
Youth Engagement in Agriculture Network-Rwanda

Gutegura ifumbire y'imborera ku buryo bw'ikirundo
Gutegura ifumbire y’imborera ku buryo bw’ikirundo
Hari uburyo bubiri bwo gutegura ifumbire y’imborera: Umuhinzi ashobora guhitamo gukorera ifumbire y`ibyatsi mu byobo (ingarani) cyangwa se hejuru ku butaka (ikirundo), biterwa n’uko aho akorera hameze: iyo nta kibazo cy`amazi gihari ayikorera hejuru y’ubutaka naho iyo ari mu duce tutabamo amazi ayikorera mu byobo. Muri iyi nyandiko tugiye kuvuga ku gutegura ifumbire y’imborera ku buryo bw’ikirundo.
a) Ibikoresho:
1. Ibyatsi byumye
2. Ibyatsi bibisi
3. Amazi
4. Ifumbire yo mu kiraro cyangwa indi fumbire yaboze neza
5. Ubutaka bwo hejuru, buhingwa,
6. Ivu;
7. Uduti dutoya (amashami) cyangwa se amabuye mato;
Aho iyofumbire ikorerwa hakwiye kuba hari igicucu, ari hafi y`umurima izakoreshwamo kandi ari kure y`aho amatungo ashobora kuyangiza.
b) Uko ikorwa
-
o
- Iyo umuhinzi yiyemeje gukorera ifumbire ye mu cyobo, acukura icyobo cya metero 1 y`ubujyakuzimu, m 2.4 z`uburebure na m 1.20 z`ubugari, naho mu buhagarike ikirundo gishobora kugira m 1.5. Naho iyo atari buyikorere mu cyobo ashobora guhita atangirira ku ntambwe ikurikira. o
- Kurambika amabuye hasi cyangwa se twa dushami tw`ibiti kugira ngo ibyatsi bikoreshwa bidafata hasi umwuka ntiwinjire neza; o
- Kurambikaho ibyatsi byumye; o
- Gusukaho amazi; o
- Kunyanyagizaho ifumbire y`imborera (yo mukiraro); o
- Gushyiraho ibyatsi bibisi , wenda bingana na ½ cy`ibyumye; o
- Kunyanyagizaho ivu; o
- Kongeraho ibisigazwa byo mu gikoni niba bihari; o
- Gushyiraho ubutaka; o
- Kongera gushyiraho ibyatsi byumye; o
- Gusukaho amazi; o
- Ifumbire o
- Ibyatsi bibisi; o
- Ivu; o
- Ubutaka; o
- Ugakomeza…
Ni byiza ko umuhinzi akoresha ibyatsi bike bike kugira ngo bizabashe kubora neza.
-
o
- Iyo ikirundo kimaze kuzura neza gifite nka metero 1.5 umuhinzi ashingamo ku buryo buberamye igiti cyumye kugeza hasi ku ndiba y`ikirundo. Akamaro k`icyo giti ni ukuba igipimo cy`ubushyuhe cy`icyo kirundo.
Umuhinzi akomeza gukurikirana ifumbire ye arebera kuri icyo gipimo cy`ubushyuhe. Aho agishinguye siho yongera kugishinga. Iyo mbonerahamwe yerakana uko akurikirana ikirundo n`ibyemezo afata akurikije uko agisanze:
o Icyo igipimo cyerekanye o |
oIcyo bisobanura | oIcyemezo gifatwa | o
Igiti kiratose | oo | o |
Igiti kirakonje | oNi bibi cyane:Ibyatisi ntibiratangira kubora | o
o Gusenya ikirundo ugakora ikindi noneho ukongera uburebure bwacyo ndetse n’ingano y’ifumbire oo |
o
Igiti kirashyushye: 65-75oC | oNi byiza | oo |
o Kirashyushye cyane ,Kirumutse kandi kiriho ibintu by’umweru o |
o
o NI bibi: Uduhumyo twitwa “ Fire fung”tuba turi kurya Azoti o |
o
o Gusukamo amazi (litiro 20 kuri m3) o |
o
Buri byumweru bitatu umuhinzi ahindura ifumbire ye agamije ibintu bibiri bikurikira:
- Kuvangavanga ibyakoreshejwe byose (Ibyatsi byumye, ibibisi, ivu, ifumbire, itaka, n`ibindi)
- Gutuma hinjiramo umwuka.
Ibintu bishobora kwangiza ifumbire ni izuba (kumagara cyangwa kuguruka) n`imvura (ishobora kuyoronga). Nyuma y`iminsi 63 ifumbire iba imaze kubora neza ku buryo ishobora gukoreshwa cyangwa se ikabikwa. Ifumbire iba itunganye neza igihe utabasha kumenya cyangwa se gutandukanya ibiyigize. Ingano y`ifumbire iboneka iterwa n`uko ibyatsi byakoreshejwe bishanguka (bibora), ariko muri rusange iba ingana na 1/3 cy`ibyakoreshejwe.
Iyi nyandiko yakuwe mu gitabo cyitwa “Duhinge Kijyambere , agatabo ka 2” ko muri Kamena 2012, cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Yanditswe na NIYIGABA Etienne (eniyigaba@yeanrwanda.org)
Be the first to comment!