abakangurambaga ayamahirwe azashira ntacyo tugezeho

Amahirwe muri agriculture uretse no ku rubyiruko n’abagore arahari.

Gusa ikibazo gihari kdi mbona kizabonerwa umuti bitinze ni uburyo bwo kubungabunga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. “Post harvest technology”.Kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu ahinga ndetse akeza yarangiza akabura aho aganisha umusaruro we. Za NAEB n’ibindi bigo bya leta bikorana n’ubuhinzi byakagize department ishinzwe guhuza abanyarwanda bafite umusaruro mwinshi n’amasoko yo hanze mu gihe uburyo bwo guhunika bukigaragara nk’imbogamizi mu buhinzi.

Nzaramba nanjye nicyo navuze haruguru

Nabisomye ariko nanjye mbona ariho ruzingiye kuko ubundi ubuhinzi bwakabaye bwaradukijije.

Ariko jyewe ndabona ibyo muvuga ataribyo kuko miniteri y’ inganda hamwe n’iyimari imibare iracyari micye cyane kuburyo ntahamanya namwe

Urebye inyanya zipfa ubusa ku mwero wazo, ukareba igiciro cy’ibigori ku mwero wabyo,…twahita twemeranya.

Njye numva leta yashyira ingufu zisumbuye kuzo ishyira mu buhinzi n’ubworozi kdi hagafatwa n’ingamba zihariye Ku Bantu babangamira iterambere ry’umuhinzi mworozi.Amasoko nayo agashakishwa kuko iyo umuntu abonye umusaruro akabura isoko bimuca intege zogukomeza gukora!

Mwaramutse Nubwo ikiganiro amasaha yacyo ameze nkayarangiye ariko nubundi ndizera ko dukomeje tukaganira kuri iyi nsanganya matsiko byaba ByizaUbuhinzi mu rwanda mu rusange harimo ikibazo

  1. ubutaka bwo guhingaho ugeraranyije nuko tungana ni buke

2.nubwo bucye buhari bwakagombye kwera nibwo bwororerwaho.

3.tutirenfagije ko urubyiruko rwinshi ntanubushobozi ruba rufite kandi nuburyo bwo kubona igishoro bitaba byoroshye rimwe na rimwe ntibinakunde.

4.ngirango niba nta na 1%ryurubyiruko rukora ubuhinzi tukaba tuvuga ko isoko ntaryo kubera post harvest technologies nke cg zisa zisa nkaho ntanizihari kandi wenda ntanubwo abanyarwanda ubwabo baba bahaze kuburyo twatangira gusagurira amahanga.

Ikigaraga nuko ubuhinzi mu rwanda butarimo amahirwe yo kuba abantu bakiteza imbere nkuko mu bivuga kuko simpakanye ko hari abi buteza imbere ariko se nibangahe%

@Kayitana imibare igaragaza ko benshi mubakora ubuhinzi ari abatarize bivuzeko n’amshirwe yo kumenya amasoko ari ari limited.Mbese nibategerwa bizagenda bite?

Ninyanya abashaka isoko bagakwiye gutunganya umusaruro

@Ernest amahirwe yo gutera imbere bivuye kubuhinzi arahari kandi koko ubuhinzi buteza imbere uwabukoranye ubuhanga akabigira umwuga

Naho ujya guhinga kugira ngo ataraza gusa ntazigera atera imbere

Jackson ndakumva ariko se bisaba urumva uri urubyiruko uyu munsi urangije kaminuza wabyuka ugahita ujya guhinga cyangwa wabanza ukajya gushaka igishoro mu zindi domaine?

Kuko ubuhinzi akenshi ntago uba wizeye neza the yield u will gain according to the input used. Jyewe mbona bitoroshye p!

Cyakora nk’ibirayi buriya byafatiwe ingamba kuko ruriya tuganda rwa Musanze rukora chips hari icyo rwongereye kigaragara.

Mwe sinzi niba mutabona ko gukora ubuhinzi bigoye ahubwo njye mbona leta yashushikariza urubyiruko kugana izindi domain kuko uko buri muntu wese wurubyiruko azashyira imbaraga mu buhinzi agakura yumva ko agomba kuba umuhinzi nicyo cyizatuma tudatera imbere nkurubyiruko

Njye icyo mbona ahubwo twe urubyiruko tuganira hano tujye twita kuri post harvest ndetse research and development insteady yo kurwanira kuba aba Growers

Nkuko indi mishinga yose itegurwa no kijya mubuhinzi bisaba gutegurwa-gushaka ibishoro n’ibindi Ntabwo nyine warangiza kaminuza udafite igishoro ngo uhite utangura ubuhinzi

Kujya muhuhinzi ntibivuze gusa kujya gutera seeds no gusarura

Ndabyumva ariko mba mbona tuba aribyo twibanzeho kandi ibyo bindi byi ni big issue isaba imbaraga urubyiruko rwinshi rudafite

Izo ni big issues ndabyemera-aho niho duhita dusabwa guhuza imbaraga

Ubuhinzi ni bwiza bwadukiza gusa hasabwa ingamba zo kuba hakongerwa ubutaka bwo gukingaho hakaganywa umubare wabahinzi

Uretse ko nubuhari nabwo budakoreshwa neza rimwe na rimwe kandi ukabona bumaze igihe kinini ntacyo bukora

Erega sinzi haribyinshi bituma urubyiruko rucika intege mu byubuhinzi ariko nka Yean nicyo ibereyeho nubukangurambaga.

Gusa tuzave mu guhora tuvuga niba koko ayo mahirwe ahari twagakwiye kubanza kuba beneficial yayo nkabagenerwa bikorwa

Ariko niba biza bamwe ntibanabimenye ngo wenda ntibabibyaze umusaruro ariko babimenye harimo ikibazo pee.

Mwaramutse bahinzi bavandimwe, hano ibintu turimo kuganira ni ingirakamaro pe. Gusa ikibazo gikomeye, ubutaka buhingwaho bukera ahantu henshi bubangamiwe n’imiturire. Ikindi ni uko ubuhinzi bukorwa akenshi n’abatabuzi; iyo ugiye guhinga kuko wabonye kanaka ahinga gusa utabanje kwiga neza umushinga wawe ngo umenye neza byanze bikunze aho uzagurisha ibyo wejeje, nta kabuza urahomba. Amasoko arahari menshi y’umusaruro ahubwo dukwiriye kumenya kuyashaka. Usanga iyi isoko ribonetse, tubura umusaruro uhagije cg wujuje ubuziranenge. Uwejeje nawe usanga ari utuntu duke utashobora gushakira isoko. So, icyo dukoneye ni abahinzi bazi icyo bakora kandi bari consistent kandi bakora uyu mwuga professionally. Naho ubundi leta ntacyo yageraho idafite abahinzi bameze batyo kuko opportunities zo irazitanga zihagije. Gusa leta nayo igomba kugira system 2 zikomeye kandi zinganya imbaraga; Extension na Marketing.

Mwiriwe neza nshuti bakunzi biterambere ryu buhinzi. Kurwanjye ruhande mbona kugirango ubuhinzi hano iwacu butere imbere kurwego twwifuza kandi nurubyiruko rugere kuri ayo mahirwe hari byinshi bikwiye gukorwa harimo icyambere gushyiraho uburyo bwiza bwo kugeza umusaruro kwissoko kuri ki hari byinshi bimaze gukorwa nkogushyiraho ibigega bihunika umusaruro ariko kandi haracyabura flow of information mperutse kubona ku makuru hari ahantu muri Rubavu bavuga ko umusaruro wa karoti bawugaburira amatungo ariko ugiye kureba hari ahantu henshi hano mugihugu bafite ikibazzo cyo kutabona karoti! Ikindi nekereza ni ukongera ikorana buhanga mubuhinzi haba muri production ndetse na value chain technology kuko ubutaka bwo ni buto ibi nkabona uruhare runini rwaba urwa leta mugukangurira financial institution korohereza abashora imari mubikorwa nkibyo ibi binshobora no gufasha mukongera ibyo twohereza mu mahanga nkasanga rero challenges kurubyiruko cyane cyane urwize ibijyanye nu buhinzi ari 1. Amikoro yokuba batangiza ibikorwa nibyo kuko usanga ahanini nta nubutaka baba bafite 2. Imyumvire itaba myiza kurwego rwurubyiruko 3. Lack of information

Mwakoze cyane ku bitekerezo byiza.Nanjye ndemeranya namwe ko kutabona amakuru y’aho ibintu bikeneweke no kuba tudafite technology yo guhunika cyane cyane imboga n’imbuto biri mu bihombya abahinzi (umusaruro waba mwinshi abaguzi bakamuha frs make agapfa kuyafata kuko atabashije kubibika ngo ashake isoko ryiza yitonze).

Birakwiye ko umuhinzi atangira umushinga yabanje kwiga neza isoko. Sinzi niba natwe mu Rda tuzagera aho umuhinzi yajya agirana contrat n’abo azajya aha umusaruro, byibuze ku bigo binini. Numvise ko n’abatubuzi b’imbuto bakoranaga na RAB yabatengushye

Leta ifashe abikorera gushyiraho inganda mu byaro zitunganya umusaruro ukaba wahunikwa cyangwa transport ikoraha. Bongere post harvest technology

Nk’ubu inanasi n’amatunda ntibishobora kubura isoko kuko bikorwamo jus.

Nunze murya Daniel, kuki inganda zose yewe n’izitunganya ibikomoka k’ubuhinzi zigomba kuba mumigi mugihe raw materials bakoresha ziba mubyaro?

Nizegerezwe abahinzi ubwikorezi buborohere,

Abashinzwe innovations mubuhinzi (niba bahari) nibatwigire uburyo bwo guhunika by’igihe gito umusaruro cyane cyane w’imboga n’imbuto( 60% muri afrika utagera Ku isoko)

Ibi nigeze mbibaza nyakubahwa minister kuri Twitter session ansubizako hari ba rwiyemezamirimo benda kubishoramo imari.

Ikindi umubare w’abahinzi ukwiye kugabanuka bakareka kuba bwa buro bwinshi..

Urubyiruko rukwiye gufashwa kubona imirima yo guhingaho

Mwiriwe, ikintu mbona kigoye abahinzi burubyiriko si amikoro, ahubwo tubura amakuru ahagije. Urugero nko kumenya ese ni neza tones runaka zinyo mpinga mfite isoko rohoraho kuburyo nagira sustainable production ifite sustainable market?

Ese mfite dufite ubumenyi buhagije mugutegura umushinga uzaba successful(forecasting)? Iyo ibibintu ubifite ugomba kuba enterpreneur mwiza kandi nta Bank nimwe yakwima amafaranga kuko Opportunities zirahari ahubwo habuze aba exploiting. Tugerageze twegere BDF institution zizadufasha bifatika. Thx

amakuru aratanga ahubwo wenda,ntago agera,ku bantu ku buryo bushimishije akenshi agera,ku bantu bitabira inama gusa

ikindi wenda n’abahinzi ubwabo ntibabasha kubona,uwo babaza,ayo makuru

Mwaramutse! Ababishinzwe nibegere abahinzi bo mu cyaro kugirango berekwe ayo mahirwe.

Ni byiza koko natwe urubyiruku ko dushyira imbaraga zacu mu buhinzi bworozi naho imbogamizi nubundi ntakintu nakimwe wakora ngo uzasange solutions (ibisubizo ) ari 100% kandi ntihakemurwa ibitabonetse, gusa nanjye nungutse bimwe ntakururaga turi kumwe…

Nishimiye iyi gahunda yo kuganira kuri topic yatanzwe, nshimiye abateguye iyi gahunda n’abatanga ibitekerezo bose.

Hari ikibazo mbona kibaho mu bihugu byacu, abantu benshi ni aba theoristes. Usanga rwose abantu benshi bakubwira ko ibintu ibi nibi bishoboka (urugero:kwihangira umurimo) kdi bo nta n’umwe bigeze bahanga. Burya ukuri kw’ikintu ukumenya neza iyo ukirimo cg wacyibayemo. Actions speak louder than words

OK ikiganiro cyaryoshye ariko sinagize amahirwe ko nari class ari ndibuze gusubiramo.muri dute mbonye hari some relevant knowledge I have gained.thx

Improvement irakenewe ku buhinzi borozi twese kuva kuwo mu murima cyane ndetse ababufite mu nshingano

Ikindi aba partener in agriculture twareba uburyo dukora kuburyo nta butaka bwasigara butabyajwe umusaruro, twakoresha irrigation, drip irrigation, dams, naho twe nkurubyiruko iyo turi kuri terrain haba hato ugasanga ni competition on scars land,

Ibi ugasanga aribyo biyuma bamwe ba dropping out in agriculture

OK ikindi ntabwo turasobanukirwa kuri implementation of mechanical power in agriculture mbivuze student mechaniser in year five.

OK ikindi ntabwo turasobanukirwa kuri implementation of mechanical power in agriculture mbivuze nka student mechaniser in year five.

Ikindi abafite aho bahurira na fertilizers importation in our country they should take care where this nitrogen is synthisised from, kko iyo iri from acidic we pollute our land indirect, this should known by RBS, And da mission of RAB and RBS, sametime they giving us loss in case of SEEDS IMPORTATION, they supply empty seeds, infected seeds,…., in case of imbuto yibigori, imyumbati in ruhango, bagerageze kbs kugira amakenga kubyo binjiza, bitazajya bituma capital nke dufite igendera mubihombo. Murakoze.

Selfish ni ikibazo bavandimwe

Buri wese aratekinika noneho bikarangira haje bad seed.what would u do for them?

Ikindi turashimira YEAN RWANDA yateguye uru rubuga tubasabe abateguye baze gukora summary and conlusion and highlite imyanzuro and send it in agriculture boad to the concern. Thank you.

Nta myanzuro tafatwa aha kuko sitwe dushyiraho agri policies kdi n’izihari ubwazo ziba ari nziza ku izina kuko imbere usanga zuzuyemo selfish gusa without much considering farmer’s interests

Urugero ni Agasozi ndatwa. Njye nakoraga internship ahantu mpasanga agasozi ndatwa ngomba gukurikirana ko abahinzi bahingaho ingano zavamo bagahinga ibigori kdi bakoresheje DAP na urea. Ko mwize ubuhinzi iyo rotation muyizi he? Gukoresha DAP 2yrs nta lime byo ubwo what is it?

Yes, it was my wonts if it so,

Ni uko nyine hari ibyo ubona ukabura uko ubigenza

Hari aba technicien nabo batu desouva rwose, ugasanga baravuga igunduka ryimirina batitaye kuri crop ratation, batigeze bamenya disease host plant even same they do not think about season and update on climate,

Kdi bose bahabwa amahugurwa ukibaza niba baba babyumvise?

Ubundi ngo abatechniciens benshi tubona ibyo bakora ntabwo ari scientific ni political from their own politics basanga muri institutions bakoramo. Uko usanze system yubatse niko ukora. urugero buriy umutechnicien agronome ukora muri RAB atandukanye na agronome w’umurenge mu karere runaka

Abakorera leta hamwe na hamwe usanga icyo bagiye gukora babanza kureba inyungu zabo bwite kurusha icyo umugenerwabikorwa(farmer) abazunguka. Aha urugero bareba ordre de mission uko ingana.

Land use management iracyari nke mu Rda rwose aho usanga abantu batura hatarebwe kuri soil productivity or fertility bakibanda ahera ahatera hagasigara. Njye mbyibazaho cyane nkasanga food security ari ikibazo kitazatworohera muri futur

Nkumu technician utazana chenges, wakwibaza icyo akora, mumwanya arimo, ark kdi abonye adashoboye yareka abaturage bagakoresha indigenous technics

Njye buriya mbabazwa cyane n’imikorere mbona mu rwego rw’ubuhinzi kuko mbona food security izaba ikibazo gikomeye mu myaka iza.

Naho c opportunities bavuga ni izihe? Theorists gusa

Ngewe abantu bashinze imiturire nabagira inama bakajya kureba uburyo muri korea or bakaganira nabo kubijyanye nimiturire, umundi MINIREMA,MINAGRI,MIDIMAR,MINALOC,…. nizindi zifite aho zihuriye nubuhinzi murwanda bicare hamwe bahuze imirongo ngenderwaho kko hari ibikorwa bya ministeri imwi bibangamira ibyiyindi, bagatekereza SUSTAINABLE AGRICULTURE AND FOOD SECURITY

Naphtali Urakoze cyane

Njyewe icyo mbona nkikibazo cyane nuko ubuhinzi buri gukorwa nabantu benshi kdi batabifitiye ubushobozi, nkabona tubonye abashoramari mubyubuhinzi byaba byiza bagafata ubutaka bunini buri gukoreshwa nabi ntibutange umusaruro,bagakora ishoramari ry’igihe kirambye nibwo twabona umusaruro uhagije!

Nunze murya Daniel, kuki inganda zose yewe n’izitunganya ibikomoka k’ubuhinzi zigomba kuba mumigi mugihe raw materials bakoresha ziba mubyaro?

Abashinzwe innovations mubuhinzi (niba bahari) nibatwigire uburyo bwo guhunika by’igihe gito umusaruro cyane cyane w’imboga n’imbuto( 60% muri afrika utagera Ku isoko) Igihe umuntu agishakisha isoko umusaruro we ntupfe ubusa

Ibi nigeze mbibaza nyakubahwa minister kuri Twitter session ansubizako hari ba rwiyemezamirimo benda kubishoramo imari. Ikindi umubare w’abahinzi ukwiye kugabanuka bakareka kuba bwa buro bwinshi..

mukanya saa kumi ni mwe turasoza ikiganiro hanyuma dukoeze kufanira bisanzwe , ubwo turaba dusoje ibijyanye n,ingingo twari twageneye uyu munsi

Nizegerezwe abahinzi ubwikorezi buborohere,

Ushobora kandi gukurikirana uko ikiganiro cyagenze kuri facebook ya YEAN ndetse ukanakurikirana YEAN kuri Twitter

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!