This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2017-11-12 00:00:00

UBWISHINGIZI BW'UBUHINZI N'UBWOROZI

Nkuko bimaze kumenyererwa ku cyumweru  guhera saa mbiri  ku mbuga nkoranyambaga zose za YEAN tuba turi mu kiganiro UBUHINZI BWACU , kuri iki cyumweru 5 Ugushyingo 2017  twaganiriye ku ngingo igira iti " UBWISHINGIZI BW'UBUHINZI N'UBWOROZI. ". Aho abahinzi n’aborozi bagiye bagaruka ku kamaro kanini k’iyi gahunda nziza ifitiye ubuhinzi n’ubworozi muri rusange.

Minisiteri y’ubuhinzi n ubworozi mu rugendo rwo guhindura ubuhinzi/ubworozi gakondo  bukaba ubuhinzi/ubworozi bw’ubucuruzi busagurira isoko nkuko bitegenyijwe mu mushinga wa MINIGRI PSTA III ndetse no mu cyerecyezo cy’u Rwanda cya 2020. Bitewe n ibiza abahinzi n’aborozi bahura nabyo mu mirimo yabo y’ubuhinzi n’ubworozi, leta yatangije gahunda nziza yo kwishinganisha ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi (agriculture and livestock insurance), ubu bwishingizi bukazakorwa mu bufatanya n’ibigo bifite ubunararibonye muri iyi gahunda y’ubwishingizi. Igeragezwa kuri iyi gahunda rikaba ryarakozwe hamwe biciye muri gahunda ya HINGA URISHINGIWE. Ubu bwishingizi kurubu buri kugaragara m’ubworozi cyane cyane bw’inka, ikigo kugeza ubu kizwi gitanga ubwishingizi ni SONARWA.

Mu iki kiganiro hagaragayemo ibitekerezo byinshi byose byagiye bigaruka kuri ibi bice  bikurikira:

*uruhare rw'umuhinzi/umworozi mu gushyiraho iyi gahunda nziza y'ubwishingizi

Abahinzi n’aborozi barishimira cyane gahunda zigenda zijyaho mu guteza imbere imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, uyu mworozi aragira ati “Iyi gahunda yo kwishinganisha ni nziza kuko izafasha cyane aborozi bazayitabira kuko umworozi ntazongera guhangayikishwa n'inkuba kandi nizajyaga zipfa zivurwa zizajya zishyurwa.bityo aborozi barashishikarizwa kwitabira iyi gahunda”

*Ibyashingirwaho mu gushyiraho iyi gahunda yo kwishingira

Kukirebana n’ibyashingirwaho muri iyi gahumda abahinzi n’aborozi bakomeje bagaragazako hakwiye kungurana ibitekerezo kugira gahunda irusheho kugera  kuwaba ayifuza uyu muhinzi yaravugize ati” kubyashingirwaho mugutanga ubwishingizi mbona hashingirwa kuribi bikurikira:1) kuba uhinga cg yorora abikora nk’umwuga 2) ubuso bukorerwaho 3) umumaro bifitiye abanyarwanda n’igihugu muri rusange.”.  

Abandi bakomeje bavugako hanagenderwa no k’ubyiciro byacu by’ubudehe bityo abahinzi n’aborozi bato bato iyi gahunda ikabunganira mu biza bahura nabyo m’ubuhinzi n’ubworozi.

*uruhare rw'ibigo byikorera n'ibya leta mu gushyiraho iyi gahunda nziza yo kwishingana

  • Hakenewe kubanza kwigisha cyane ubukangurambaga bugakorwa inzego zose zigashyiramo imbaraga cyane.
  • Korohereza abahinzi n’aborozi mu kugezwaho iyi gahunda, uyu muhinzi ati” harebwa uburyo n’iyi gahunda yashyirwaho nkunganire”

*Imbogamizi

Uyu mworozi gayize ati”Nubusanzwe ikintu cy'ubwishingizi dusanzwe tukizi mubindi bitari ubuhinzi n’ubworozi aho kwishingana bisaba nyiri ukwishingana kugira icyo atanga yishinganisha ibye. Akenshi iyo urebye ikiguzi cy'ubwishingizi ex:imodoka,inzu,ubucuruzi,... usanga ibiciro byihagazeho. Aha ngarutse k umurimo wacu w'ubuhinzi/ubworozi nkasanga izi zishobora kuzaba zimwe mumbogamizi zituma umuhinzi/umworozi atibona muri gahunda haramutswe hadafashwe ingamba ndetse na politike zigishijweho inama kumpande zombie

Undi ati”Insurance company ziragora cyane

Uyu muhinzi nawe yatanze urugero kuri company agira ati nigize kubaza coop  imwe muri kirehe impamvu Itagikorana n;ubwishingizi bansubije bati: bimwe mu bibazo duhura nabyo byatuma dufata ibwishingizi ni izuba kandi company y’ubwishingizi yo igendera kubipimo bya satelite mukuvuga ko agace runaka kabonye imvura batitaye ingano yayo ndetse na village yabonetse. bo bafata akarere kose. kandi murabizi hari ubwo umvura igwa agace kamwe akandi mwegeranye ntigwe.  ingero zirahari..... aha rero niho ibigo byagashyize imparaga bikagafata ibipimo on villages basis. pana kureba district yose cg sector yose. bigasaba imbaraga za meteorwanda etc...

*Ibisubizo kuri izo mbogamizi

Abahizi n abororo batanze bimwe mu busibizo ko hacyenewe ingamba ndetse na politike zigishijweho inama kumpande zombie.

Uyu ati gahunda ni niza guusa leta ishyiremo imbaraga Ubu bwishingizi hakwiye kubamo nkunganire ya leta 'as long as farmers are not yet professionals, and their returns are not yet enough compared to their production’.

Ikindi abahinzi bifujeko iyi gahunda igomba gushyirwamo imbara kurwego rwa coop not on individual farmers level. Uyu mworozi ati “muborozi ho nkeka ko bishoboka kureba umworozi kigiti cye ariko muhinzi ho results zab nkeya”.

Undi muhinzi ati “izo company of crop and livestock ensurance bagomba kureba ibijyanye n ibiciro byabo maze bakamenya bakita no kunyungu umuhinzi ategeganya muri ubwo buhinzi”

*Imyanzuro

  • Banki nkuru ishyirashyiraho "IKIGEGA CYIHARIYE CYUNGANIRA UBUHINZI (Agriculture Guarantee Fund) ngo yirengere ibibazo (risks) ziri mu buhinzi n.ubworozi.
  • Iyi gahunda ishyizwe mubikorwa neza byaba muri motivation zituma ubuhinzi n’ubworozi bwitabirirwa na benshi, cyane cyane urubyiruko ndetse n'abashoramari
  • Ubuhinzi n’ubworozi bugakorwa hagamijwe umusaruro wo k’urwego rwo hejuru
  • Guhinga no korora twabanje kumenya iby' ingenzi bituma tubona umusaruro.
  • Kongera ishoramari mu  buhinzi  rigamije umusaruro
  • Gukora ubuhinzi budahungabanywa n ihindagurika ry ikirere

Icyitonderwa:

Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.

Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.

Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.

Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

 

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!