This Month We Celebrate

Nyirabagwiza Magnifique: “Chicken farming: Quick money, short period with a small house”

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2017-08-17 11:34:03

Ubuhinzi Bwacu: Ibitekerezo by’abahinzi Borozi ku nsanganyamatsiko igira iti:” Ubwiyongere bw'Abaturage no guteganya ibiribwa bihagije mu gihe kizaza”

Ubuhinzi Bwacu: Ibitekerezo by’abahinzi Borozi ku nsanganyamatsiko igira iti:” Ubwiyongere bw'Abaturage no guteganya ibiribwa bihagije mu gihe kizaza”

Bahinzi Borozi namwe mukunda ubuhinzi Mwaramutse , uyu munsi taliki ya 13 Kanama 2017 tugarutse mu Kiganiro UBUHINZI BWACU, Turaganira ku nsanganyamatsiko igira iti:“Ubwiyongere bw'Abaturage no guteganya ibiribwa bihagije mu gihe kizaza.” Abaturage bagenda biyongera umunsi ku munsi, ubutaka buhingwaho ntago bwiyongera, Kwiyongera kw'abaturage kujyana no guteganya ikizabatunga . Abahinzi Borozi batanze ibitekerezo muri iki kiganiro ari benshi kandi turabashimira kuba bitabiriye.

Ibitekerezo byatanzwe byagiye byibanda kuri izi ngingo sikurikira:

  • Wumva hakorwa iki ngo tubashe guteganya ibiribwa bihagije
  • Icyakorwa ngo ubwiyongere bw'abaturage bujyane n'ubwiyongere bw'umusaruro
  • Uburyo busanzwe buhari bwo guteganya ibiribwa .
  • Imbogamizi zigarara mu guteganya ibiribwa
  • Ingamba n'inama mu guteganya ibiribwa bijyanye n'ubwiyongere bw'abaturage

Ubutaka duhingaho ntibwiyongera ariko abaturage turiyongera, Uburyo bwo kugira food forecasting bwagakwiye kumenyekana cyane cyane kugeza ku rwego rwo hasi ku muturage mu rugo rwe, akenshi usanga tubyara ariko tukaba tutateganyije icyo abo tubyara bazarya, ibi rero bizana inzara ihoraho mu rugo kandi iyo ingo nyinshi zimeze gutya ni igihugu niho kiba kigana.

Uyu yatangiye agira ati: “Mugire amahoro!Njye ndifashisha imwe mu mibare ya FAO Igaragaraza ko abatuye isi baziyongeraho 31% kugeza muri 2050. Ku buryo nibura 70% bazaba bari mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Ugiye kuvuga ubwiyongere mbere nambere twoye kubwumva nk'inenge ahubwo nka opportunity mugihe imibereho nayo yatejwe imbere

Wumva hakorwa iki ngo tubashe guteganya ibiribwa bihagije?

  • “Mbere na mbere mbona bigoye guteganya ibiryo mu Rwanda bijyanye n'ubwiyongere bw'abarutuye. Ariko nanone biroroshye mu gihe ibarurishamibare rikozwe neza kdi rigashingirwaho bihamye mu igenamigambi ryinzego zose bireba.”
  • “Abafatanyabikorwa mu buhinzi bakwiye kugira iki kibazo icyabo, umuhinzi agahinga azi ko urugo rwe abantu biyongera ijanisha iri n’iri, umuhinzi agahinga kandi azi neza ubwiyongere bw’isoko rye.”
  • “Minisiteri y’Ubuhinzi n’iy’igenanamigambi bagakwiye gukorera hamwe bishoboka bagahugura Abafatanyabikorwa mu buhinzi ukuntu hateganywa ibiribwa bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage (Food Demand- Supply Forecasting and Population Growth colleneality).”

Icyakorwa ngo ubwiyongere bw'abaturage bujyane n'ubwiyongere bw'umusaruro

  • “umuvuduko w'ubwiyongere n'imuturire biratwara ubuso buhingwaho”
  • “Abaturage bagomba kubyara abo bashoboye kubonera ibiribwa, MINISANTE irasabwa imbaraga mu gushishikariza abaturage kuboneza imbyaro, MINAGRI igakora ISOBANURAMPAMVU (concept note) rihamye.”
  • “ababa mu mijyi nayo ubwayo iriyongera abagakoze ubuhinzi cyangwa abatunzwe nabwo bakagabanuka umunsi kuwundi. Ibi bigahuza n'imibare ivuga ko muri 2020 abazaba bakora/batunzwe n'ubuhinzi bazaba ari 50%. Ko bari 90+% , 40+% bazaba batunzwe n'iki? Bari he? Bakora iki? Umusaruro wabonekaga se ba 90+% bakiwukora uzaba ukiboneka? Dutekereze kuri iki kibazo”
  • “Icyakorwa cyambere ni ubuvugizi mugushishikariza abanyarwanda kubyara bake bahwanye nubushobozi. Kuko hari famille(imiryango) isabwa kugaburira abana 7 nta na 1ha y’ubutaka buhingwa igira ntanindi source of income bagira. Ibi nibyo bitera kutihaza kubiribwa.”
  • “Gukoresha neza ubutaka buke dufite abahinzi bagahinga bafumbira kandi bakoresheje indobanure.”
  • “Ikindi mu buryo bwo guteganyiriza ibihe bishobora guterwa n'ibiza , guteganya food demand (ibiryo bizakenerwa) mu nzagihe, byafasha mu kuzahangana no kugira ikigega gishyitse cy'ibiribwa mu gihugu.”
  • “Techniques z'ubuhinzi zitanga umusaruro uhagije mbona kugeza ubu tutarazigeraho! Simbona cyane ubwiyongere bw'abaturage ko iriyo ntandaro y'ibura ry'ibiribwa, ahubwo uburyo bwo guhinga butanga umusaruro ni cyo kibazo gihatse ibindi.”
  • “Dukeneye ikigo cyihariye cyangwa unite yihariye yaba ikora kugiti cyayo cyangwa ikorera muri RAB ishinzwe iteganyabiribwa no guhunika mu rwego rwo kugoboka Bibaye ngombwa”
  • “ Leta nishyire imbaraga mukugabanya ukwiyongera kw’abaturage, hashyirweho amategeko, planning familial volontaire ntihagije”
  • “ Ikintu cy’imiturire no guhitamo ahubakwa gikwiye kwigwaho kuko tukivuze iminsi kandi kibonwa na buri wese ariko ntagikorwa. Aha mbona imiturire itagomba kurebwa gusa na minisiteri y‘ibikorwa remezo gusa ahubwo na MINAGRI ikabigiraho ijambo n’umwanzuro ufatika.”
  • “Kuri iki kibazo cy'ubwiyongere bw'abatuye isi kubijyanisha no kwihaza mubyo kurya , tugomba kwibanda muguhindura imirire cyane cyane twibanda kuri cereals n'imboga kuko urebye nk'imirire y'abanyarwanda aho usanga umuntu atetse inkono yuzuye ibishyimbo, ibijumba, amateke, imyumbati n'ibindi nkabyo byagorana guhaza society!!! Twahindura imirire twibanda kuri complete diety , kuko uzasanga ubutaka wahingaho ibijumba bihagije abantu 100 n'ubwo wahingaho umuceri, ingano cg ibigori byahaza abantu 100 ntaho buhuriye!!! Ikindi ubutaka wakororeho amafi, inkoko cg ubwo wahingaho imboga zahaza abantu 100 butandukanye cyane n'ubwo wahingaho bush bean zahaza abantu 100!”
  • “Nyuma yo guhindura imirire twakwibandaho ni ukongera productivity per unity area kuri medium duhingaho, ibyo twabigeraho twongera technology mubuhinzi tutibagiwe gukoresha imbuto(varieties) zitanga umusaruro kurusha izindi kandi tukagerageza guhinga buri crop aho yakwera neza aho gushora menshi tujya guforca ikirere, ubutaka, n'izindi conditions zisabwa kugirango igihingwa runaka cyere ahantu runaka”

Uburyo busanzwe buhari bwo guteganya ibiribwa .

  • “Simpamya ko buhari bunoze. Ku rwego rwa rubanda ntabuhari. Ku rwego rwa Leta na ho ntabwo. Igikorwa ni ihunika ry'igihe gito (short time food reserve) naryo ridatanga igisubizo ku bwiyongere bw'abaturage n'ikenerwa ry'ibiribwa.”
  • “Uburyo busanzwe bwo guhiga ko umusaruro w’Ubuhinzi n’ubworozi ukwiye kwikuba 8% ni bwiza ariko inzego zishinzwe Ubuhinzi dukwiriye kujya duhiga abo tuzagaburira bakijuta aho guhiga ubwiyongere by’ibiribwa gusa tutazi abo bizatunga. Iyi ngingo ni ingenzi kuko hari abanyapolitiki bamwe bakigira iturufu yabo ngo bakunde babone ubutegetsi.”

Imbogamizi zigarara mu guteganya ibiribwa

  • “Bisaba imibare ya gihanga n’ibarurishamibare rikoreshwa mu bukungu (Econometrics) kugirango abo bireba babishobore bacyeneye guhugurwa ubutitsa.”
  • “Mbona ntazaba zihari mugihe icyo dukora ari ihunika.”
  • “Inama isumba izindi ni ukubanza icyi kibazo buri wese akakigira icye. Abikorera bagashyiraho ibiro ngishwanama (consultancy bureau) zajya zigisha buri byiciro iyo mibare yo kujyanisha ubwiyongere by’Abaturage n’ubw’ibiribwa babikoze neza nkeka ko Leta n’imishinga bikorana byabatera ingabo mu bitugu.”
  • “Techniques z'ubuhinzi ntiziragera kubo zigenewe ndavuga umuhinzi wo hasi ngo yongere umusaruro neza. Ubuhinzi buracyakorwa cyane n'abantu badafite ubushobozi (abakene) bityo investissement (ishoramari)yabo iri hasi cyane ntibitume umusaruro uba mwiza . Imirima yageragezaga kwera ibihingwa ngandurarugo iragenda ishyirwaho inyubako n'amashyamba nabyo bituma ahavaga ibishyimbo hagabanuka ,Icyakorwa”

Ingamba n'inama mu guteganya ibiribwa bijyanye n'ubwiyongere bw'abaturage

  • “Hakwiye kwitabwaho iteganya biribwa ritari ihunika (Food production forecasting not Food stocking) bikozwe na Leta. Ibi bigahuzwa nibarurishamibare ku mibereho yabaturage.”
  • “Bitewe n'uko abakora ubuhinzi bagabanuka urusorongo, hakwiye ingamba n'imirongo ya politiki ihamye ( serious measures and core agricultural policies) zizunganira ubuhinzi ndetse hakitabwa cyane ku ishoramari mu buhinzi ku buryo hazibwa icyuho cy'abatabukora bavuzwe ruguru.”
  • “Ikindi ni uko ibihugu byose bidashingiye ku buhinzi. Urugero ni Djibuti itunzwe no gutumiza iburibwa hanze. Bisobanuye ko niba igenamigambi rigaragaje ko umusaruro wacu utazaduhaza kabone n'aho ishoramari mu buhinzi ryatejwe imbere bizaba ngombwa gutumiza ibiribwa hanze. Bisobanuye ko hakwiye ingamba zinoze zo guteza imbere ubukungu bw'igihugu n'umuturage ny'irizina. Iki kititaweho / kitagezweho tuzahora mu cyuho cy'ibiribwa (Permenent food insecurity)”
  • “Iyi topic ni nziza cyane. Ikibabaje ni uko abapoliticiens bashobora kuba batabitekerezaho. Ndumvà ibyavuzwe byakwandikwa neza bikagezwa kunzego bireba ariko buri rwose rugaragarizwa uruhare rwarwo kugirango ubwiyongere bw'abaturage bijyane no guteganya ibibatunga kandi na buri rugo rumenye uruhare rwarwo. Hategurwa n'ibiganiro mpaka kuri iyi topic ku maradio na TV”
  • “Fond de garanties Ku bahinzi bizakurura abishoboye(big farmers) bashoremo agatubutse kuko bazaba babona ko ntagihombo bazahura nacyo”
  • “Gukora imibare igaragza ibiribwa bizaba bikenewe mu gihe runaka bitewe n’abaturage bazaba batuye igihugu. Tukamenya iteganyabiribwa rihari tugahinnga tuzi ngo mu myaka icumi hazaba hakenewe ibiribwa bingana gutya.”

Icyitonderwa:

Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro na ba nyirayo.

Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.

Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

Yanditwe na NIYIGABA Etienne, email (eniyigaba@yeanrwanda.org)

 

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!