
Youth Engagement in Agriculture Network-Rwanda

INCAMAKE Y'IKIGANIRO UBUHINZI BWACU CYO KUWA 23 NZERI 2018: IMIGENERE Y'IGICIRO CY'UMUSARURO

INCAMAKE Y’IKIGANIRO UBUHINZI BWACU CYO KUWA 23 NZERI 2018: IMIGENERE Y'IGICIRO CYUMUSARURO
Imiterere y’ikiganiro
Ikiganiro “UBUHINZI BWACU” kitabirwa kandi kigagirwamo uruhare n’abahinzi borozi bibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi bworozi rya YEAN(Youth Engagement in Agriculture Network). Kiba ku cyumweru kuva saa mbiri zuzuye za mu gitondo kigasozwa saa mbiri zuzuye z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda. Kinyura ku mbuga nkoranyambaga za YEAN ari zo Whatsapp ,Twitter na Facebook.
Kuwa 23 Nzeri urubyiruko rwibumbiye ku mbuga nkoranyambaga za YEAN rwunguranye ibitekerezo ku nsanganyamatsiko igira iti: “ Imigenere y’igiciro cy’ umusaruro.”
Ibyibanzweho mu kiganiro
Abitabiriye ikiganiro bunguranye ibitekerezo byibanda kuri ibi bikurikira:
o Impamvu ituma umusaruro utagira igiciro cyifuzwa n’umuhinzi/mworozi mu bice bitandukanye by’igihugu.
o Icyakorwa kugirango umusaruro w’umuhinzi mworozi uhabwe igiciro cyifuzwa ku isoko
o Imbogamizi zihari mu kugena igiciro cyiza ku musaruro (w’ubuhinzi/bworozi)
o Ibyifuzo mu kugena no gushyiraho igiciro ku musaruro
o Uruhare rw’ umuhinzi-mworozi, ushinzwe ubuhinzi (agronome) umuvuzi w’amatungo ( Veterineri), ibigo byigenga, ibya Leta mu kugena igiciro no gusigasira inyungu z’igishoro ku buhinzi-bworozi.
Ibitekerezo byatanzwe
Incamake y’ibitekerezo byatanwe n’abitabiriye ikiganiro UBUHINZI BWACU ikubiye mu ngingo ngari eshanu : (1) Impamvu ituma umusaruro ukomoka ku buhinzi –bworozi utagira igiciro cyifuzwa n’abakora uwo mwuga; (2) Icyakorwa kugirango umusaruro w’umuhinzi mworozi uhabwe igiciro cyifuzwa ku isoko; (3) imbogamizi zihari; (4) uruhare rw'umuhinzi/agronome-veterinaire/ibigo byigenga cg bya leta; (5) Ibyifuzo muri rusange bigamije gukemura ikibazo cyaganiriweho.
1. IMPAMVU ITUMA UMUSARURO UTAGIRA IGICIRO CYIFUZWA N’UMUHINZI/MWOROZI MU BICE BITANDUKANYE BY’IGIHUGU.
a. Guhenda kw’inyongeramusaruro (Imbuto n’amafumbire,…)
Bamwe bagaragaje ko guhenda kw’inyongeramusaruro zirimo imbuto n’amafumbire biri mu bituma umuhinzi atabasha gushyiraho igiciro kimufasha kugaruza amafaranga aba yarashoye ugasanga abanyamahanga baba barashoye make banacuruza make umusaruro wabo bohereje kuisoko ryo mu Rwanda bigatuma umuhinzi-mworozi wo mu Rwanda agurisha ku giciro cyo hasi umusaruro we.
b. Kugena ibiciro bishyirwa mu nyungu z’abacuruzi kurusha umuhinzi
Hagaragajwe ko inzego zigena ibiciro ku musaruro w’umuhinzi mworozi ziha umwanya umucuruzi w’umusaruro ubikora nk’akazi ka buri munsi hakirengagizwa umuhinzi-mworozi wo hasi usarura gatatu mu mwaka. Bityo igiciro gishyizweho ntigukuremo igihombo umuhinzi aba yaragize ashora mu buhinzi bworozi bwe.
Hagaragajwe ko usanga mu zindi servisi ibiciro bihinduka bijyanye n’uko zihagaze ariko byagera mu buhinzi ugasanga nta gihinduka. Hagaragajwe ko mu gihe umusaruro ukomoka ku buhinzi bworozi wabaye mwinshi ubushabitsi bushingiye ku musaruro w’ubuhinzi bworozi butamanura ikiguzi ahubwo wabura bakabizamura.
Hatangwa igitekerezo cy’uko uruhare rwa Ministeri y’ubucuruzi (MINICOM) mu kugena igiciro rwagombye kugabanuka ahubwo MINAGRI ikagira uruhare runini mu kugena igiciro cy’umusaruro ku muhinzi nk’urwego rureberera ubuhinzi-bworozi n’inyungu z’abawukora.
c. Inyungu ihanitse ku iyongera gaciro ku musaruro ritita ku nyungu z’umuhinzi
Abitabiriye ikiganiro bagaragaje ko inganda zikora iyongeragaciro ku musaruro usanga zihanika ibiciro cyane zitwaje ku kantu gato zakoze ugasanga inyungu zibona zihabanye cyane n’igiciro ziba zaraguriyeho umuhinzi. Aha batanze ikifuzo ko hagombye kubaho isanisha nyungu ku bagira uruhare mu iyongeragaciro(Value chain) ku musaruro (fair distribution of profits along with the value chain) kuko umuhinzi mworozi ariwe nkomoko y’umusaruro kandi mu gihe abihagaritse rwa ruhererekane nyongeragaciro na rwo rwahungabana.
d. Kuba igiciro gishirwaho n'umucuruzi akurikije inyunguze gusa
e. Kutubahiriza igiciro cyashyizweho n’inzego za Leta
Hagaragajwe ko igiciro gishyizweho na Leta ku bihingwa bimwe na bimwe kidakurikizwa cyangwa ngo Leta ikurikirane ishyirwamubikorwa byacyo. Hatanzwe urugero ku birayi (mu gihembwe gishize) aho hagenwe ko : Peko :135rwf/kg ariko umuhinzi yabitangiraga 100rwf/kg ariko agasinyira 135rwf/kg, etc.
2. ICYAKORWA KUGIRANGO UMUSARURO W’UMUHINZI MWOROZI UHABWE IGICIRO CYIFUZWA KU ISOKO
Ø Hatanzwe igitekerezo ko umuhinzi mworozi ari we wa mbere wakabaye agena igiciro ku musaruro we.
Ø Umwe mu batanze ibitekerezo yagaragaje ko ikibazo cy’umuhinzi mu Rwanda atari uko agurirwa ku giciro gihanitse ahubwo ko igiciro agurirwaho cyagombye kujyana n’igishoro aba yarashoye ndetse n’agaciro k’ifaranga kaba kagezweho.
Ø Gushyiraho imbonerahamwe (database) ifite imibareshusho ishingiye ku bushakashatsi n’ibarurishamibare hagamijwe kumenyekana kw’ingano, n’ubwiza bwa buri gihingwa gikenerwa na benshi ku munsi, buri cyumweru na buri kwezi ndetse no ku mwaka. Ibi ngo bizafasha abahinzi guhitamo ibyo bahinga hakurikijwe ibikenewe kandi buri gihe kuko hari ibishobora guhingwa buri kwezi.
3. IMBOGAMIZI ZIHARI
o Bamwe mu bahinzi bumva ko bagurisha umusaruro wabo ku giciro cyo baguzeho imbuto bateye.
o Umuhinzi utabara neza ibyo yakoresheje kugeza agejeje umusaruro we kw'isoko bigatuma reclamation idafite imibare ifatika itumvikana .
o Kutamenya ingengabihe nyayo yo guhinga hagategerezwa imvura benshi
o Kuba ubuhinzi bw’umwuga bashobora no kwikorera iyongeragaciro ry’umusaruro wabo butaratera imbere bnituma bagurisha bahenzwe
4. URUHARE RW'UMUHINZI/AGRONOME-VETERINAIRE/IBIGO BYIGENGA CG BYA LETA
o Agronome/Veterinary: gutanga ubujyanama bufasha abahinzi kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza hakoreshejwe ibikenerwa bike(Cost minimization of inputs/Resources Efficient) no gutanga ubuvugizi ku giciro gikwiriye umusaruro.
o Ibigo byigenga/ibigo bya Leta bigomba gutanga imbuto nziza( selected and improved seeds)ku bahinzi,kugurira abahinzi umusaruro bakawubika bakazawigurishiriza ku baguzi mu gihe cyiza mu rwego rwo kugabanya ihananuka ry'ibiciro(Price fluctuation)
o Kwita ku gihe gikoreshwa mu buhinzi mu kugena ibiciro ku musaruro.
o Umuhinzi: agomba kubara ibyo yakoze byose kugirango umusaruro uboneke, gukora neza akoresheje ibisabwa byose kugirango umusaruro uboneke nokwita ku musaruro we kugira ngo uzahabwe agaciro kanini.
5. IBYIFUZO MU KUGENA NO GUSHYIRAHO IGICIRO KU MUSARURO
Hagaragajwe ko umuhinzi apfukiranwa mu kugena igiciro nyamara bitavuze ko igiciro ku isoko kiri hasi. Hagaragajwe ko ku masoko usanga igiciro ku musaruro kiri hejuru nyamara babandi bajya kugurira umuhinzi bamugurira ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ikiboneka ku masoko kiba kiri hejuru. Kubera iyo mpamvu abitabiriye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga za YEAN bagaragaje ibyifuzo bikurikira:
a) Gushyiraho ibiciro hatumirwa abahinzi aho gutumira inganda zitunganya umusaruro hamwe n’abakozi b’inzego za Leta badafite aho bahuriye n’uruhare rutaziguye mu buhinzi bworozi.
b) Abashakashatsi, inzego za Leta zishinzwe ubuhinzi, Imiryango itari iya Leta ikora mu cyiciro cy’ubuhinzi-bworozi bikwiye gushyira ingufu mu gushaka inyongeramusaruro cyane cyane imbuto zitanga umusaruro utubutse ku buso buto ndetse n’amatungo nk’inyama, amata, amagi, etc.).
c) Ikigo cy’igihugu ngenzura mikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), MINICOM, NGOs n’amahuriro y’abahinzi bakwiye gushyira ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yafashwe cyane cyane ku biciro biba byashyizweho ku musaruro haba ku muhinzi ndetse no ku masoko (ku maguriro (supermarket), ku masoko manini n’ahandi.
d) Hakwiye gufatwa ingamba ku bukangurambaga ku muhinzi mworozi bagafata ingamba na gahunda yo kugurisha umusaruro badafatiranywe bakabifashwa n’abahemberwa izo nshingano zijyanye n’ubuhinzi-bworozi binyujijwe mu mu gufata ingamba zirambye zifasha abahinzi borozi.
e) Hifujwe kandi uruhare rugaragara rwa HoReCO na RYAF mu kugena ibiciro ku musaruro w’ubuhinzi mu Rwanda nk’amahurori afite aho ahuriye no’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.
f) Abahinzi-borozi bakwiye guterana ingufu bafite mu matsinda (cooperative) kugirango bakumire abinjira muri mu ruhererekane nyongeragaciro ku musaruro (value Chain) babashe gushyira umusaruro wabo ku isoko, Bibaye byiza umuhinzi akaba ari we ucuruza cyangwa umucuruzi agakorera umuhinzi.
Icyitonderwa: Ibitekerezo bigaragajwe ni umwimerere w'ababitanze ntago bihagarariye ibitekerezo bya YEAN. Ibitekerezo byose byatanzwe si ko byabashije gushyirwa hamwe bitewe n’ubwinshi bwabyo ndetse bimwe bihuje igitekerezo rusange. Amazina y’abatanze ibitekerezo ntiyagaragajwe hagaragajwe ibitekerezo byabo ku ngingo yaganiriweho. Komeza usangize abandi ibitekerezo byawe ku cyateza ubuhinzi-bworozi imbere mu Rwanda unyuze ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp na Facebook za YEAN(#UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda).
Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru.
Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727.
Be the first to comment!