This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

Niyigaba Etienne

2018-10-25 16:08:00

Ubworozi bw’Inkoko zitera amagi, aho ziba, kororoka, ibiryo byazo,umusaruro wazo

Ubworozi bw’Inkoko zitera amagi, aho ziba, kororoka, ibiryo byazo,umusaruro wazo

Aho ziba

       Inkoko zigomba kuba ahantu zisanzuye kandi hari urumuri n’umwuka bihagije.

       Dore umwanya bateganya uko ugomba kuba ungana :

       1m² ku mishwi 20 (umunsi umwe kugeza ku minsi 30);

       1m²  ku bigwana 10 (ukwezi  kugeza  ku mezi 5);

     1m² ku nkokokazi5   zitera ;

       inkoko zigomba kugira urugo rwo gutemberamo ku zuba. Urwo rugo rugomba kuba ruzitiye kugira ngo zitajya hanze yarwo.

Kororoka

       Inkokokazi itangira gutera imaze amezi 5,5 ivutse ;

       Irarira iminsi 21 ;

       Inkokokazi ishobora gutera idafite isake, ariko igatera  amahuri ;

       Isake imwe irahagije ku nkokokazi 10 kugira ngo zitere amagi atari amahuri;

Inkokokazi imaze umwaka itera igomba kuvanwa mu bworozi.

Igaburo

           Kugira ngo inkoko zikure neza kandi zitange amagi menshi, zigomba kugaburirwa neza;

           Ku bashoboye kubona imvange, dore uko bagomba kuyitanga     kuri buri nkoko, ku munsi:

-    Icyumweru cya 1 ivutse: gr 15

-    Icyumweru cya 8: gr 50

-    Icyumweru cya 20: gr 100

-    Icyumweru cya 22: gr 120

-    Inkoko itera: gr 130

Umusaruro

    Inkoko yo mu bwoko bwa RIR (Rhode Island Red) ishobora gutera ku mwaka amagi 220 iyo yafashwe neza. Ni ukuvuga umusaruro w’amagi wa 60% ;

    Inkoko yo mu bwoko Derco, iyo ifashwe neza ishobora gutera amagi 250 ku mwaka. Ni ukuvuga umusaruro wa 69% ku mwaka    ;

    Hari ubundi bwoko bushobora gutera amagi 300 ku mwaka, aha twavuga nka Warren ;

    Inkoko isanzwe ya kinyarwanda ishobora gutera amagi 60 kugeza kuri 90 ku mwaka. Mu bwoko bwa kinyarwanda, hagenda habamo zimwe ziba nziza kuruta izindi.

NB: Izi ngero zishobora guhinduka cyane bitewe n’akarere inkoko zirimo ndetse n’ubwoko bw’inkoko IBIRYO BIKENEWE KU NKOKO Z’INYAMA

Ibyiciro by’inkoko zitera amajyi

o   Imishwi y’inko z’amagi 

igomba gushyirwa ahantu hashyushye (ushobora gukoresha imbabura, cyangwa se amashanyarazi).  Ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’inyama ni nabwo bukenewe ku nkoko z’amagi. 

o   Ibigwana by’inkoko z’amagi 

Ni ukuva ku cyumweru cya cyenda kugeza ku cyumweru cya 20    

Ni muri kiriya gihe inkoko zigomba gukurikiranwa, hagakorwa inking zose zabugenewe, isuku ikitabwaho ibiryo n’amazi nabyo bikaba bihagije.  

Inkoko zitangiye gutera amagi. 

    Kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje (hafi ku byumweru 80),      

    Mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko  zitangire gutera, umworozi agomba gushyiramo udusanduka inkoko zizatereramo kugirango zizatangire gutera zaratumenyereye. 

    Iyo inkoko zatangiye gutera amagi  , umworozi agomba kunyura mu nzu y’inkoko nibura incuro enye; mu gitondo mu masaa tatu; saa tanu; saa munani, no ku mugoroba mu ma saa kumi n’imwe, kugirango akuremo amagi inkoko zimaze gutera. 

   Gukuramo amagi inshuro nyinshi bituma zitayamena.

Icyitonderwa: Iyi nyandiko tuyikesha Igitabo Agenda y'Umuhinzi cya 2018 cyateguwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi

  

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!