This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2017-02-10 00:00:00

Abahinzi babangamiwe n’ubumamyi bw’imyaka bejeje

  Abahinzi babangamiwe n’ubumamyi bw’imyaka bejeje

Umuhinzi iyo amaze guhinga aba yiteze ko ibyo ahize mu gihe cy’isarura azaba yihagije mu biribwa ndetse ubu abahinzi basigaye banateganya ko bazagurisha umusaruro wabo ku mwero hanyuma bikabafasha kwikenura ku bindi baba batabasha guhinga. Ubu buryo bwo kugurisha iyi myaka ariko ntago umuhinzi aba afite amakuru menshi y’uburyo yabikora bikamubyarira inyungu nyinshi akenshi, hari rero ababa bashaka gufatirana wa muhinzi ukeneye amafareanga nnoneho bakamwubikaho urushyo kuko aba akeneye amafaranga byihutirwa. Ibi bikorwa hagati y’umuguzi n’umuhinzi ariko harimo uburyo bw’ihendabwenge. Umuguzi agura ku giciro gito cyane rimwe na rimwe ibikoresho apimisha nabyo bikaba bitujuje ingero z’iminzani isanzwe ikoreshwa mu bucuruzi .

Uko ubumamyi bw’imyaka bukorwa

Umuguzi w’imyaka ahengera imyaka igihe ihunduye akegeranya amafaranga, yamara kuyegeranya ashaka abandi bari hasi kuri we akabaha amafaranga bita “DEVIZE” ayo mafaranga abahaye abasaba kumanuka mu bahinzi bafite ubucyene ariko bigaragara ko imyaka yabo yenda kwera akabaha amafaranga bakagura imyaka iri mu murima, ibyo umuhinzi yakoze babyita kotsa imyaka. Kumama ntibirangirira aho kuko iyo umuhinzi yanitse imyaka ye yumye neza ba baguzi/abamamyi bashoka icyaro bagatangira abahinzi mu mihanda bajya gushora imyaka bakababwira ko k’uyo bagurirwa ku munzani biyemeje kubarengerezaho 10frw ku masahane bapimisha bita amazina atandukanye (Mironko, nyamaha, ingemeri,…..) mu byukuri umumamyi we aba aba azi ko isahane 100 azazikuramo 120Kg bityo akabona ayo azishyura uwamuhaye Inguzanyu “DEVISE” hariho n’inyungu . Ibikoresho bikoreshwa nabyo kugirango bijyeho byinsi mu gihe cyo gupima , ibikoze mu byuma barabihonda ibikoze muri pulasitiki bakabiteka mu mazi ashyushye bikaguka bikaba binini.

 Mu mategeko y’u Rwanda nubwo igura n’igurisha ari ubwumvikane (Open market) ariko birakwiye ko muri buri gihembwe hajya hajyaho amabwiriza agena igiciro cya buri gihingwa ndetse n’ibipimo bikoreshwa mu gupima imyaka. Ikindi hagakazwa ingamba abahinzi bakitabira guhunika kuko imyaka ihunitse biba ari umutekano kuwahunitse kuko ishakirwa isoko ridahubukiwe. Ikindi ni ugushishikariza ibigo by’imari gushyira imbaraga mu gushora amafaranga mu kugura no guhunika imyaka yeze. Buri wese yakwibaza ukuntu amasezerano mpuzamahanga (Britain wood ) asaba banki kubika amabuye y’agaciro impamvu twe tutashyiraho gahunda yo kubika ibiribwa ndetse hakaba ari naho haziramo na ya nguzanyu ku myaka wahunitse bita “WARRANTAGE”.

Iyi nyandiko tuyikesha RUDAHANGARWA Ignace ushinzwe Ubuhinzi n'umutungo kamere mu Murenge wa Shyara akarere ka Bugesera

 

  

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!