This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2016-08-15 12:46:32

Itangazo rya MINAGRI rigenewe abahinzi mu gutegura igihembwe cy'ihinga 2017 A(Umuhindo)

Umuhinzi nyawe ni uhingira igihe agakurikiza inama z’impuguke mu by’ubuhinzi bityo nawe umwero ukazamuhira .Niyo mpamvu rero mu myiteguro y’iki gihembwe cy’ihinga cya 2017A twongeye gushishikarizwa gutegura kare imirima dutunganya neza imirwanyasuri dutegura ifumbire y’imborera kuri buri site y’ubutaka buhujwe, ndetse n’ishwagara ku butaka busharira.

Tugomba kandi kwibumbira mumakoperative cyangwa mu matsinda ya twigire y’abahinzi hagati ya 15 na 20 hakurikijwe uko imirima yegeranye , tukiyandikisha ntawe ucikanywe kuri lisiti za twigire kugirango tuzabashe kubona inyongeramusaruro bityo binadufashe kugezwaho inama n’inyigisho zo guhinga neza.

Inyongeramusaruro turazigurira hafi ku bacuruzi bazo bakorana na APTC Inkeragutabara mu tugari aho buri wese azibona amaze kwishyura uruhare rwe havuyemo nkunganire ya Leta. Ku bijyanye n’ifumbire ibihingwa byunganirwa byariyongereye ubu harimo ibigori, ibishyimbo,ingano , soya , umuceri , ibirayi,imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto zitandukanye. Ibiciro by’amafumbire mvaruganda byarangabanutse, ifumbire ya Uree ni amafaranga 355 ku kilo, DAP ni amafaranga 410 ku Kilo naho NPK 17 17 17 ni amafaranga 520. Naho ibiciro by’imbuto z’indobanure Ku mbuto z’ibigori za hybride zihingwa mu misozi miremire umuhinzi yishyura amafaranga hagati ya 460 na 520 ku kilo naho ku zihingwa mu misozi migufi n’ibibaya akishyura amafaranga hagati ya 275 na 310 naho ku mbuto z’ibigori bya OPV ho yishyura amafaranga 295. Ku mbuto za soya zose , umubinzi yishyura amafaranga 250 ku kilo , ku mbuto z’ingano zitumizwa mu mahanga akishyura 260 ku kilo , naho izituburirwa mu Rwanda akishyura 300 ku kilo.

Ku bindi bisobanuro mwakwegera abakozi ba RAB cyangwa abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge n’uturere kugirango babafashe ,mwanahamagara kandi umurongo wa telefone utishyurwa wa RAB ariwo 4675 cyangwa 4676 . Ngaho rero dukure amaboko mu mifuka dukore , ubutaka bwose bushoboka haba ku misozi, ibishanga bitunganyijwe n’amaterasi y’indinganire tubibyaze umusaruro twihaze mu biribwa dusagurire n’amasoko .

Iri tangazo murigejejweho na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB)

Soma amabwiriza ya Minisitiri ajyanye n’igihembwe cy’ihinga 2017A na B

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!