
Youth Engagement in Agriculture Network-Rwanda

Ihene: Tumenye ubworozi bw'ihene n'uko zitabwaho ngo zitange umusaruro mwiza

Menya byinshi bitandukanye ku bworozi bw’ihene, ushobora kuba wibazaga uti ese ihene iba mu kiraro kingana gute? Ese zororoka gute? Hamwe nibindi bibazo byose wibazaga kuri iri tungo nibyo tugiye kukugezaho mubushakashatsi twagukusanyirije wowe uri gusoma iyi nkuru.
-
o
- Uko ikiraro kigomba kuba kingana
-
o
- Ihene n’abana bayo zikenera m2 1,20 o
- Ihene y’incuke ikenera m2 0,60 o
- Ihene ikuze ikenera m2 0,80 o
- Isekurume ikenera m2 2
-
o
- Kororoka
* Ku Ihene 100 zimye, habyara 85
* Ku Ihene 100 zibyara, havuka abana 140 ku nyarwanda na 180 ku za kijyambere
* Ihene yima bwa mbere imaze amezi 11-12 ku nyarwanda, amezi 9 ku za kijyambere
* Ihaka iminsi 149-152 (amezi 5)
* Isekurume imwe ihagije inyagazi 50 kandi itangira kwimya imaze amezi 15 ivutse
* Abana b’ihene bacuka bamaze amezi 3 ivutse bitewe n’ubwoko cyangwa uburyo zororrwa
* Hagati y’imbyari nindi hacamo amezi 9-12
* Abana bihene bavuka bafite kg 2 (isekurume) na kg 1,8 (inyagazi)
* Ihene nyarwanda ishobora kubangurirwa ku isekurume nyamahanga kugirango ibashe kongera ibiro cyangwa umukamo mwiza
* Inyagazi bayikura mu bworozi igihe cyose ifite ibibazo by’ubuzima
* Ihene ikurwa mu bworozi igihe cyose igize imbyaro 6 ku ihena za Kinyarwanda, ni 9 ku za kijyambere ubwo iba ifite imyaka irindwi.
-
o
- Igaburo
Ihene zitungwa n’ibyatsi bisanzwe Setariya, tribusakumu, urubingo, n’ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi. Zishobora kurya imvange y’ifu iyo umworozi ashobora kuyibona, ibyo bituma icutsa vuba, ibyara kenshi kandi abana bagakura neza.
Dore uko batanga imvange y’ifu: Ihene yonsa n’abana bayo zihabwa gr 300 cyangwa 400, Ihene zicutse zihabwa gr 50 kugera ku 100, isekurume yimya ihabwa gr 300.
-
o
- Umusaruro
Isekurume ikuze ishobora gupina ibiro 40, inyagazi igapima kg 30 (ihene za kinyarwanda), iyo ihene ibazwe itanga inyama zingana na 48% by’ibiro byayo ari nzima, kandi ihene 3 zororewe mu kiraro kimwe zishobora gutanga toni 3 z’ifumbire buri mwaka.
-
o
- Indwara z’ihene
Byateguwe na Mugiraneza Jean Luc hifashishijwe Imfashanyigisho za Minagri.
Be the first to comment!