This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2018-04-24 14:00:00

Gukoresha imashini mu mirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi (agriculture mechanization)

 

Gukoresha imashini mu mirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi (agriculture mechanization)

 

Iriburiro

 

Umubare munini w’abanyarwanda utunzwe n ‘imirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi, gusa ubuhinzi buracyakorwa mu buryo bwa gakondo bigatuma umusaruro ubikomokaho ukomeza kuba muke ntibinakorwe kinyamwuga. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku ubuhinzi n’ubworozi yatangije gahunda zitandukanye z’ikoranabunga mu buhinzi n’ubworozi harimo n’ikoreshwa ry’imashini mumirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi, iyi gahunda ikaba yaratangijwe muri 2010 ku rwego rw’igihugu. Aho imashini zitandukanye zegerejwe abahinzi ku rwego rw’akarere binyuze muri gahunda yo gukodesha no kugurisha imashini ku bahinzi.

 

Gukoresha imashini mu mirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi byongera umusaruro, bikagabanya amafaranga akoreshwa mu buhinzi ugereranije no gukoresha amaboko, byihutisha akazi , bikagabanyiriza n’invune abahinzi. Iyi akaba ari imwe mumirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi ikorwa n’imashini: kurima, gusanza, gutera imbuto, gutera umuti wica udukoko, gusarura, gutwara umusaruro, gutunganya umusaruro, kuzinga ubwatsi n’ibindi.

 

Ibyiza byo gukoresha imashini mu mirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi

 

Imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi isaba ingufu yaba iz’abantu, inyamaswa cyangwa iza moteri . Mu rwego rwo gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga ingufu za moteri nizo zikenerwa mu gukora imirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi kugirango bigabanye umubare munini w’abahinzi ugaragara mu gihe cyo gukora imirimo itandukanye y’ubuhinzi, kwihutisha igihe no kongerera ubwiza umusaruro . Iyi akaba ari imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ikorwa n’imashini:

Gutunganya ubutaka

 

Igihingwa gikenera ubutaka butunganyije neza kugirango gikure neza kandi gitange umusaruro; akaba ariyo mpanvu mbere yo gutera imyaka ubutaka bubanza gutunganywa. Iki gikorwa kigenda neza iyo gikoreshejwe imashini kuko yihuta kandi igahinga neza kurusha abantu.

 

Kurima

 

Ni igikorwa cyo kurima amasinde bwa mbere utegura umurima, imashini yambaye isuka irima yifashishwa mu kurima amasinde; gukoresha imashini bikaba byihutisha akazi bigatuma umuhinzi agendana n’igihe, bigabanya amafaranga yakoreshwaga mu kurima, bitanga amasinde meza ku buryo igihingwa kibasha gukura neza, bigabanyiriza invune umuhinzi bikanagabanya umubare w’abahinzi bari gukora iki gikorwa. Imashini irima hagati ya hegitari 2-3 ku munsi, ahantu hasaba abantu barenga 200 kuharima ku munsi.

 

Gusanza

 

Ni igikorwa cyo gusanza amasinde hategurwa intabire yo gutera. Imashini yambaye isuka isanza ikaba yifashishwa mugusanza amasinde, ikaba yihutisha akazi isanza neza kurusha abantu kandi ikagabanya n’umubare w’abantu bakora iki gikorwa. Ubutaka bwasanjijwe n’imashini buba bumeze neza kuburyo ikimera cyibasha gushora imizi yacyo neza bikagifasha gukura neza.

 

Gutera imbuto n’ifumbire

 

Ni igikorwa cyo gutera imbuto, imashini yambaye isuka yifashishwa mugutera imbuto zitandukanye, yihutisha igikorwa, igatera ku murongo hakurikijwe umwanya usabwa hagati y’ibihingwa, igabanya igihombo giterwa no gusesagura imbuto n’ifumbire mu gihe cy’itera kandi ikagabanya umubare w’abantu bari gutera igatuma n’imyaka ikurira rimwe.

 

Gutera imiti yica udukoko

 

Ni igikowa cyo gutera imiti hagamijwe kurinda ibihingwa indwara cyangwa kwica udukoko tuba turi ku bihingwa. Imashini yambaye ipompo itera umuti, yifashishwa mu gutera imiti itandukanye yica udukoko; yihutisha akazi, ikagabanya iyangizwa ry’umuti mu gihe cyo kuwutera igabanya umubare w’abantu bari gutera umuti n’amafaranga yari gukoreshwa mu gutera imiti.

 

Gutwara umusaruro n’inyongera musaruro

 

Ni igikorwa cyo kugeza inyongeramusaruro (ifumbire, imbuto..) ku murima no gutwara umusaruro uva kumurima ujya guhunikwa cyangwa ku isoko. Imashini yambaye rumoroki yifashishwa mugutwara umusaruro n’inyongera musaruro; ikaba igabanya amafaranga yari gukoreshwa muri iki gikorwa, yihutisha akazi kandi umusaruro ntiwononekare.

 

Gusarura

 

Ni igikorwa cyo gusarura imyaka imaze kwera, imashini zitandukanye zifashishwa mu gusarura, zikaba zihutisha akazi, zituma umusaruro utangirika, cyangwa ngo utakare mu gihe cyo gusarura.

 

Gutunganya umusaruro

 

Ni igikorwa cyo gutunganya umusaruro haba kugosora, guhungura cyangwa gutonora. Imashini zitandukanye zifashishwa mu gutunganya umusaruro; zihutisha akazi zigakora neza zitangiza umusaruro bityo zikawongerera agaciro.

 

Kuzinga ubwatsi

 

Ni igikorwa cyo kuzinga ubwatsi bugaburirwa amatungo kugira ngo byorohe kubutwara kandi buhunikwe ku buso buto. Imashini yambaye imashini yifashishwa mu kuzinga ubwatsi bugaburirwa amatungo cyangwa buzakoreshwa mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi ; izinga ubwatsi neza kandi vuba ituma ubwatsi bworoha kubutwara kandi buhunikwa ku buso buto.

 

Muri rusange imashini zikora imirimo itandukanye mu buhinzi n’ubworozi ari nako zihutisha akazi, zigabanya amafaranga yashorwaga mu gukora iyo mirimo, kongerera umusaruro agaciro, kugabanya umubare w’abantu bakoraga imirimo itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi. Ubu imashini zikaba ziboneka mu Rwanda binyuze mu buryo bwo gukodesha cyangwa kugura.

 

Byateguwe hifashishijwe Agenda y'Ubuhinzi 2018, byandikwa na NIYIGABA Etienne (eniyigaba@yeanrwanda.org)

  

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!