This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

 

2017-08-16 10:15:00

Ibihingwa byera mu turere tw’u Rwanda , buri Karere n’ibihingwa bihera

Ibihingwa byera mu turere tw’u Rwanda , buri Karere n’ibihingwa bihera

Igihugu cy’u Rwanda kigizwe n’uduce dutandukanyije imiterere yaba mu buhaname, mu miterere y’ubutaka n’aho ako gace gaherereye , ibi bituma rero ibihingwa bitandukanye bigenda bikunda ahantu hatandukanye kuburyo usanga igihingwa cyera ahantu runaka kitabasha kwera ahandi. Umuhinzi akwiye kubanza kumenya neza ibihingwa byera neza mu gace ashaka guhingamo mbere y’uko atangira umushinga we. Muri iyi nyandiko twabakusanyirije uturere twose n’ibihingwa byeramo kurusha ibindi. Bipanze ku buryo habanza intara hagakurikiraho akarere , hakazaho akarere k’Ubuhinzi (Urugero: Impala) hanyuma hakazaho ibihingwa byera muri ako karere.

  1. Uburengerazuba

1.1.Rusizi

  • Imbo: Umuceri, ibigori,Ibishyimbo, Inyanya,Ibitunguru, Imyumbati
  • Impala: Ikawa, urutoki, soya,ibishyimbo, marakuja,ibigori.
  • Ubutakabw’imisozi miremire yo mu ishyamba rya kimeza: Urutoki, icyayi, marakuja, ibigori.
  • Inkengero z’ikiyaga cya Kivu: Ikawa, urutoki, soya, ibigori, ibishyimbo, makadamiya

1.2.Nyamasheke

  • Impala : Ikawa, urutoki, soya, ibishyimbo, imyumbati, imboga, marakuja, makadamiya, ibigori
  • Ubutaka bw’imisozi ya Cyangugu: Ikawa, icyayi, marakuja, urutoki, ibigori
  • Inkengero z’ikiyaga cya Kivu: Ikawa, imbuto, imboga, soya, urutoki, ibigori
  • Isunzu rya Kongo Nili: Urutoki, ibishyimbo bishingirirwa, ibigori

1.3.Karongi

  • Inkengero z’ikiyaga cya Kivu : Ikawa, ibigori, imbuto, imboga, soya, urutoki, iboberi, ibishyimbo
  • Isunzu rya Kongo Nili: Ikawa, ibigori, imbuto, imboga, soya, urutoki, icyayi, ibishyimbo bishingirirwa.

1.4.Rutsiro

  • Inkengero z’ikiyaga cya Kivu: Kawa, ibigori, imbuto, imboga, soya, urutoki, ibishyimbo bishingirirwa
  • Isunzu rya Kongo Nili: Ikawa, ibigori, imbuto, imboga, soya, urutoki, icyayi, ibishyimbo bishingirirwa

1.5.Rubavu

  • Inkengero z’ikiyaga cya Kivu: Ikawa, ibigori, imboga, imbuto, soya, ibirayi, icyayi, urutoki, ibireti.
  • Ubutaka bw‘amakoro: Ibirayi, icyayi, ibireti, ingano, ibigori, ibishyimbo bishingirirwa, imboga.

1.6.Nyabihu

  • Ubutaka bw‘Amakoro: Ibirayi, icyayi, ibireti, ingano, ibigori, ibishyimbo bishingirirwa, imboga.
  • Imisozi y’ubushiru: Ibirayi, ingano, ibigori, ibishyimbo bishingirirwa.

1.7.Ngororero

  • Imisozi y’Ubushiru: Ibirayi, ingano, ibigori, ibishyimbo bishingirirwa
  • Isunzu rya Kongo Nili: Urutoki, ibishyimbo bishingirirwa, imyumbati, ibigori
  1. Amajyepfo

2.1.Nyamagabe

  • Isunzu rya Kongo Nili: Ingano, Icyayi, ibirayi, ibigori

2.2.Nyaruguru

  • Isunzu rya Nili : Ingano, Icyayi, ibirayi, ibigori

2.3.Gisagara

  • Akarere k’urubuye/Akarere k‘umugongo: Umuceri, ikawa, imyumbati, imbuto, ibigori, ibishyimbo, makadamiya

2.4.Huye:

  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Imyumbati, ikawa, ibigori, ibishyimbo, imbuto, imboga, makadamiya

2.5.Nyanza

  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Ikawa, imyumbati, ibishyimbo, imbuto, imboga, ibigori.
  • Mayaga/ Bugesera: Umuceri, kawa, imyumbati, imbuto, ibigori, ibishyimbo, soya

2.6.Ruhango

  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Ikawa, imyumbati, imbuto, imboga, ibigori, ibishyimbo.

2.7.Kamonyi

  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Ikawa, imyumbati, imbuto, imboga, ibigori, ibishyimbo, Soya.

2.8.Muhanga

  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Ikawa, imyumbati, imbuto, imboga, ibigori, ibishyimbo, Soya.
  1. Amajyaruguru

3.1.Burera

  • Ubutaka bw‘amakoro: Ibirayi, ibigori, ibishyimbo bishingirirwa, ingano, ibireti
  • Imisozi y‘Ububeruka: Ibirayi, ingano, ibishyimbo bishingirirwa, imboga.

3.2.Musanze

  • Ubutaka bw‘amakoro: Ibirayi, ingano, ibireti, imboga, ibigori, ibishyimbo bishingirirwa.
  • Imisozi y‘ububeruka: ingano, ibishyimbo bishingirirwa, imboga.

3.3.Gakenke

  • Imisozi y’Ububeruka: Ingori, ingano, ibishyimbo bishingirirwa.
  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Marakuja, ikawa, makadamiya, inanasi, imyumbati

3.4.Gicumbi

  • Imisozi y‘Ububeruka: Ibigori ikawa, icyayi, ibirayi, ingano, ibishyimbo bishingirirwa
  • Akarere gakikije ibibaya by‘ I burasirazuba: Icyayi, ibigori, amasaka, marakuja

3.5.Rulindo

  • Ibibaya by’I Burasirazuba: Icyayi, Marakuja, Ibigori
  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Marakuja, ikawa, ibigori
  1. Uburasirazuba

4.1.Bugesera:

  • Mayaga/ Ubugesera: Imyumbati, amasaka, umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo

4.2.Ngoma

  • Akarere gakikije ibibaya by‘ I burasirazuba: Urutoki, amasaka, inyanya, ibishyimbo, umuceri, inanasi, ikawa, ibigori

4.3.Rwamagana

  • Akarere Gakikije ibibaya by‘ I burasirazuba: Urutoki, amasaka, inyanya, ibishyimbo, umuceri, makadamiya, ibigori, ikawa.

4.4.Gatsibo

  • Akarere gakikije ibibaya by‘ I burasirazuba: Urutoki, amasaka, inyanya, ibishyimbo, ibigori.
  • Ibibaya by‘iburasirazuba: Amasaka, ibishyimbo, ibigori, umuceri

4.5.Kirehe

  • Ibibaya by‘iburasirazuba : Inyanya, amasaka, urutoki, umuceri, ibigori, inanasi, soya, ikawa, ibishyimbo.

4.6.Kayonza

  • Ibibaya by‘iburasirazuba : Inyanya, amasaka, umuceri, ibigori, ibishyimbo

4.7.Nyagatare:

  • Ibibaya by‘iburasirazuba: Amasaka, imyumbati, urutoki, ibigori, umuceri, ibishyimbo
  1. Umujyi wa Kigali

5.1.Gasabo

  • Akarere gakikije ibibaya by‘ I burasirazuba: Amasaka, ibigori, imboga,ibishyimbo, ikawa, indabo, ibobere

5.2.Kicukiro

  • Ibibaya by‘iburasirazuba: Imbuto, ibishyimbo, Jeraniyumu, ikawa, indabo, ibigori.

5.3.Nyarugenge

  • Akarere k’urubuye/ Akarere k‘umugongo: Imboga, imbuto, ikawa, indabo, ibigori, ibishyimbo

Hifashishijwe  igitabo cyitwa “Duhinge Kijyambere , agatabo ka 2” ko muri Kamena 2012, cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Yanditwe na NIYIGABA Etienne, email (eniyigaba@yeanrwanda.org)

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!