This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

Niyigaba Etienne

2015-07-23 16:01:12

Dusobanukirwe n'igihembwe cy'Ihinga C

Iyo bigeze mu gihe cy’impeshyi abahinzi hakangurirwa gukora ubuhinzi bwibanda mu guhinga mu bishanga cyangwa ahandi hantu hashobora kugera amazi . Iki gihe ubutaka bwinshi buba bumaze gusarurwamo ibihingwa byahinzwe mu itumba ndetse ugasanga harakomeye cyane ku buryo kuhahinga biba bitoroshye hifashishwa amapiki kugirango barimire aho bazatera ibihingwa byo ku muhindo.

Iki gihembwe cya C rero gitangira muri Gicurasi kikagera muri Kanama aho abahinzi bashishikarizwa guhinga imibande n’ahandi ku musozi habasha kugera amazi. Kugeza ubu ubuso bwuhirwa ubu bugeze kuri 33,000 ha mu gihe ubuso bushobora kuhirwa mu Rwanda hose ari 600,000ha.

Abahinzi b’inkwakuzi bahinga mu gihembwe cy’ihinga C kuko aribyo ngo Bizana amafaranga menshi kandi ibihingwa ntibihure n’indwara nyinshi nko mu gihe cy’imvura. Ikindi kintu gituma mu mibande hakunda guhingwa cyane ni uko burya ngo mu Mibande haba hari ubutaka bwiza kuko bwa bundi bwose isuri itwara ku misozi bugenda bukaruhukira mu Mibande.

Ubu huhinzi bwo muri iki gihembwe busaba kuhira . Habaho rero uburyo bubiri bwo kuhira mu Rwanda Harimo uburyo bwo kuhira ku buso buto n’uburyo bwo kuhira ku buso bunini.

Gahunda yo kuhira ku Buso buto yatangiye vuba mu mwaka wa 2014. Mbere habagaho uburyo bugari mu bishanga no ku misozi ariko bigakorwa ku buryo bugoranye. Ubu buryo bwo kuhira ku buso buto buroroshye kandi ntago buhenze . Busaba ibikoresho bitari byinshi cyane aho dusangamo imipira yo kuhiza, utumoteri duto, ibyuma bifasha mu kuhira,… Ishami rishinzwe ibyo kuhira muri RAB rivuga ko iyi gahunda igira nkunganire ya 50% by’igiciro usabwa.

Kugirango ubone iyi mfashanyo ya nkunganire kandi ukoreshe n’ubu buryo bworoshye mu kuhira hari icyo bisaba ku muhinzi ushaka kubikora mu buhinzi bwe . Iyo ukeneye aya makuru wegera ishami rikwegereye rya RAB cyangwa ukabaza Agoronome w’akarere.

Ibihingwa byinshi bishobora kuhirwa ariko muri iki gihembwe hakunda guhingwa ibihingwa bidatinda kwera nk’ indabo, dodo, inyanya, amashu, caroti, ndetse n’ibindi bijyanye n’imboga byose.

Mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa haba mu ngo no ku masoko, ni ngombwa ko abantu bakorana umwete bakitabira guhinga muri iki gihembwe C kuko bizatuma ibiciro ku masoko bigabanuka.

Byateguwe na Niyigaba Etienne.

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!