This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NSHIMIYIMANA Arcade

2018-02-06 00:00:00

UBUHINZI BWACU:Guha ubushobozi abahinzi bwo gutunganya no kugurisha umusaruro ubwabo

Guha ubushobozi abahinzi bwo gutunganya no kugurisha umusaruro ubwabo

Ku cyumweru tariki 28/01/2018 mu kiganiro UBUHINZI BWACU twaganira ku nsanganyamatsiko igira iti:“Guha ubushobozi abahinzi bwo gutunganya no kugurisha umusaruro ubwabo”.

Kugirango abahinzi babashe kugurisha umusaruro wabo bisaba ko haboneka uwugura akawutunganya hanyuma akawugeza kw'isoko , akenshi ugasanga igiciro cyikubye inshuro nyinshi k’ucyo yawuguzeho n'umuhinzi, hibanzwe ku ngingo zikurikira:

  • Hasabwa iki ngo amakoperative agire ubushobozi bwo gutunganya no kwigurishiriza umusaruro
  • Amakoperative ashobora kubona ubushobozi bwo kugira inganda nto
  • Ni iki gituma umusaruro ugarukira umuhinzi uhenze cyane
  • Imbogamizi mu guha amakoperative ubushobozi
  • Ibisubizo kuri izo mbogamizi

Ibitekerezo byatangirwaga ku mbugan nkoranya mbaga za YEAN, byose bikaba byakusanyirijwe muri inyi nyandiko ngo niba hari uwo byacitse yongere asome ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo

Hasabwa iki ngo amakoperative agire ubushobozi bwo gutunganya no kwigurishiriza umusaruro

Iyi ngingo yagarutsweho cyane aho nk’uyu yatangiye agira ati: “Bisaba ko amakoperative hasi yakwishakamo igishoro kiri hejuru akishyiriraho inganda umusaruro ugatunganirizwa hasi, birababaje kuba umuceri wa kigori Koperative y'abantu 1000 ishora umuceri wa kigori ku Ruganda rw'umuntu1 akawugura kuri RWF280/Kg ariko ba bahinzi bakazagaruka bakawugura RWF750/Kg, ibi birakabije kandi nkeka ko binafite n'uruhare mu igabanuka ry'agaciro k'ifaranga ry'uRwanda (inflation) kuko bigabanya ubushobozi bwo guhaha ku baturage (Purchasing Power Party)

Uyu yagarutse ku kuba amakoperative ya kawa ahabwa inganda ariko ntabashe kuzicunga neza aho yagize ati: “Kuri kawa na Horticulture habaho coop unions ndetse na Federations! Ku makoperative ya kawa NAEB yari yarakoze ibishoboka byose kugira ngo zigire inganda zitungana ibitumbwe (Coffee Washing Station), gusa kugeza ubu jye sindiyumvisha neza ikibazo kiri mu makoperative y'abahinzi-borozi. Ikibazo gikunze kugarukwaho cyane ni icy'imicungire mibi ariko jye nibaza ko hashobora kuba harimo n'ibindi bibazo! Ngarutse Ku nganda z'amakoperative ya kawa, ubu inyinshi zigenda zigatezwa cyamunara izindi zikagurwa n'ama companies akomeye! None ubwo amaherezo azaba ayahe?”

Uyu nawe ati: “Gushishikariza abahinzi-borozi kwibumbira mu makoperative no kubahugurira kwinjira mu ishoramari ryunguka (Nshore nunguke) bagaharanira kugira imigabane mu nganda na kompanyi  z'ubucuruzi ku musaruro w'ubuhinzi-bworozi”

Amakoperative ashobora kubona ubushobozi bwo kugira inganda nto 

“Ikigo giteza imbere imishinga y'Inzego z'ibanze (LODA) ikwiriye guhindura umuvuno ikava mu cyiswe imishinga idashingiye ku buhinzi (Off farmer projects) bakegera Koperative z'abahinzi kuko kongera ibiribwa mbona aribyo byazamura ibyaro ndetse n'ubukungu bw'umuturage n'u Rwanda bukazamuka ifaranga rikanyura mu maboko ya benshi.”

“Birashoboka ko bakwitungankiriza umusaruro ndetse bakanawigurishiriza guza ikibazo kigaruka nuko abayobozi babo aribo babateza ibibazo mugukusanya no kugurisha umusaruro wabo”

Uyu ati imicungire y’amakoperative n’ubuyobozi bwazo biza kw’isonga mu kuba nta bushobozi zagira bwo kwitunganyiriza umusaruro ngo zinawugurishe, aho yagize ati: “Nakoze muri koperative imwe yatunganyaga kawa inakomeye kuko yigeze no gutsindira coffee cup of  excellence,ariko yari ifite President utarize mbese utanumva, byageze aho mbona birandenze, kuko muri sizeni yahitaga aba manager agashaka gukora buri kimwe, kubera imicungire mibi yaje kunanirwa kwishyura inguzanyo ya BRD igurwa na RTC ubu nibo bari kuyavanamo neza, imicungire mibi nimyumvire idahwitse iba mu makoperative ntabwo bashobora gutunganya umusaruro no kuwigurishiriza.”

Uyu ati: “Ni ukuba uba wagize ibyo ukorwaho wongererwa agaciro, ukongeraho inyungu ishobora kuba ari ikirenga ugereranyije n'iy'umuhinzi  mworozi ku mucuruzi”

Ni iki gituma umusaruro ugarukira umuhinzi uhenze cyane

Uyu ati: “biterwa n'uko Abahinzi nta migabane myinshi bafite mu nganda bityo ntibanagire ijambo rikomeye kuri izo nganda z'abacuruzi”. Uyu namwe yungamo ati: “Mu minsi ishize twavugaga ku buryo umuceri umuhinzi awugurisha make akawugura ngo awurye wikubye inshuro zirenga ebyiri igiciro, ese mu gutunganya umuceri ngo uribwe, mu kubona ingano zivuyemo ifu, mu kubona imyumbati ivuyemo ifu, bifite buhanga ki buhambaye, bisaba amafaranga angana ate cooperative zitabona ko mba numva zeza amatoni n'amatoni. Ese aha ntitwaba tugitekereza ko umuhinzi wo hasi nta bushobozi afite bwo kubona final product ijya kwisoko, kandi njye mbona n'uwo twizerako abishoboye ntacyo arusha umuhinzi muri ubwo bumenyi”

Uyu nawe ati simbyumva aho yagize ati: “Ese koko mukurikije rice processing and quality of rice in Rwanda market, umuceri ukwiriye kuva kuri 285frw( paddy) ukagurishwa 800frw final consumption, muzi ukuntu kurinda umuceri ari intambara ? Njyewe mumfashe kumva iyi chain”

Hari uwibanze k’umusaruro w’amatungo (amata) ati: “Njye ndagaruka cyane k'ubworozi aho nibanda ku mata. Ubusanzwe amakoperative y’aborozo mu karere ka Nyagatare agizwe n’aborozi benshi batandukanye, buri imwe ikagira MCC buri mworozi uyibamo agemuraho amata. Amakoperative nayo akagira ihuriro ahuriramo bakaryita UNION.  Kugeza iki gihe umworozi arakama akazana amata ku ikusanyirizo MCC agahabwa amafaranga 169frw/l. Mwibukeko iyi litiro tuyinywa ku mafaranga 1000frw iyo ivuye k’uruganda. Amata akava ku ikusanyirizo ajyanwa k'uruganda rw'inyange. Mu gihe cy'imvura koperative ibona amata litiro 8,000-10,000. Kugeza ubu amakoperative kuri MCC hagenzurwa n'uruganda arirwo rushinzwe ubugenzuzi bw’umutungo , ubuziranenge bw'amata no kujyana amata k'uruganda.”

Imbogamizi mu guha amakoperative ubushobozi

Imbogamizi inyinshi abatanze ibitekerezo bagarukaga ku kuba amakoperative adafite ubuyobozi buba buhamye kandi bukorera inyungu z’abanyamuryango aho uyu yagize ati: “Ningombwa ko umuhinzi yungukira mubyo akora, gusa usanga abahinzi benshi badasobamukiwe nibyo bakora cyane ubuhinzi bakora bwa buri munsi, n’amakoperative menshi agira ubuyobozi butanoze cyane iyo aba president cyangwa komite batize, ikindi usanga aba techinicien b’amakoperative abenshi bagendera k’umahame y’abayobozi ba koperative bityo kubaka ubushobozi bwo gutunganya umusaruro wabo no kubitecyereza bikagorana”

Uyu atanze urugero rwa KAWA ati: “Ubundi mu ruganda rwa kawa cost nini ni iyo kugura ibitumbwe Kandi abanyamuryango ba koperative baba babyifitiye. Rero jye sinumva impamvu amakoperative menshi ashyira imbere gukoresha inguzanyo Kandi wenda bashobora kwishakamo ibisubizo! Urugero: niba hacyenewe millioni 100 zo kugura ibitumbwe birashoboka ko abanyamuryango bakumvikana bagafata inguzanyo ya millioni 50 hanyuma umunyamuryango yazana ibitumbwe akishyurwa 1/2 andi akazayahabwa bamaze kugurisha umusaruro utunganyije! Gusa ibi bisaba Business discipline and integrity Kandi jye mba mbona wagira ngo amakoperative yo mubuhinzi ntari business-oriented. Ikindi kibazo jye mbonamo ni amahame ya koperative nko kuvuga ngo abanyamuryango bose bagomba gutanga imigabane ingana bigatuma ufite ubushobozi buruta ubw'abandi adashobora kubuzana ngo bwongere imbaraga muri koperative!”

Hari uwagarutse nawe ku micungire y’amakoperative ati: “Njye mbona ikintu cyatuma umuhinzi adahomba ari uko yagurisha produit fini cyangwa semi fini kuko iyo urebye usanga ku bihingwa hafi ya byose igiciro cya produit brut kiba kiri hasi cyane. Ikibazo gihari usanga aho abahinzi bahurira (coopératives surtout) hacunzwe nabi (mauvaise gestion) kubera inyungu za bamwe (cyane cyane abayobozi). Iki kibazo cy'imicungire mibi kidakemutse iterambere ry'umuhinzi rizagorana kuko guhuza imbaraga ngo bagere kuri za nganda zihindura umusaruro wabo ariho ruzingiye. Njye mbona capitalisme yaradutwaye kuko usanga buri wese akurura yishyira mu gihe koperative yo itatera imbere mu gihe inyungu za benshi zirengagijwe, hari akazi kanini cyane ko guhindura imyumvire y'abantu mu bijyanye no guhuza imbaraga (y compris les coopératives).

“Abayobozi b'Amakoperative nta bushobozi bafite bwo kumvisha abanyamuryango kujya mu ishoramari ryo hejuru.”

“Kuba ubwabo abagize koperative batarabyiyumvisha, bakumva bikwiye gukorwa n'abandi, bo bagahinga cyangwa bakorora gusa.”

“Kuba batibumbira hamwe n'abibumbiye hamwe bikaba nk'umuhango ntabamenye /ntibite ku mpamvu yabahuje (guharanira inyungu)”

“Ku bijyanye n’amakusanyirizo y’amata:

  • Kuba koperative z’aborozi zitayoborwa nabo ubwabo
  • Amata arapfa agasubizwa umworozi kandi aba yayazanye ari mazima
  • abakozi bayo kuri MCC bahembwa n’uruganda
  • igiciro gito cy’amata

Ibisubizo kuri izo mbogamizi

  • “Gushyiraho no kuvugurura Union / federation des cooperatives  abahinzi  borozi bagahuza ubushobozi, ariko izo union zikaba active zigaharanira inyungu z'abahinzi atari ukureberera gusa;
  • Ubuyobozi bwite bwa Leta/local government  bugomba gukurikiranira hafi koperative ubuzima bwazo bwa buri munsi nk'ibindi bikorwa byose, hirengagijwe itegeko rigenga koperative nk'uko riri kugeza ubu ritaravugururwa ngo babahe ubwo bubasha; Ibi byakwemezwa n'inama njyanama zisanzwe z'uturere; ngira ngo biremewe mu mategeko;
  • Abagaragayeho amakosa mu kunkereza umutungo wa koperative bagomba kubiryozwa ntibavanwe ku buyobozi gusa ngo bigarukire aho;
  • Guharanira ko umuyoborwa n'umuyobozi ba koperative banganya ubushobozi nk'uko biri mu mategeko, maze imyanzuro ku bikorwa bya koperative harimo n'ubucuruzi ikajya ifatirwa mu nama rusange;
  • Ku bufatanye mu mikosorere y'imiyoborere y'amakoperatives y'ubuhinzi- bworozi , MINAGRI n'Ikigo gishinzwe amakoperarive (RCA) bakwiye kuvuguta umuti, Kuko byanga bikunze umuti ugomba kuboneka kandi vuba; Bityo umuhinzi ntahore ategereje uzamugirira imbabazi ngo amufashe;
  • Guharanira ko Value chain (From land preparation and inputs mobilization to last consumer) yose abahinzi bayikorera cyangwa  bakayigiramo  uruhare runini n'inyungu ibagarukira,  Uhereye Ku bihingwa bigera ku baguzi ba nyuma (consommateurs) uko byavuye mu mirima nk'ibirayi ntihajyemo abandi bantu  cyangwa abagiyemo bakaba bafatanyije nabo;
  • Abantu bajijukiye ubuhinzi n'ubworozi (urubyiruko by'umwihariko) bagomba gutegurirwa inzira ( icyizere cyo kurindwa ibihombo ) ituma binjira mu buhinzi bworozi bakabikora  by'umwuga (commercial agriculture) bityo kakayobora za koperative na unions z'abahinzi borozi;
  • Hakwiriye kubaho banki y'ubuhinzi bworozi nk'uko haba banki y'ubucuruzi, byakunda hakaba n'inkiko zihariye zikurikirana ibyaha bikorewe  mu makoperative y'abahinzi borozi, bityo ibishoro bikoroha kuboneka kuko mu bindi bigo by'imari harimo amananiza mu kubona amafaranga ahagije ku mishinga y'ubuhinzi bworozi, kandi n'abakosheje bakabiryozwa byihuse” .

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make hirindwa gusubiramo ibyavuzwe..
  2. Amazina y’abatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro.
  3. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.
  4. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda

 

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!