This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

NIYIGABA  Etienne

2018-06-18 14:00:00

Dusobanukirwe n’Indwara ya Rift Valley Fever ifata amatungo n’abantu

Dusobanukirwe n’Indwara ya Rift Valley Fever ifata amatungo n’abantu

Indwara ya Rift Valley Fever ni indwara iterwa na Virusi ya Rift Valley Fever Virus ifata amatungo yuza ndetse n’abantu. Iyi virus iba mu muryango wa Bunyaviridae ikaba ari umwihariko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Iyi ndwara yakunze kwibasira ibihugu nka Kenya Somaliya, Tanzaniya, Madagasicari, Afurika y’Epfo, Misiri, Sudani n’ibindi .

Uko ikwirakwizwa

Iyi ndwara ya RVF yagaragaye bwa mbere muri Kenya mu nkengero z’ikiyaga cya Naivasha ahagana mu 1930 ubu ikaba imaze hafi ikinyejana muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Iyi ndwara yagaragaje ubukana bukomeye mu gihugu cya Misiri mu mwaka wa 1977 ubwo abantu ibihumbi ijana bayanduye abagera kuri 600 bakahasiga ubuzima naho muri Kenya niho yahitanye amatungo menshi mu mwaka wa 1950-1951 aho yahitanye intama zigera ku bihumbi 100.

Iyi virusi itera RVF ikwirakwizwa n’umubu wo mu bwoko bwa Aedos iba mu bidendezi by’amazi igakwirakwizwa ku buryo bw’amagi y’iyo mibu. Ubundi bwoko bw’imibu nka Culex nayo yihutisha gukwirakwiza iyi ndwara. Imyamaswa zuza (nk’ihene, intama, inka) ndetse n’abantu bashobora kwandura . Amatungo yagaragayemo iyi ndwara araramburura cyane.

Abantu bandura iyi ndwara bitututse mu gukora ku maraso, umubiri w’amatungo yanduye iyi ndwara. Ibi bishobora kuba mu gihe cyo kubaga,  kuvura amatungo ndetse no gufasha amatungo kubyara. Abantu bacye bashobora kwanduzwa no kurumwa n’umubu ufite iyo ndwara . Kuba umuntu uyirwaye yayanduza undi ntago biraragara.

Uko ukwirakwizwa guteye gutya:

·       Virusi yayo ishobora gukwirakwizwa n’umubu w’ingore binyuze mu magi yawo.

·       Muri aya magi virusi igumamo imyaka myinshi mu gihe cy’izuba

·       Imvura nyinshi ituma amagi afite ya virusi abyara imibu

·       Iyo imibu yiyongereye ubushobozi bwo kwanduza amatungo buriyongera bityo n’uburyo amatungo yanduza abantu bukiyongera

·       Iyo imatungo yanduye ari menshi bituma abaveterineri bayitaho bayavura, bikongera ibyago by’uko indwara ikwirakwira mu bantu.

Iyi ndwara yakunze kugaragare cyane abantu hane hakurikira: Mu bishanga byereye imigezi, ahantu harangwa no kuba imvura nke, ahantu huhirwa (hahora ibidendezi bituma imibu iba myinshi), no mu misozi miremire ihehereye.

Ibimenyetso n’uko ivurwa

Iyi Virusi ya RVF imara iminsi hagati 2-6 mu muntu mbere y’uko igaragaza ibimenyetso. Akenshi abantu bafashwe n’iyi ndwara nta bimenyetso bagaragaza cyangwa bakagaragaza bicye birimo umuriro. Abarwayi bayo bamaze kugaragaza ibimenyetso baba bafite umuriro, bagacika intege, kubabara mu rutirigongo ndetse no kuzungera. Umurwayi ashobora gukira mu minsi hagati y’2 n’icyumweru kimwe.  Umubare mucye w’abanduye iyi ndwara (8-10%) bagaragaza ibimenyetso bikomeye birimo:

·       Kubabara amaso

·       Kugira ibibazo mu bwonko bishobra guteza umutwe, Koma, ibi ariko bigaragra gacye ku kigero cya 1% cy’abafashwe n’iyi ndwara bishora kuvamo n’urupfu ariko ku buryo bucye cyane.

·       Kuva Imyuna nabyo bigaragara kuri bacye mubafashwe n’iyi ndwara (1%) ariko mubabigaragaje 50% bishobora kubaviramo urupfu.

Ikigero cyo kwandura iyi ndwara n’ibyo yangiza

Ugereranyije abantu 1% mu banduye iyi ndwara nibo yica ariko ku matungo uyu mubare uriyongera cyane kuburyo amatungo ahaka yose 100% araramburura. Ku nyigo yakozwe ku bantu byagaragaye ko kuba mu cyaro no kurara hanze ahantu hagaragaye iyi ndwara byongera ibyago byo kurumva n’imibu ikwirakwiza iyi ndwara. Abaveterineri, abakora mu matungo, ababazi, aba bose baba bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara.

Uko ivurwa

Kugeza ubu nta muti wihariye kuri iyi ndwara mu bantu urabaho.  Mu matungo uburyo bwo gukumira ikwirakwiza ni ukuyakingira. Urukingo rukunze gukoreshwa ni Smithburn ariko hari izndi nkingo ziri gushakashakwa zishobora no gukorehswa ku bantu.

Yateguwe na NIYIGABA Etienne (eniyigaba@yeanrwanda.org)

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!