This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2017-12-12 00:00:00

IMYANZURO Y'INAMA YO KUNOZA UBUCURUZI BWIBIRAYI

IMYANZURO Y,INAMA YO KUNOZA UBUCURUZI BWIBIRAYI

Kuri uyu wa gatatu tariki 06/12/2017 mu cyumba cy,inama cya Fatima i musanze habereye inama nyungurana bitekerezo igamije kunoza ubucuruzi bw,ibirayi guhera mu gihembwe  cy,ihinga cya 2018A,ikaba yayobowe na nyakubahwa minisitiri w,ubucuruzi n,inganda. Inama yahuje inzego zitandukanye harimo MINAGRI,MINALOC,MINICOM,intara y,amajyaruguru n,iyiburengerazuba, inzego z,umutekano (RDF,police,NISS,Reserve force,DASSO). Abagize“Food security task Force”.ubuyobozi bw,uturere twa Rubavu,Nyabihu,Musanze,Burera,abahagarariye amakusanyirizo ,abayozi ba za koperative n,abahinzi b,ibirayi. Inama yitabiriwe n,abantu basaga 650.

A.IBYAGANIRIWEHO

1.kunoza ubucuruzi bw,ibirayi harebwa uruhererekane nyongeragaciro(value chain) kuva ku muhinzi kugeza ku muguzi wa nyu w,ibirayi

2.Gushyiraho ibiciro byibirayi ku muhinzi,ku ikusanyirizo,ku muranguzi no ku  muguzi wa nyuma

3.Gufatira hamwe ingamba zigamije kunoza ubucuruzi bw'ibirayi

B.IMYANZURO YINAMA

Nyuma yo kungurana ibitekerezo. Abitabiriye inama bafashe imyanzuro ikurikira:

 1.Amakusanyirizo yose agomba guhabwa amakoperative ahinga ibirayi akaba ariyo ayacunga kandi akagena imikorere yayo.

2.Abayobozi b,uturere basabwe kwihutisha gahunda yo gushyiraho amakoperative no kunoza imikorere y'ayari asanzwe  bagatanga raporo ku itariki ya 15/12/2017.

3.Umusaruro wose w,ibirayi ugomba kunyunzwa ku makusanyirizo.

4.Hashyizeho ibiciro bikurikira:

  

Ubwoko

Bw,ibirayi

Igiciro gihabwa

Umuhinzi

(Frw/1kg)

Igiciro ku

Ikusanyirizo

(Frw/1kg)

Igiciro bigeze I

Kigali (Frw/1kg)

Igiciro ku

Mucuruzi

(Frw/1kg)

Kinigi

165-170

177-182

200-205

215-220

Ubundi

Bwoko

Bw,

ibirayi

 (Mubando,

kuruseke,

Peko,-58,kuruza) 

135-170

147-152

170-175

185-190

 

  

 

 

 

   

 

5.Ibiciro byemejwe bigomba gukoreshwa mu gihembwe cy,ihinga cyose kandi bigakoreshwa mu gihugu hose.

6.Amakusanyirizo yose agomba gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge kandi inzego zibanze zikagira uruhare rufatika mu kugenzura ko byubahirizwa.

7.Abacuruzi bose basabwe gukorera mu mucyo birinda gukora ibinyuranye n'amategeko (ubumamyi) kandi hakitabwa ku nyungu za buri wese harimo n,inyungu z,umuhinzi n,umuntu wese ugana isoko akeneye ibirayi.

8.Gukora ubukangurambaga ku bacuruzi b,ibirayi cyane cyane abikigali hakubakwa icumba gikonjesha (cold room) gishobora guhunikamo ibirayi mu gihe bitarabonerwa isoko.

9.Abafitanye imyenda bakanguriwe kwishyura ku neza byananirana bakitabaza ubutabera.

10.Ku kibazo cy,imyenda y,urusobe hagati y,amakusanyirizo yari asanzweho, abahinzi na Rwanda porato trading campany, hanzuwe ko hazakorwa ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo hamenyekane urwego rubereyemo urundi cyanga umuntu abereyemo undi. Ubu bugenzuzi buzakorwa n,itsinda ry,impuguke rizashyirwaho n,inzego bireba (MINICOM, RCA,inzego z,umutekano, ubuyobozi bw,intara,n,uturere)

11.Inzego zikurikira zasabwe gukurikira ishyirwa mu bikorwa ry,iyi myanzuro:

     -Minisitiri y,ubutegetsi bw,igihugu

     -Minisitiri y,ubucuruzi n,inganda

     -Minisitiri y,ubuhinzi n,ubworozi

     -Ikigo cy,igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA)

     -Iz,umutekano (RDF,Police reserve Force,NISS na DASSO)

     -Ubuyobozi bw'uturere.

Bikorewe Ikigali kuwa 06/12/2017

Minisitiri wubucuruzi  MUNYESHYAKA Vincent

 

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!