This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2017-07-05 10:23:00

Abanyamuryango ba YEAN Community bafashije umuturage watemewe inka kubona Ubwatsi bw’izo yashumbushijwe mu gihe kingana n’umwaka.

Abanyamuryango ba YEAN Community bafashije umuturage watemewe inka kubona Ubwatsi bw’izo yashumbushijwe mu gihe kingana n’umwaka.

Bakimara kumva inkuru ibabaje y’umuturage wo mu karere ka Kicukiro watemewe inka n’abagizi ba nabi mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi , abahinzi-borozi n’abagoronome babigize umwuga bibumbiye muri YEAN Community, uyu ukaba umuryango mugari w’abahinzi n’abagoronome basangira amakuru y’ubuhinzi/ubworozi binyuze mu mbuga ngari zashyizweho na YEAN, batangiye igikorwa cyo gukusanya ubwabo inkunga yo gushumbusha uyu muturage wahemukiwe.

Mu gihe bari batarashyira mu bikorwa iki gikorwa kiza biyemeje, hari abandi bagiraneza bagiye bamushumbusha maze abasha kongera kubona inka zisimbura iyatemwe. Bitewe n’ubushobozi bw’uyu muturage, abari bashinzwe igikorwa cyo kumushumbusha muri YEAN Community, mbere yo kumushumbusha baramusuye maze babonana nawe ndetse n’ubuyobozi bw’inzego zibanze z’aho atuye, maze umuryango ushimira icyo igikorwa kiza, umuryango wifuzako ikiza si ukumuha indi nka isanga izo yari amaze guhabwa, ahubwoko umuryango wifuza kumufasha mu kubona ubwatsi bw’izo yari yahawe mbere ngo zibeho neza.

Muri iki gikorwa hiyambajwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bwa SACCO y’umurenge wa Kigarama maze hafungurwa Konti ishyirwaho amafanga angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’amanyarwanda (250 000 Frw), azagura ubwatsi buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2017, umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wo kwibohora nibwo, abahagarariye YEAN Community bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kigarama akagali ka Nyarurama umudugudu wa Zuba mu kwizihiza uyu munsi baboneraho no Gushyikiriza ku mugaragaro inkunga bageneye umu muturage. Abayobozi banyuranye bari bahari bashimye igikorwa uru Rubyiruko rw’abahinzi borozi bakoze bashishikariza abanywanda bose kujya bagira umutima w’urukundo n’ishyaka ryo gushyigikira,kurwanirira ndetse no gufasha umunyarwanda uwariwe wese wahuye n’ikibazo.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa YEAN Nshimiyimana Arcade, yashimye abantu bose bagize uruhare ngo iki gikorwa kigerweho, yaba abanyamuryango ba YEAN Community n’abandi bose bafashije mu gushyira mu bikorwa iki gikorwa .

YEAN ni iki

YEAN ni Umuryango watangiye muri 2014 ukora ibikorwa by’iyamamazabuhinzi hibandwa ku guha umuhinzi-mworozi ubushobozi bwo kumenya neza imihingire n’imyororere ya Kijyambere mu buryo bwo guhindura ubuhinzi bukaba ubw’umwuga hibandwa k’ubukangurambaga mu rubyiruko ngo rwitabire uyu mwuga , ruzanemo amaraso mashya mu kubaka ubuhinzi butunga umuhinzi/umworozi bukanamubera isoko y’ubukungu butajegajega.

YEAN Community ni iki

Mu buryo bw’iyamamazabuhinzi YEAN yashyizeho imbuga ngari zikoresha internet zikorera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , aha rero niho abasangira amakuru bahurira ku buryo bworoshye , bwihuse kandi butuma umuhinzi amenya amakuru byoroshye ari mu buhinzi bwe , bikamuhuza n’abandi bahinzi basangiye umwuga mu gihugu hose , bityo umuhinzi akagira amakuru y’ibyo akeneye ku gihe . Aba bose rero bahurira kuri izi mbuga ngari bamaze kugera kuri 3500 nibo bagize umuryango mugari wa YEAN Community.

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!