This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2016-07-18 21:45:50

Ni iki urubyiruko rw'abagoronome n'abahinzi rutekereza ku guteza imbere ubuhinzi binyuze mu bushakashatsi

Urubyiruko ni imbaraga zikomeye z’igihugu kandi rumaze kugaragaza ko koko rushoboye aho mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi ndetse no mu bigo byigenga usanga muri iyi minsi higanjemo urubyiruko , ibi bamwe bavugako biterwa no kuba igihugu cy’u Rwanda umubare munini ari urubyiruko abandi bakavugako bitewe n’impinduramatwara igihugu kirimo gukora mu nzego zitandukanye ari ngombwa kwifashisha urubyiruko dore ko ari narwo rumenyereye cyane ikoranabuhanga ririmo kugenda ritera imbere mu Rwanda.

Ubuhinzi nabwo ntibwatanzwe muri uru rugendo aho Igihugu gishaka kuva mu buhinzi bwa Gakondo kikagana mu buhinzi Buganisha k’ubucuruzi. YEAN nk’umuryango uhuza urubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda washyizeho imbuga zinyuzwaho amakuru ndetse n’ibiganiro byihuse (Chat) muri izo mbuga hari Urukorera ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp rukaba ruhuza abagoronome n’abahinzi 213 baba ari abanyamuryango ba YEAN cyangwa atari bo.

Kuri icyi cyumweru taliki ya 17 Kanama 2016 wari umunsi mwiza kuri uru rubuga aho hateruwe ikiganiro kibanda kubushakashatsi bukorwa mu buhinzi mu Rwanda n’ingaruka bigira ku buzima bw’Abahinzi n’umusaruro wabo. Ibi byakomotse cyane cyane ku ijambo ryavuzwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi agira ati: “Abashakashatsi dufite mu buhinzi bisa nk’aho ntacyo bamaze” nkuko tubisanga mu nkuru yanditswe n’igitangazamakuru Imvaho Nshya ku mu nama yo kwinenga mu buhinzi, yabereye i Rwamagana.

Aba bagoronome ndetse harimo n’ababa muri ibi bigo by’ubushakashatsi bamwe ntibemeranya na Minisitiri aho bagira bati: “Murebe Ku mpande zose, Ese minisiteri itanga byose bikenewe Ku mushakashatsi…….cg ikigo uwo mushakashatsi akorera tutirengagije……..hano hari ababizi cyane badufasha. Abaheruka mw’ itorero ry’ ingamburuzabukene batubwira kurushaho”

“ ubushize yiyamye abagronome badashaka kwikoza itaka none ati RAB abashakashatsi. Ikibazo si ukudasoma njye mbona ari imprematation ibura n’ubushobozi bwo gushyira finding mubikorwa Niyo wasoma ugahuza ibitabo byose kugirango habe imprematation ni ikibazo, ikindi nta facilities ziboneka kubashakashatsi”

Abandi bagahamya ko Ibi byari ugukebura abo ashinzwe mu nshingano ze aho umwe yagize ati:“Yabivuze nka nyir’urugo ngo bikosorwe ntabwo cyangwa hakorwe impinduka. Nanjye aho kugirango umbaze ikosa narigaragaza mbere y’uko urimbaza”

Bati byose bipfira mu mashuli yigisha iby’Ubuhinzi

Ngo Hari imishinga ihabwa amafaranga menshi  ariko ntigaragaze umusaruro . …. “Image ya research muyihere muri kaminuza zacu. Muby’ukuri nta gahunda ihamye dufite… research projects zirapfa zashowemo menshi. Inzego bireba ariko cyane cyane MINEDUC bazikubite agashyi” . Ku rundi ruhande abarangije muri Kaminuza zigisha iby’Ubuhinzi n’Ubworozi bemezako ubundi Kaminuza yagakwiye kuba izingiro ry’ubushakshatsi kuko haba hari intiti zihagije ndetse n’abanyeshuli babisobanukiwe, aho bagaragaza ko Abarimu ndetse n’abanyeshuli bagakwiye kujya bashyira hanze ibyavuye mu bushakashatsi bwabo, gusa ngo birakomeye kuko mu gihe cyo gukora ubushakashatsi busoza amashuli ya Kaminuza nta mafaranga mafaranga ahabwa umunyeshuli ndetse n’ibikoresho ngo abukore bikarangira akoze mubyo abashije Kugirango mwalimu abone aho ahera amuha manota iyi akaba ari nayo mpamvu ngo nta bushakashatsi bw’umunyeshuli wa Kaminuza buhabwa agaciro.Uyu aragira ati: “ Wakora research ntamafaranga, ko utanga research proposal !! Bakayibona ariko kubikora nikibazo,Urabona umunyeshuli kwikura 300000frw ari gukora research biragoye nta mafaranga rwose!!”.

Ibigo bishinzwe ubushakashatsi n’abashinzwe iyamamazabuhinzi nibo kibazo.

Aha bamwe bagaragaza ko abashakasatsi badakora neza akazi bashinzwe ngo ndetse bamwe usanga nta bushobozi bafite abandi ugasanga bafite ubushobozi ndetse n’ibyangombwa bisabwa ariko ugasanga ngo ibiva muri ubwo bushakashatsi iyo bigeze mu bahinzi usanga byateje ikibazo cy’Umusaruro muke cyane bitewe n’indwara ahanini aha hatanzwe urugero rw’imyumbati ndetse n’ibigori bimaze iminsi byibasirwa n’indwara zikomeye kandi abahinzi bakagaraza ko imbuto bazihawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushashatsi mu buhinzi.

Abandi kandi bemezaga ko abashakashatsi baba bakoze akazi kabo ngo hakurikirao ibikorwa by’iyamamazabuhinzi aribyo bisakaza iyi mbuto mu bahinzi gusa aha ntago bose babivugaho rumwe kuko byaba byaturutse kubashakashatsi cyangwa byaturutse ahandi nubundi ngo ingaruka zigaruka k’ubahinzi. Uyu yagize ati “Njye ubwanjye niyumviye umuturage arira avuga uburyo yatse inguzanyo  ya 17 million yose ikaba ihombye yarahinze imbuto yahawe na RAB, icyo RAB yamusubije baramubwiye ngo yihangane bazamubwirira bank imwongerere igihe”.

Muri iki kiganiro kandi abagoronome bagaragaje ko ngo hari ibigo bimwe by’ubushakashatsi bitagikora neza nka mbere yuko  bibumbirwa mu kigo kimwe cya RAB , aha hagarutswe kuri ISAR Ruhande(Arboretum),ISAR Tamira, ISAR Rubona, ISAR Rwerere aho uyu yabivuze agira ati: ”Murebe ahantu hose hakorerwaga ubushakashatsi, za isar tamira, rwerere, rubona n’ahandi ntarondoye harimo za Nyanza kibirizi, nyamagabe na nyaruguru, nta bakozi bakihaba ngo ntibari bashoboye” Undi Ati:” Yes izo station zimwe zirafunze abakoragamo benshi barirukanwe, abagize amahirwe yo gusigaramo nabo bakorera mu biro, nihe mwabonye umuhinzi ukorera mu biro icyumweru kigashira ukwezi kugataha!!! Ejo bundi twahuraga n’abakora muri domaine agricole bose bari kugura bottes bagiye mu ngando, ubwo se agronome CG veto utagira bottes urumva aba akora?”

Uyu Nawe ati:” Mperuka ka kuri station ya RAB mu kinigi nsanga bahinze amashaza yararengewe n’ikigunda k’uburyo utari kumenya igihinzemo!!!  Unless baba barimo kureba resistance yayo mashaza kuri weeds ubundi byaba arugupfusha ubusa imisoro yacu.”

Biyemeje Gukora ibyo bashoboye buhoro buhoro.

Nubwo abaganiraga bose ari abagoronome ndetse n’abakora mu bigo by’ubuhinzi bitandukanye , bagarukaga kubitagenda neza mu Bushakashatsi rwose bananenga cyane ibibuvamo , abenshi nanone bakora muri ibi bigo by’ubushakshatsi ndetse birirwa mu mirima bafsha abahinzi mu mirimo ya buri munsi. Bose rero basoje iki kiganiro biyemeje kugira uruhare mu guhindura uburyo ibinengwa bikorwa kuko bavugako hari n’ibidasaba ubushobozi buhambaye ariko bigakorwa nabi ndetse nk’uko tubikesha ikiganiro Minisitiri  yagiranye n’abanyamakuru yavuzeko utakwaka umuntu ibitari mu bushobozi bwe, agaragaza ko ibikenewe ngo ubushakashatsi bukore biba byatanzwe.

“Icyo kintu nicyo, kuko research ya RAB nigira ikibazo, ubuhinzi bwurwanda buzahura nikibazo gikomeye, inzara nibindi bitere, kandi bizitirirwa abanyarwanda Bose cyane cyane twe tugaruka mubuhinzi! Buri wese abigiribye, bitabaye ibyo tuzaguma gutyo twitana bamwana” Undi ati: “Ikindi buri wese hano cyangwa ahandi ngirango twemerewe kugira uruhare rwaba ruziguye cg rutaziguye mu kwerekana aho ibintu bipfira mugihe tubifitiye gihamya .” Undi ati: “Very true. Igihugu rero ninjye nawe. Let us all say NO and move forward. Uwiga amenye ko ashaka kumenya kandi ko kwiga bihoraho. Aho niho ruzingiye.”

Hifujweko ibitekerezo byatanzwe byashyirwa ahagaragara

Nyuma yo kuganira , kuberako ibyavugiwe kuri uru rubuga bibonwa n’ururiho gusa kandi bakaba bifuzaga ko ibyo bitekerezo byagera no kubo bireba bose, YEAN nka ny’ir’urubuga yahisemo kuzuza iby’ifuzo byabo.

Aho  bagize bati: “Hello everyone, Nakomeje gukurikira discussion nziza yabereye hano numva ngize ikibazo :Ese dufitemo abadecision&policy  makers hano kuri uru rubuga?abaresearchers ?The idea behind nuko wasanga tuvugira aha bikarangira kandi hari aho bikwiye kugera kugira ngo habeho impinduka.”

“Juste twasabye Admin ko yajya adushakira umutumirwa umwe cyangwa babiri mu gihe runaka tukajya tugira débat ku kintu runaka then tukabatuma

“Harimo aba Reporters munzego zitandukanye, Gusa nange ndasaba abayobozi Buru rubuga ko bazatumirira abantu bo muri MINAGRI bakaza umunsi umwe tukaganira tuziko bahari

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ibiganiro nk’ibi hiba buri munsi na buri gihe kuri uru rubuga .
  4. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi cyangwa umugoronome ku rwego urwo ariwro rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727.

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!