This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2017-12-07 13:50:00

UBUHINZI BWACU: Ibitekerezo by’abahinziborozi b’urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: “IBARURISHAMIBARE RY'UBUHINZI N'UBWOROZI”

Nkuko bimaze kumenyererwa ku cyumweru  guhera saa mbiri  ku mbuga nkoranyambaga zose za YEAN tuba turi mu kiganiro UBUHINZI BWACU , kuri iki cyumweru 12 Ugushyingo 2017  twaganiriye ku ngingo igira iti " IBARURISHAMIBARE RY'UBUHINZI N'UBWOROZI ". Aho abahinzi n’aborozi bagiye bagaruka ku kamaro kanini ko guhinga no korora hagenderewe k’ungano y’ibyo isoko ricyeneye ikindi hagemdewe ku bipimo by’imibare k’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi muri rusange.

Mu iki kiganiro hagaragayemo ibitekerezo byinshi byose byagiye bigaruka kuri ibi bice  bikurikira:

Nk 'umuhinzi/umworozi birakwiye gukora ibikorwa bigendeye ku mibare

  • Uyu muhinzi yaravuze ati “Birakwiye rwose kuko ari ngombwa kumenya aho uvuye mu mibare ifatika ndetse n' aho wifuza kugera.  Urugero: Abahinzi bakagize aho bandika ibyashowe (input calculations) ndetse ngo anabare ibyo azasarura (output/production calculations) kugira ngo azabigereranye arebe ko yungutse cg yahombye (Benefit = Output - (input + charges). Iyi mibare iyo Umuhinzi/Mworozi atabikoze mu byukuri ntamenya urugero rw'ingamba afatira ihinga ritaha. Ikindi umuhinzi agomba kumenya umubare w'abo agomba guhingira i.e. Umuryango we + indiririzi (parasites) ndetse n'isoko. Ibi iyo atabimenye ni kumwe ahinga ugasanga nawe ntibimuhagije, ugasanga yabuze amafaranga yo kwishyurira umuryango we ubwishingizi mu buhinzi (CBHI~Community based Health Insurance), iyo uwo muhinzi yaba afite umwana muto akabura icyo agura imfashandyo (ubwo niho havuka imirire mibi bwaki igatongora) yewe uwo muhinzi akanabura n'amafaranga yo kugura imyambaro ye n'iy'ab'umuryango we (bakambara imyenda ishaje twita ibicocera ni ba bana tubona mu byaro bambaye ikabutura zicitse ku bibuno), bikanagera yewe n'aho umuhinzi anabura n'isabune ugasanga afite umwanda ku mubiri (aranuka) no ku myambaro”. 

Bityo rero birakwiyeko umuhinzi/umworozi akoraimirimoye ashingiye ku mibare ifatika bikamuha icyerekezo cy’umusaruro ukwiye kuboneka no kugeraho mu bushobozibwe ashoboye kandi afite.

Uruhare n'ubumenyi rw'umuhinzi/umworozi mu kubona no gukoresha amakuru ajyanye n imibare

  • Uyu muhinzi ati “Ibi njye ndabitangirira ku muhinzi na agoronome umufasha mu buhinzi bwe; Kugirango umuhinzi afashwe mu kubona imibare ikoreshwa, tukamenya ngo nahinze ahangana gute? bahateye imbuto ingana ite? nakoresheje amafaranga angana ate mpinga? nateye umuti ungana ute? nakoresheje ifumbire ingana ite? Ibi abahinzi benshi ntibabibara kandi agoronome yagakwiye kubafasha kumenya gukora iyi mibare, umuhinzi akamenya guhinga ku murongo. Umuhinzi ufite iyi mibare yose ntashobora guhomba uko bibonetse kose iyo igihe cyagenze neza, niyo byabaho amenya uburyo azava mu gihombo. Umuhinzi/mworozi ufite iyi mibare iwe yafasha cyane ibigo bishinzwe ibarurishamibare”.
  • Undi ati “ibarurishamibare ni ubumenyi bushingira mu ikusanyamakuru hagamijwe kureba igipimo rusange cy'imibare igendanye n'icyiciro kigamijwe. Ibi rero bituma ntekereza ko nta ruhare  na ruto umuhinzi/mworozi yagira mu kubona ayo makuru no kuyakoresha cyakora uruhare rwe ni ngombwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho  hashingiwe ku ishusho rusange yagaragajwe n'ibarurishamibare”
  • Uyu ati : “Uruhare ni rucye ahubwo usanga benshi banabyigishwa ariko bikaba amasigaracyicaro.  urugero: raporo ya NISR igaragaza ikigero cy'abakora (Labour Force Survey February 2017) itubwira ko mu bahinzi 70% uRwanda rufite gusa 45.9% aribo byitwa ko bafite akazi (niba ntibeshye) ubwo abo bandi ~24.1% bitwa Abahinzi bahingira kuramuka (subsistance Agriculture) bakaba bafatwa n’urwego mpuzamahanga nk'abadafite akazi (unemployed people”).

Uruhare rw'ibigo byikorera n'ibya leta m’ubushakashatsi n’ubusesenguzi b’amakuru no kuyatangaza

  • Uyu ati “Aba ubwabo ni bo babumbatiye uruhare rukomeye mu kubona no gusakaza amakuru ku ibarurishamibare. Imikoranire yabo niyo ihuza ireme ry'ayo makuru aba azabafasha guha umurongo umuhinzi n'umworozi mu mikorere ye ya buri munsi. Niyo mpamvu ibarurisha mibare muri iyi myuga ntaho rireba umuhinzi mworozi mu buryo butaziguye (direct). Umuhinzi ntahangayikishwa n'ubwiyongere bw'abaturage bazabura ibyo kurya azahangayikishwa no guhinga akeza akihaza akanagurisha. Ingaruka ku rhare rw'ibarurishamibare mu buhinzi bworozi, ruzwi kandi rubonwa n'ibi bigo na Leta kurusha umuturage.”
  • Undi ati “Leta itegura imirongo myiza (good policies) Eg: EDPRSII &  PASTA (Strategic Plans for the Transformation of Agriculture) yewe ikanaherekezwa n'izindi gahunda nko kunganira Abahinzi kugura inyongeramusaruro (input & motorized water pumps subsidies) ariko ikibazo kikaba bamwe mu babishyiriweho batabibyaza umusaruro. Abikorera ntibashora byinshi mu buhinzi kubera batunguka vuba, usanga bigira mu gutanga serivisi kuko niyo ibaha inyungu zidatinda. Igitera ubwoba abikorera, mbona ari ukubona Abahinzi 70% bagira uruhare rwa 30% mu musaruro mbumbe w'Igihugu (GDP national accounts). Inama : (1) Ubuhinzi/ubworozi n'ubwo bwunguka butinze ariko iyo inyungu zije hari amahirwe 80% ko zigumaho;(2) Ubuhinzi nibwo butunze isi.”
  • Uyu ati “nshima ko abafatanyabikorwa bari kuza mu buhinzi basigaye bagera kuri terrain kuruta ko mbere bazaga intego ari ukurangiza budget yabo ariko umusaruro ukabura.  Uyu munsi batangiye guhindura imikorere kdi iyi ngingo yo kubara igishoro n umusaruro wabyo barabyigisha gusa bikagera ku matsinda mato baba bakorana.”

 

 

 

Imbogamizi

Abahinzi n’aborozi kandibagaragaje zimwe mu mbogamizi :

  • Uyu ati “ kudatanga amakuru hakurikijwe strates (consolidated lands, irrigated and non irrigated, ...) bityo ntumenye aho kongera imbaraga”.
  • Uyu ati “Imbogamizi zihari mbona zishingiye ku mikoranire y'inzego zitandukanye mu guhuza amakuru no kuyashyira mu bikorwa hashingiwe ku igenamigambi. Si kenshi ibigo by'abikorera n'abikorera bashingira ku mibare-shusho yatanzwe na NISR mu gukora ibikorwa byabo. Ibi usanga bigonganisha inzego zitandukanye kuko niho uzasanga umuntu yubatse ikaragiro  ubuyobozi bukamwemerera nawe agakora ibikorwa bikarangira abuse amata? Biba bitewe no kutagira baseline ngo amanye umubare w'aborozi n'amatungo borora (amagufi/ amaremare), niba agenewe umukamo cyangwa inyama, umubare w'abafite inzuri, etc. Iyo abuze umusaruro yitana bamwana n’abamuhamagaye gushora ibikorwa ibi bikagaruka kuri bwa buyobozi bubona amanota mabi mu mihigo
  • Undi ati “indi mbogamizi: agaciro gacye gashobora guhabwa ubushakashatsi n'inzego zishinzwe ibarurishamibare hamwe n'inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa. Ni kenshi imiryango itari iya Leta (NGOs, CSOs) ikora ikanamurika ubushakashatsi  nyamara bigoye kubona bwiyambajwe mu igenamigambi cg ibarurishamibare. Ibi bigaruka kuri ya mikoranire kuko ni gake cg ntibiranabaho ko urwego rw'igihugu rw'ibarurishamibare rugirana ibiganiro nyunguranabitekerezo na CSOs nyamara ari ingenzi.
  • .uyu ati “Kuba abahinzi bataritabira gukoresha imibare mu buhinzi bworozi bwabo”,Abahinzi ntibajijukiwe n'uburyo bwo gukoresha imibare mu gucunga ubuhinzi bworozi bwabo,Imibarurishamibare rikoresha indimi zitumvwa n'abahinzi, Kutamenya neza igihomba cg inyungu byabayeho mu buhinzibworozi bwacu, Igenamigambi ridashingiye ku mibare nyayo riba ripfuye. Abashinzwe ubuhinzi bamwe babeshya imibare y'ubuhinzi bworozi”
  • Undi ati”Njye mbona n abahinzi bose bagere ku rwego rwo kubara ibyashowe n ibyinjiye hakirimo umworera kuko kugeza uyu munsi abatekinisiye turacyarwana na mobilisation kuruta gutanga technical support.  Igihe umuhinzi azaba yamaze kujya ku murongo ngenderwaho nibwo no gushyira mu bikorwa agricultural technics bizakunda kdi mbona inzira ari ndende, Ikindi nuko ibyo abahinzi bakenera bitabonekera igihe ariko equips zashyizweho mu ntara zose zishobora kugira icyo zihindura.  Inshingano za sector agronomist zo ziracyari nyinshi byo mubyumve”

Ibisubizo kuri izo mbogamizi

  • Uyu ati “kwimakaza umuco w'ihanahana n'ihuzamakuru ku ibarurishamibare uhereye mu itegurwa ryayo involvement of stakeholders and stratifying samples”
  • Gugushyiraho urwego mpuzabikorwa (Sector Working Group) ruhuriyemo NISR, MINAGRI, MINALOC, P.S, CSOs.
  • Iyoroshyamakuru ashingiye ku ibarurishamibare yafasha mu gukora imfashamyumvire y'umwuga
  • Gufasha abahinzi mu gukoresha imibare mu bikorwa byabo. Kutabeshya imibare ngo hagaragare ko aho ushinzwe hejeje cyane kuko bigaruka abo ushinzwe(ubuhinzi)
  • Uyu ati “Agronomists babone statistiques zikozwe neza kuri data analysis zabaye well collected ntamarangamutima yabayemo,  ubundi bagahabwa umwanya, nabo bagakora inshingano zabo badakorera kujisho,  ntakabuza Our Agriculture can shift from  Subsistence to Market oriented Agriculture
  • Undi ati “ubukangurambaga bwimbitse kugirango umuhinzi amenye akamaro kugukora umwuga we agendeye kumibare ifatika,kuko ni kenshi abahinzi bavuga ko iyo bejeje umyaka yabo abaguzi babahenda iyo bagiye kugurisha,nyamara wamubaza uti washoye angahe kugirango ubone nibuze 1kg cy'ibigori ati simbizi,ibyo rero bihita bituma navuga nk'inama: 1.Abahinzi babanze bigishwe gukorera ku ntego bityo bizatuma amenya ibyo yashoye 2.Turasaba ibigo by'ubushakashatsi kujya bibanza gusobanurira abahinzi ikigamijwe ndetse byaba ngombwa mukugaragaza results bakaza bakongera bakereka abahinzi uko bimeze.”
  • Amatsinda yafasha guhindura byinshi ahawe imbaraga zikenewe

Uruhare rw'( Umwarimu, Umuhinzi,Agoronome/veterineri na Leta) mu migendekere myiza y'ibaruriahamibare

  • Abahinzi twumveko ari ingirakamaro gukoresha imibare kandi ko ari.ugufasha mu igenamigambi rya Leta, twirinda kubeshya imibare .
  • Agronome/veterinerie bahabwe umwanya wo gukora inshinagnoze zo kwita  k’ubahinzi/abororozi
  • personnal reseach and records keeping
  • Abagoronome bihatire gufasha abahinzi mu kugira umuco wo gukoresha imobare mu bikorwa byabo.
  • Uyu ati “iyubakabumenyi ry'abahinzi-borozi binyuze muri mobilization na mentorship bigomba gukorwa na Agronome / veternaire n'abafashamyumvire. Icyo guverinoma igomba gukora ni uguhindura imibare mu butumwa bubumbatiye inyigisho zafasha wa muhinzi n'abamwunganira  mu murima.”

IBYIFUZO

  •  NISR, RAB, MINAGRI, IPAR n'ibindi bigo bikora ibijyanye n'ubushakakshatsi kubu hinzi babanze basobanurire abahinzi neza icyo ibarurishamibare aricyo,  icyo rimaze ku muhinzi n'igihugu ndetse no mugihe kizaza ku buhinzi bwabo
  • amatsinda ya Twigire Muhinzi ashyirwemo ingufu zihagije,bagasobanurirwa uko babara ibishoro kuberako abenshi mubahinzi bafite amatsinda babarizwamo byakunda kuko twumvikanye neza ko imibare ari ngombwa m'ubuhinzi n'ubworozi,
  • uyu ati “ko njya mbona hari amakaye baha abaturage ngo y'imihigo y'ingo,buriya ntakuntu no m’ubuhinzi n'ubworozi byakorwa?”
  • umuhinzi umworozi ahabwe  managerial skills zimufasha kunoza ubuhinzi no guhingira intego

Icyitonderwa:

Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.

Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.

Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.

Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!