This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

Niyigaba Etienne

2016-03-19 16:54:06

GMOs ibihingwa biri kwamaganwa n'amahanga mu Rwanda byifashe gute?

Ntibyoroshye kubibonera izina ry’Ikinyarwanda reta tubyite “Jimo”.Abahinzi benshi mu Rwanda bibaza ibibazo bitandukanye  ku bihingwa bizwi ku izina rya “Genetically modified plants/organisms( GMOs)”tugenekereje mu Kinyarwanda twakwita (ibihingwa byahinduwe mu miterere yabyo karemano na bantu).

Si abahinzi gusa kuko usanga nabantu  baha agaciro kubungabunga ubuzima bwabo mu mirire bibaza niba bene ibi  bihingwa  byaba byarageze ku  masoko yo mu Rwanda. Ibibazo  byinshi bigarukwaho ni nki ngaruka byaba bigira kubuzima  bw’uwabiriye, ingaruka  bigira ku b’inyanubuzima ni b’idukubidukikije,  ndetse n’umusaruro wabyo ugereranyije n’umusaruro w’ imbuto dusanzwe duhinga.

Mubyukuri, ubushakashatsi kuri ubu bwoko bushya bw’ibiribwa buravuguruzanya kubyerekeye ingaruka mbi byaba bifite ku bidukikije ndetse no kubuzima bwa b’abifungura. Ibi bikaba biterwa ahanini ni nyungu abavumbuye iri koranabuhanga ( Ikigo cyo muri Leta z’Unze Ubumwe za America) baba babona mw’icuruzwa z’imbuto n’ikorabuhanga ryabo.

Abo bashakashatsi bemeza ko imbuto zabo ziberanye n’imihindagurikire y’ikirere kuko zigaragaza uguhangana n’izuba kudasanzwe, zihangana n’ibyonnyi hamwe n’utundi dusimba twonona umusaruro w’umuhinzi kurenza kure izindi mbuto zisanzwe ku isoko

Ku rundi ruhande abashakashatsi bo mu bihugu byunze ubumwe by’ iburayi bagaragaje ko ibi bihingwa (GMOs) bidakwiye kwiye kuribwa, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwababiriye ndetse no k’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu bushakashatsi bwabo bemeza ko byateye ibibyimba (aribyo bishobora kuvamo kanseri) ku mwijima w’imbeba bakoreshaga mu bushakashatsi bwabo. Ibi byatumye ibihugu by’Uburayi bifata icyemezo cyo guca ziriya mbuto no kwamagana ririya koranabuhanga. Nyuma ama sosiyete sivile yo muri America nayo yahagurukiye kwamagana izo mbuto nubwo rwose ba nyir’iri koranabuhanga banenze ibya vuye mu bushakashatsi bw’abanyaburayi bavuga ko butubahirije amabwiriza akurikizwa mubushakashatsi; bityo bakaba barakomeje kwagura amasoko yabo, nko mu Buhinde, Burikinafaso, n’ Afurika y’Epfo.

Kuru ndi ruhande ibihugu nka Zambia na Kenya byamaganiye kure ibi biribwa, ndetse nko muri Zambiya bubatse ikigo gishinzwe kugenzura iyinjizwa ry’izo mbuto no kuzikumira; Kenya yo yashyizweho igitutu isabwa kwemera guha abahinzi izo mbuto, ariko Inteko y’aba Depite yumvira ibyifuzo by’abahinzi ikomeza gukumira iyinjizwa ryizo mbuto nshya.

Muri Kenya Ntibari bishimye mbere y’Inteko yari igiye guterana kugirango ifate Umwanzuro kuri ibi bihingwa.Ikizwi mu mikorere y’ibi bihingwa bishya, nuko koko birinda ibyonnyi kandi bikihanganira Izuba n’amazi make. Udusimba twibasira imyaka twa hato na hato; agasimba akariko kose  (ndetse n’udusimba dufite akamaro nki nzuki n’utundi) kaje kuri bene icyo gihingwa gahita gapfa nta wundi muti urinze guteraho, ibi rero bikaba bigira ingaruka kurusobe rw’ibinyabuzima, ndetse bamwe bemeza ko uko umuti uba uri mugihingwa wica utwo dusimba, ninako ugira ingaruka ku muburi w’umuntu uriye ibyasaruwe kuri bene ibyo bihingwa.

Uko ibintu bihagaze mu buhinzi bwo mu Rwanda nk’uko tubikesha Umunyamabanga Wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ Ubworozi Tony Nsanganira mu ganiro yatanze kuri Radio KFM taliki 24 Gashyantare 2016 avugako Ibi bihingwa bitari byagera ku masoko yo mu Rwanda.  Yongeyeho ko bari gufatanya n’inzego mpuza mahanga kugirango bashyireho ambwiriza agenga imikoreshereze yabyo.

Ugendeye kuri aya makuru twahawe mu Rwanda ntazihari, ariko kandi ntago zigezwe zikumirwa ndetse ntago turamenya neza aho Minisiteri ihagaze kuri Iki kibazo.

Ese dufite ubushobozi bwo gukumira iyinjizwa zibyo bihingwa, cyane ko bisaba ikoranabuhanga, ndetse ni nzobere mu binyabuzima? Aba kurikiranira hafi amakuru yu buhinzi ntibashidikanya ko  isaha ni saha , ibi bihingwa byakwinjizwa magendu. Guhana amakuru y’ubuhunzi cyane cyane ku mbuto zinjizwa ziturutse hanze bikaba bigomba gushyirwamo ingufu, cyane ko bifasha no mu gukumira ikwirakwizwa ry’indwara zitandukanye z’ibihingwa ndetse niz’abantu.

Inkuru yateguwe na Muvunyi Blaise Pascal

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!