This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2016-08-09 16:45:21

Ishwagara mu guhashya ubusharire bw'ubutaka mu Rwanda

Kugeza ubu inyigo zitandukanye zagaragaje ko ishwagara iboneka mu turere dutatu aritwo Musanze, Karongi na Rusizi. Izo nyigo zigaragaza kandi ko mu Rwanda hari toni 2,220,480 zirenze izikenewe mu kugabanya ubusharire bw’ubutaka bw’ u Rwanda rwose.

Igice kinini cy’ubutaka bw’U Rwanda burasharira ku kigero cya 78%. Kuba ubutaka bushaririye bigabanya umusaruro w’ibihingwa ku kigero cya 50%. Kubera izo mpamvu rero ikoreshwa ry’ishwagara ryafasha abahinzi kongera umusaruro w’ibihingwa byitaweho mu Rwanda hagamijwe kwihaza mu biribwa . Kwitabira ikoreshwa ry’ishwagara ryafasha abahinzi kongera umusaruro bikabafasha kongera umusaruro n’inyungu.

IFDC , nk’umuryango ukora ku nyongeramusaruro ku rwego mpuzamahanga , ikaba yarakoze igenzura ahasanzwe haboneka ishwagara , hagamijwe gukora urutonde rw’abacuruzi bw’ishwagara. Iyi lisiti ikazafasha abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro kunoza imicururize y’ishwagara , hagamijwe kugeza ku bahinzi ishwagara nziza yabafasha kongera umusaruro wabo.

Uburyo icukurwa ry’ishwagara rihagaze

Ishwagara ikoreshwa mu buhinzi icukurwa rwa mu turere twa Musanze, Karongi na Ruzisi igacuruzwa mu turere dukunze kugira ubutaka busharira aribwo Nyamagabe na Nyaruguru. Dufashe urugero rw’umwaka wa 2013 , hacukuwe ishwagara ingana na toni 18,778 icukurwa mu turere twavuzwe haruguru ku buryo bukurikira:  Musanze hacukuwe toni 14,980, Karongi hacukurwa toni 1,500, Rusizi ho hacukurwa toni 2,308 iyi shwagara yose ikaba yaracurujwe  ahanini ahantu  RSSP/LWH ikora amaterasi y’indinganire (Gatsibo, Kayonza, Karongi).

Akamaro k’ishwagara mu kongera umusaruro

Ahantu hakoreshejwe ishwagara hagaragara ubwiyongere bw’umusaruro ku buryo bugaragara

Gukoreshwa ry'ishwagara

Ubwiyongere bw’umusaruro iyo hakoreshejwe ishwagara ku bihingwa bimwe na bimwe

Iyi mbonerahamwe irerekana ko iyo hakoreshejwe ishwagara , ifasha kongera umusaruro ku nshuro zigera kuri ebyiri ku bishyimbo, ibirayi, ibigori, n’imyumbati.

Gusa kandi byaragaragaye ko ishwagarra idakoreshwa cyane mu Rwanda kandi bigaragara ko igice kini cy’ubutaka gisharira kuberako idahari cyangwa aho iri ikaba ihenze . Kubera iyo mpamvu Minisiteri ifite Ubuhinzi mu nshingano zayo yatangiye kunoza uburyo abahinzi bahona ishwagara nziza ku giciro kiboneye cyangwa byanashoboka ikunganirwa . Mu kunoza ubucuri bwayo kandi, Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo iri gukora ibishoboka ngo itunganye imicururizwe y’ishwagara hirindwa abamamyi bageza kw’isoko itaka baryita ishwagara ku giciro kiri hasi cyane . Bahinzi rero murarye muri ménage mushishoza mu kugura ishwagara . Gucuruza ishwagara biroroshye kandi birashoboka abahinzi barayikeneye cyane mu buhinzi bwabo.

Iyi nyandiko tuyikesha Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ikoreshwa ry’amafumbire IFDC-Rwanda , Umushinga PReFER(USAID)

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!