This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2018-05-08 10:43:00

Ubuhinzi Bwacu: Imikoreshereze y’amakuru y’iteganyagihe k’umuhinzimworozi

Ubuhinzi Bwacu: Imikoreshereze y’amakuru y’iteganyagihe k’umuhinzimworozi

Nkuko bimaze kumenyererwa ku cyumweru  guhera saa mbiri  ku mbuga nkoranyambaga zose za YEAN aba ari ikiganiro UBUHINZI BWACU , kuri iki cyumweru 15 Mata 2018  twaganiriye ku ngingo igira iti " IMIKORESHEREZE Y' AMAKURU Y'ITEGANYAGIHE K'UMUHINZI ". Aho abahinzi n’aborozi bagiye bagaruka ku kamaro kamaro k’amakuru n’ikoreshwa ryayo muri iki gihe m’ubuhinzi. ikigo cy'iteganyagihe gikora akazi kabo neza mu kutugezaho amakuru y'iteganyagihe umunsi k'umunsi, aya makuru akoreshwa n'ibigo bitandukanye harimo n'ikibuga cy'indege bityo akabafasha mu gutegura ingendo z'indege. Muri iki kigamiro harebwe uko amakuru y iteganyagihe akoreshwa n’umuhinzi/umworozi.

Mu iki kiganiro hagaragayemo ibitekerezo byinshi byose byagiye bigaruka kuri ibi bice  bikurikira:

  • Umuhinzi uko yumva amakuru y'iteganyagihe 
  • umuhinzi uko akoresha amakuru y'iteganyagihe m'ubuhinzi bwe
  • Imbogamizi ziri mu gukoresha amakuru y'iteganyagihe
  • Ibisubizo kuri izo mbogamizi
  • uruhare rw'ibigo by'ubuhinzi/ubworozi mu gukoresha amakuru y'iteganyagihe
  • ibyifuzo ku mpinduka zifuzwa

Twatangiranye ubuhamya bw’umwe ukora muri Kigo cy’Iteganyagihe cy’u Rwanda agira ati : « Kuva muri 2015 Meteo Rwanda imaze kuba ikigo gicunga ingengo y'imqri yacyo yari yarabonye ikibazo gikomeye ko abantu cyane cyane abahinzi bahinga batitaye ku makuru y impinduka z ikirere "weather" n ' ibihe " climatic seasons" ugasanga kenshi abahinzi bahomba kubera guhingiri igihe kitari icyo, no gukora indi mirimo mubihe bihushanye.

Kuva 2015 hakozwe ubukangurambaga bwiswe "engagement meeting" cyane cyane bwari bugamije gukangura abayobbozi bafata ibyemezo kuva ku ntara kumanuka, ibyo byatanze umusaruro mwiza cyane kuko byasize abayobozi b intara n uturere basobanukiwe akamaro kayo makuru, ndetse batangira kuyakenera buri munsi. Kuko kuva icyo gihe bari kuri za mbuga twashyizeho muri izo nama ku byifuzo byabo.

Muri 2016 twatangije indi program ya Climate Services for Agriculture, dutewe inkuna na USAID ibicishije muri CIAT, dutangira kwegera abahinzi tunyuze muri Twigire muhinzi FP duhugura uburyo bwiswe Participatory Integrated Climate Services for Agriculture PICSA aho umuhinzi yigishwa gusobanukirwa n aya makuru, no kuyakoresha.

Wasangaga ari ikibazo kuko n’abagronomes batabyitagaho cyane kubera imirimo myinshi iba mu turere n imirenge. FPs batangiye guhugura amatsinda yabo kuburyo mu turere 21 hahuguwe abantu 56,000 mu myaka 2.

Aho umuhinzi abasha kumenya

    • igihe cyo gutegura umurima no kwitegura igihembwe cy ihinga
    • gutekereza imbuto iberanye n’agace aherereyemo kandi itanga umusaruro akurikije ikirere n ibihe
    • kumenya intangiro zigihembwe cy imvura n igihe cyiza cyo gutera (planting window)
    • guhinga shingiye ku burerbure buteganywa bw igihembwe
    • kumenya icyobyakorera umurima we mu gihe cy ibibazo bybikirere wetspells or dry spells
    • Gutekereza izindi pratiques zafasha kongera umusaruro no kunguka ashingiye ku kirere
    • gukoreshabiteganya gihe rigufi, mu mitunganirize y imorimo y ubuhinzi
    • nibindi

Ingorane hari ikibazo cyo gusakaza amakuru ngo agere kuri buri wese nubwo hakozwe byinshi bishimishije

    • Abenshi begereye abahinzi ntibita gushaka amakuru y’ikirere n’ibihe
    • abandi barabikerensa, cyangwa ntibabikurikire babivunja mu ijambo rimwe ko atari byo kandi bajijutse
    • abahinzi ntibafite uburyo bwo kugera ku makuru
    • ubufatanye bw’imishinga, Networks ( zose mukugeza amakuru kubari mubyaro) biracumbagira
    • Gukora no gusakaza amakuru birahenda cyane (human resources and finances)
    • Kuba abantu batarasobanukirwa n’agaciro y’aya makuru

Muri 2016 hakozwe inyigo ishongiye ku nkangu n’imyuzure (pilot study of Forecastive Cost Benefit Analysis y’amakuru yatangwagwa icyo gihe rwose izi services zari zitaratera imbere nk’uko zimeze ubu  yagaragaje igisubizo cya 4.1:1 bivuze ko ushoye amafranga 100 kuri aya makuru  wakunguka 410. Ibiteganijwe mu myaka iri imbere ni ugukorera hamwe abakora n’abakoresha amakuru bakumvikana products zabafasha mu mirimo yabo co-production”

 

Umuhinzi mworozi uko yumva  amakuru y’ iteganyagihe.

“Aha nagirango mbabwire ko imyumvire y’umuhinzimworozi  ku makuru y’iteganyagihe  ikiri hasi n’ ubwo  ubona bigenda bihinduka. Ibi ariko binafitanye isano  n’amateka y’ imikorere y’ikigo gishinzwe iby’iteganyagihe. Amakuru  y’iki kigo yakunze gutangirwa  hejuru (Top-Down communication) ndetse akumvikana nk’amakuru asaba ubumenyi buhanitse butakumvwa   n’ umuturage  uwo ari we wese.

Ibyo ubwabyo   byambura cyangwa bigatesha  agaciro akamaro  k’aya makuru  ku muturage. Aha byumvikane neza ko  iyo itangabutumwa riri hejuru kandi rigatangirwayo ridashobora  kubyazwa umusaruro kuri wa muhinzi uri hasi kuko aba abyumva nk’iby’abandi we bitamureba. Ibyo bituma atabasha  kumva neza akamaro k’aya makuru  mu miromo ye ya buri munsi.”

 

Uko Umuhinizi-mworozi akoresha amakuru y’iteganyagihe

“Urebye ubuhinzi n’ubworozi  muri ikigihe ntiburabasha gushingira ku makuru y’ iteganyagihe. Ibi bishingira  ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba badasobanukiwe n’ayo makuru, kuba bagikoresha ubumenyi n’ imyizerere gakondo ku migwire y’imvura n’ibihe by’ihinga. No kuba iki cyiciro cy’ubukungu kikiri gakondo (Traditional agriculture)  kurusha uko kiba kijyambere.”

“Kuva 2016 kugeza hagati  2017 njye ubwanjye nagize amatsiko yo kumenya  uruhare rw’ayamakuru  mu buhinzi dukora. Nakoze sample survery mu mirenge  imwe ya Bugesera mu buryo buzwi nka Vox Pop mu itangazamakuru. Intego  yari ukumenya Imyumvire y’abaturage  ku ikoreshwa ry’amakuru ya Meteo  hisunzwe igererenya hagati ya Meteo  n’iteganyagihe gakondo. Mu cyongereza nayise Meteo and  indigenous weather prediction in Rwanda “ facts and theory analysis” . Intego yanjye yari ishingiye ku gusesengura imyumvire y’Abanyarwanda ku bijyanye n’imvura kuva mbere y’abazungu na nyuma yahoo nkoresheje ibimenyetso mbona n’inyandiko (Litterature review) ikindi gice ngikorera  kuri terrain ngo ndebe koko niba iyo myumvire yarahindutse. Mu mirenge itanu nakoreyemo  nabazaga niba abaturage bahinga bakurukije amakuru ya meteo agaciro bayaha n’icyo bashingiraho mu gutegura ubuhinzi bwabo.

Bimwe mu byo nabashije kumenya ni uko mu bantu 81  nabonye randomly 15% bagaragaje ko ubuhinzi bwabo  babukora  bashingiye ku bihe by’ihinga ( Traditional weather forecasting calendar) mu gihe 51 bo bavuze ko  barebera ku ihinduka ry’ikirere n’ ibindi bimenyetso umuntu yashyira mu cyiciro cya Forecast based  on Observation. Abavuga  ko bakoresha amakuru ya Meteo gusa narababuze cyakora mbona abavuga ko bakomatanya gakondo n’amakuru atangwa na meteo. Nkeka ko muri consultation yakozwe na Meteo mu gihugu cyose ku mikoreshereze y’amakuru yayo babonye ibidatandukanye cyane n’ ibyo nabonye. Ibi rero  birasubiza  iki kibazo  ku buryo amahinzi bakoresha amakuru y’iteganyagihe mu mirimo yabo. HAKENEWE INGAMBA.”

Uburyo amakuru atangwamo

  • Gukoresha Digital Services (e.g Mobile Applications, USSD,etc)
  • Turashaka gukoresha IT na internet kuburyo du connecting buri Murenge mu Rwanda assume ko Fiber optic ihari dukoresheje Screens  ku buryo local governmwnt nta uzongera kuvuga atagerwaho na ya makuru,
  • Guharanira ko buri rwego rwinjiza ikoreshwa ry’aya makuru mu migambi yarwo (plans and decisions making)
  • Gukomeza guhugura abayakoresha bagera kubahinzi nabandi kd babyitayeho
  • Ibyavuye muri enquete bigaragaza ko benshi bayakura kuri Radio, +90%  TV ~10%, etc..
  • Ukuyeho icishwa ry iteganyagihe nizindi coverage ku maradio hari programs zihoraho ziba
  • Radio Huguka 2 times a week, mu biganiro byitwa Urubuto ntera, hakaba na za reportage zikomeza, community debate, etc
  • Radio Rwanda hateganijwe kubaza bitera kumenya 6 mu mwaka, nibindi biganiro bitandukanye ku yandi maradio uko bibonetse.

Imbogamizi  ku bijyanye n’imikoreshereze y’amakuru y’iteganyagihe

  • Amakuru ntago aboneka ku gace runaka usanga bavuga muri rusange ntumenye uko iwawe biza kuba bimeze
  • Amakuru ntago abonekera igihe
  • Abaturage ndetse n’abahinzi muri rusange ntago bitabira gukoresha amakuru make abasha kuboneka
  • Amakuru ntago atangwa ku buryo bugaragaza ikizaba : urugero : Ejo hazangwa imvura iringaniye ishobora kuzaba nyinshi ariko ikanagabanyuka mu duce tunyuranyuranye tw’igihugu , aha umuntu ukoresha aya makuru ntashobora kumenya mu by’ukuri ikizaba icyo aricyo.

Ibisubizo ku mbogamizi

  • Keretse habonetse amakuru ku gace gatoya katarenze umurenge. 
  • Ikigo kizongererwe ubushobozi bwo kumenya ibizaba ku buryo byibura busa n’ubwimbitse.
  • Abayobozi n’ababishinzwe bose bakomeze gushishikariza abaturage n’abahinzi muri rusange gukoresha amakuru.
  • Gukomeza kwigihs abahinzi uko aya makuru akoreshwa n’akamaro kayo .

Icyitonderwa:

  1. Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make.
  2. Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru guhera saa mbiri za mugitondo.
  3. Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda
  4. Ibitecyerezo byatanzwe muri iki kiganiro ni ibyatanzwe n’abahinziborozi ntago ari cyangwa bihagarariye ibitekerezo bya YEAN.

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!