This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2015-11-25 15:25:26

Ubuhinzi Bwacu: Urubyiruko rukora ubuhinzi rusaba koroherezwa ngo rutange umusanzu muri uyu mwuga

Mukiganiro cyahuje urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi mu Rwanda, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Iyo urebye hirya no hino kw’isi usanga havugwa ko hari amahirwe menshi mu buhinzi (Opportunity), iyo bigeze ku mugabane wacu wa Afurika ho biravugwa cyane rwose abayobozi ndetse n’abashinzwe Ibijyanye n’ubuhinzi bagashishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi no kubukunda kuko burimo amahirwe menshi , Byagera no mu Rwanda Urubyiruko rugashishikarizwa kugana ubuhinzi mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe menshi abuvugwamo ndetse no mu nama nyinshi ugasanga bivugwa ko urubyiruko rukwiye kugana ubuhinzi rugakora rukiteza imbere. Ku rundi Ruhande iyo uganiriye n’urubyiruko rwamaze kugera muri ubwo buhinzi rubukora buri munsi usanga bagaragaza imbogamizi nyinshi zishobora guca intege undi wakwifuza kubujyamo, ndetse hari na bamwe bakubwira bati bya bindi tubwirwa biri he? Ese wowe ubibona ute .”

Urubyiruko rwaganiriye byinshi, ahatanzwe ingero zitandukanye z’amahirwe aboneka mubinzi yafasha urubyiruko mukwinjira mu buhinzi: amasezerano atandukanye hagati y’inzego za leta n’abaterankunga uregero MYICT na SNV mukongera ikoranabuhanga mubuhinzi n’ubworozi bw’inzuki kurubyiruko rusaga 3000 yasinywe mu kwezi kwa Mata 2015, ibigega nka BDF nibindi bigo by’imari byorohereza urubyiruko kubona ubushobozi bwo gukora ubuhinzi.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe harimo:

Kuba urubyiruko rutumva neza ngo runasobanukirwe n’amahirwe atandukanye ruba rufite cyangwa ngo runamenye aho rubariza amakuru ajyanye nabyo, gusa ngo amahirwe yo arahari nkuko byagaragajwe n’umwe murubyiruko rwitabiriye ihuriro ryiswe “Youth in Agribusiness Festival” yateguwe na AgriProfocus kubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi (CAVM), RDI na YEAN aho yagaragaje ko hari ingero nyinshi z’urubyiruko rwamenye rukanabyaza umusaruro ayo mahirwe kuburyo ubu bageze ku bikorwa bifatika.

Urubyiruko kandi Rwavuze ko rutamenya amakuru kugihe cyangwa ntanamenyekane bitewe n’inzira zakoreshejwe mukuyatangaza.

Ikibazo kindi cyagaragajwe nka kimwe mu by’ingutu bibangamira urubyiruko ni ikibazo cyo kutabona ubutaka cyangwa bukaboneka buhenzwe kugira ngo batangire bashyire mungiro ubumenyi butandukanye baba baravanye mumashuli. Iki kibazo cyiyongeraho ikindi kibazo cyo kuba ubuhinzi bukorwa n’abantu benshi badafite ubumenyi buhagije bwo gukora ubuhinzi kinyamwuga ndetse baba bataniteguye kumva no gushyira mubikorwa gahunda nshya z’ubuhinzi.

Imiturire itizwe neza kandi y’akajagari ikomeje gutwara ubutaka aho usanga inashyirwa kubutaka bigaragara ko aribwo bwagakoreshejwe mubuhinzi bukanatanga umusaruro.

Ikibazo cyuko n’abagerageje gukora ubuhinzi rimwe na rimwe umusaruro wabo cyane cyane imboga n’imbuto bibapfana ubusa bitewe no kubura amasoko ndetse nubumenyi budahagije muguhunika.

Mu myanzuro n’ibyifuzo byatanzwe harimo kuba

MINAGRI n’izindi nzego bireba zashyira imbaraga mukumenyekanisha amahirwe aba ahari hagakoreshwa uburyo bushoboka guhuriza hamwe abantu benshi nk’imbuga nkoranya-mbaga.

Gufasha urubyiruko kubona ubutaka bwo guhingaho

Gutangira gushaka ingamba zituma umubare w’abakora ubuhinzi ugabanuka ubuhinzi bugakorwa n’ababifitiye ubushobozi n’ubumenyi bihereye mumasambu ya leta n’ibyanya bitandukanye nko mubishanga n’ahandi

Imiturire n’ahagenerwa imidugudu n’imigi byakwiye kujya bibanza bikigwaho hagakorwa ubushakashatsi na no guhuza ubutaka kuko hagaragaye ko hamwe imijyi igenda ijya ahagakwiye gukorerwa ubuhinzi.

Hakwiye gukomezwa uburyo bwo gufasha abahinzi mumihingire yabo n’ikoreshwa ry’amafumbire rikaba habanje kwiga ibyo akozemo hato bitazangiza ubutaka bwacu muminsi iri imbere. Abashinzwe gufasha abahinzi bakwiye kuba abantu babifitiye ubumenyi kuko mu nzego z’ibanze usanga harimo abakora ako kazi bataranize ubuhinzi.

Hakwiye Kubaho kandi ubufasha mukongera ubumenyi bw’umuhinzi muguhunika cyane cyane imboga n’imbuto kandi n’inganda zitunganya umusaruro zikegerezwa abaturage mubyaro aho kuba gusa mumigi kuko ibi usanga binagora abahinzi kuzigezaho umusaruro.

Abahinzi bakwiye gufashwa kumenya no kugeza umusaruro wabo kumasoko byaba byiza bakanagirana amasezerano naba rwiyemeza mirimo bazagura umusaruro wabo mbere yo guhinga bigafasha umuhinzi gushora imari mu buhinzi azi ko afite isoko.

MINAGRI n’izindi nzego bireba bakwiye kongera imbaraga mugushyiraho uburyo urubyiruko ruhura rugasangira amakuru n’ubuhamya ku mahirwe n’ibikorwa byagezweho, ibi bikaba byafasha rumwe murubyiruko mukongera ubushake bwo kwitabira ubuhinzi.

Urubyiruko kandi rwifuje ko Amahuriro nka YEAN n’ayandi yahabwa agaciro n’inzego zishinzwe ubuhinzi kuko ariyo miyoboro bashobora kunyuzamo ibitekerezo n’inama zitandukanye ndetse no kumenya amahirwe atandukanye aba ahari.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo bitangwa mu kiganiro UBUHINZI BWACU kinyura ku mbuga nkoranyambaga zose YEAN yifashisha mu gusakaza amakuru y’Ubuhinzi. Aho hategurwa ingingo runaka iganirwaho hanyuma Umuhinzi wese aho aherereye agatanga igitekerezo bishingiye ku ngingo yo kuganiraho iba yatanzwe.

Byateguwe na Ndera Jackson

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!