This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2017-12-07 06:50:00

Ubworozi bw’inkoko z’inyama, gahunda yo kuzikingira, ibiryo bikenewe ku nkoko z’inyama

Ubworozi bw’inkoko z’inyama

Ubworozi bw’inkoko z’inyama bumara igihe gito cyane ,bityo bukazanira uwabukoze inyungu mu buryo bwihuse.Inkoko z’inyama zariye neza zikabona n’ibyangobwa byose zikeneye,zishobora gutanga umusaruro nyuma y’iminsi mirongo itatu gusa.nukuvuga mu gihe kitageze mu mezi abiri.Icyo gihe inkoko imwe uyibaze iba ipima ikilo n’igice (1,5).

1. Imishwi

Kuva ku munsi umwe kugeza ku byumweru bine (4),imishwi y’inkoko z’inyama igomba gushyirwa ahantu hashyushye. Kugirango ushyushye imiswi ushobora gukoresha Imbabura ,cyangwa se amatara y’amashanyarazi .ubushyuhe bugomba kuba buringaniye ,Atari bwinshi cyane,ariko na none Atari bucye cyane.imiswi ubwayo irabikwereka.

  1. Iyo hakonje cyane ,imiswi yegera Imbabura ,
  2. Haba harimo ubushyuhe bwinshi imiswi igahunga Imbabura .
  3. Iyo hari umuyaga ,imiswi yigira iruhande rumwe ,
  4. Naho haba hari ubushyuhe buringaniye ,imishwi ikaba imerewe neza yisanzuye nkuko bigaraganzwa nigishushanyo gikurikira .

Muri icyo gihe kandi,imishwi irya ibiryo byabugenewe (Aliment demarrage).

Mu cyumweru cya mbere ,imishwi  50 ijya kuri metero imwe ;ni ukuvuga metero imwe mu burebure na metero imwe mu bugari.Nyuma yahoo ugenda wagura ukurikije uko inkoko zingana.isaso y’inkoko igomba kuba ihagije ,ishobora kuba ikonzwe n’ibarizo cyangwa se ibishishwa by’umuceri.

2.Ibigwana

Inkoko z’inyama zirengeje ibyumweru bine ntiziba zigikeneye gushyushywa ,kandi zihabwa ibiryo byagenewe icyo kigero(Aliment croissance).Ibyo kuriramo no kunyweramo bigomba kuba bihagije ,haba mu minshwi cyangwa ku nkoko nkuru.Hakenewe icyo kunyweramo kijyamo litilo eshanu z’amazi ku nkoko  50 z’iminshwi  naho ku nkoko nkuru hakenewe  icyo kunywerama kijyamo litilo icumi.Hakenewe na none icyo kuriramo kimwe gifite uburebure bwa metero 1 ku mishwi 50,naho ku nkoko zikuze hakenewe icyo kuriramo kijyamo ibiro makumyabiri by’ibiryo.

3 .Inkoko zigeze igihe cyo kubagwa

Iyo inkoko zigeze igihe cyo kubagwa ni ngobwa kuzibonera isoko vuba,naho ubundi buri munsi urenzeho niko inkoko zirya cyane ,bikaba byatera igihombo ku mworozi.

4 .Gahunda yo gukingira inkoko z’inyama

Italiki yo gukingira

Igihe imaze

Urukingo

Igipimo cy’umuti n’urukingo

 

1

New castle

New castle HB 1 : Agacupa kinkingo  1000 bashyira muri litiro  20 z’amazi meza

 

1 kugeza kuri 4

Vitamine(Anti-stress)

AMINOVIT :garama 1 bayivanga na litilo 1 y’amazi meza

 

5-7

Controle coccidiose

VETACOX :garama imwe bayivanga na litilo 2 z’amazi meza

 

7

GUMBORO

Cevac Gumbo L:agacupa ki nkingo 1000bashyira muri litiro 20 z’amazi meza

 

14

New castle

New castle La Sota:agacupa kinkingo igihumbi bashyira muri litilo 20 z’amazi meza

 

17-19

Controle coccidiose

Amprolium:garama 1 bayivanga na litiro 1 y’amazi meza

 

21

 

GUMBORO

Cevac Gumbo L:agacupa kinkingo 1000 bashyira muri litilo 20 z’amazi

 

28

New castle

Newcastle La Sota :agacupa kinkongo 1000 bashyira muri litilo 20 zamazi meza

 

42-45

Controle coccidiose

Amprolium:garama imwe bayivanga na litilo 1 y’amazi meza

5 .Ibiryo bikenewe ku nkoko z’inyama

Buri cyiciro cy’inkoko kigira ubwoko n’ingano yibyo kurya ,ikenera kugirango ikure neza ,nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

Igihe imaze(Ibyumweru)

Igipimo cy’ibiryo (muri garama)

Amezi(ml)

Uburemere bwabyo

1

20

40-50

130-150 g

2

30

60-80

260-300 g

3

50

100-120

460-520 g

4

70

140-160

750-800 g

5

90

180-200

100-1200 g

6

105

210-230

1300-1500 g

7

115

230-280

1600-1800 g

8

120

240-300

1900-2100 g

9

125

250-320

 2100-2300 g

10

130

260-350

2200-2400 g

Icyitonderwa:

Izi ngero zishobora guhinduka cyane bitewe n’akarere inkoko zirimo ndetse n’ubwoko bwazo.

Byateguwe na Nshimiyimana Arcade (anshimiyimana@yeanrwanda.org), hifashishijwe Imfashanyigisho ku bworozi bw'inkoko,Mata 2014, yateguwe na MINAGRI

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!