
Youth Engagement in Agriculture Network-Rwanda

Ubuhinzi bwacu: Inshamake y'ikiganiro: Imikoreshereze y'ikoranabuhanga m'ubuhinzi n'Ubworozi [igice cya 1]

Ubuhinzi bwacu: Inshamake y’ikiganiro: Imikoreshereze y'ikoranabuhanga m'ubuhinzi n’Ubworozi
Kuwa 7 Ukwakira habaye ikiganiro UBUHINZI BWACU gitegurwa n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’urubyiruko mu Buhinzi n’Ubworozi ( YEAN ). Iki kiganiro cyagarutse kunsanganyamatsiko igira iti: IMIKORESHEREZE Y'IKORANABUHANGA M'UBUHINZI. Imwe mu mpamvu hateguwe iki kiganiro yaturutse ku nama zitandukanye zimaze iminsi zigaruka ku kamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ ubworozi mu gihugu. Iki kiganiro cyabereye ku mbuga nkoranyambaga za YEAN ari zo Whatsapp na Facebook mu buryo nyunguranabitekerezo; gitangira saa mbiri za mu gitondo gisozwa saa mbiri z’umugoroba.
INTEGO Z’IKIGANIRO
Intego nyamukuru y’ikiganiro yari u kungurana ibitekerezo ku Ikoranabuhanga nk’inyunganizi mu kurushaho kongera umusaruro,kwita ku bwiza bw'umusaruro,kumenyekanisha umusaruro ndetse no gukoresha igihe gito n'imbaraga nkeya mu mirimo yacu y'ubuhinzi n'ubworozi n’ibindi.
Hibanzwe ku ngingo zikurikira:
-
o
- Ubumenyi bw'umuhinzi/umworozi mu gokeresha ikoranabuhaga o
- Ibikenewe kugira umuhinzi/umworozi abashe gukoresha ikoranabuhanga mu mirimoye y'ubuhinzi n ubworozi o
- Imbogamizi o
- Ibisubizo kuri izo mbogamizi o
- Uruhare rw'ibigo by'ubuhinzi/ubworozi, agoronome,veterineri na Leta mu guteza imbere umuco wo gukoresha ikoranabuhanga mu ubuhinzi/ubworozi.
IMIGENDEKERE Y’IKIGANIRO
Abitabiriye ikiganiro batanze ibitekerezo binyuranye ari na byo tubagezaho muri make mu buryo bukurikira.
Ø Ubumenyi bw’umuhinzi mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ ubworozi
Muri rusange hagaragajwe ko umuhinzi ataragira ubumenyi mu mikoreshereze y’ ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’irihari akaba adasobanukiwe imikoreshereze yaryo. Hatanzwe urugero rwa Smart Nkunganire aho hakiri ikibazo cy’uko abahinzi bataramenya kurikoresha cyane cyane abadatunze telefoni kuko bisaba kwiyandikisha akoresheje telefoni.
Ø Ibikenewe kugira umuhinzi/umworozi abashe gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo ye y'ubuhinzi n ubworozi
Abagize uruhare mu kiganiro bagaragaje ko zimwe mu mpamvu usanga imyumvire y’umuhinzi/mworozi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mirimo ye harimo ko adasobanukiwe.
Hatanzwe urugero rw’aho usanga ibikoresho byagenewe kunoza ubuhinzi nko kuhira no guhinga usanga abahinzi batabikoresha ahubwo ugasanga bahisemo gukoresha uburyo gakondo basanganywe.
Uretse umuhinzi/mworozi kandi, hagaragajwe ko usanga no mu bashinzwe ubuhinzi banabyigiye nta bumenyi buhagije bafite ku mikorereshereze y’iri koranabuhanga kubera ko usanga ntaho bahuriye n’ibikoresho byabugenewe.
Kugirango iki kibazo gikemuke hatanzwe ikifuzo ko hategurwa amahugurwa ku bahinzi ndetse n’abafashamyumvire mu buhinzi ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi.
IMBOGAMIZI ZAGARAGAJWE
o Ubumenyi buke mu bafashamyumvire mu buhinzi bworozi
Hagaragajwe ko bamwe mu bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bafite ubumenyi buke ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzibworozi bigatuma na bimwe mu bikoresho byabugenewe bihari bidakoreshwa uko bikwiye. Hisunzwe urugero rw’amwe mu makoperative usanga afite ibikoresho by’ukoranabuhanga mu buhinzi/bworozi ariko ugasanga bidakoreshwa bitewe n’uko abafashamyumvire babo batabisobanukiwe.
o Guhenda kw’ibikoresho bikenerwa mu ikoranabuhanga mu buhinzi bworozi:
Hagaragajwe ko n’ubwo iri koranabuhanga rikiri hasi ariko ngo risaba amikoro ahambaye ku muhinzi wo hasi.
Hatanzwe urugero rw’uko bigoye umuhinzi kubona ubushobozi bwo guhingisha imashini cyangwa kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ababishoboye ngo bakaba batinya kubishoramo amafaranga yabo kubera imbogamizi zibamo.
o Igiciro gito cy’umusaruro gihabanye n’igishoro
Kuri bake batinyutse gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi hagaragajwe ko usanga bahura n’ikibazo cy’igiciro umuhinzi agurishaho umusaruro we kiba kiri hasi ugereranyije n’amafaranga aba yarashoye bityo bikamuca integer zo kongera gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
o Kudashyira imvugo mu ngiro
Bamwe mu batanze ibitekerezo bagagaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ikoranabuhanga ridakoreshwa cyane ari uko usanga mu nama zitandukanye zigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi usanga abazitabiriye kenshi baba batarize ubuhinzi badashyira mu bikorwa ingamba ziba zafatiwe muri izo nama ndetse n'abize ubuhinzi banabukora ugasanga rimwe na rimwe badasobanukiwe n’imikoreshereze y’iryo koranabuhanga n’aho barisanga ngo bige kurikoresha.
IBISUBIZO KU MBOGAMIZI ZAGARAGAJWE
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi zigaragara mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi, abitabiriye ikiganiro banagaragaje bimwe mu bisubizobikwiye gushakirwa izo mbogamizi. Bimwe muri ibyo bisubizo ni ibi bikurikira:
-
o
- Hakwiye kumvikana ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igisubizo ki kigezweho kandi kirambye ku iterambere ry’umuhinzi hagamijwe guhuza igishoro ku buhinzi bwe n’icyo abuvanamo. o
- Hakenewe gutegurwa amahugurwa kwikoranabuhanga rikoreshwa mubuhinzi yaba kubahinzi nyirizina ndetse n’abafashamyumvire mu buhinzi. o
- Hakwiye ubukangurambaga mu baturage kugirango bitabirre kurikoresha.
-
o
- Ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na leta bikwiye kugira uruhare mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi no kugenzura aho bamaze gushyira imbaraga ngo abahinzi babone ikorananabuhanga rikenewe o
- Abashinzwe ubuhinzi/ubworozi (Agronome/Veternaire) bakwiye gukorana umurava mu gufasha abahinzi/borozi bitabaye ibyo iterambere mu buhinzi rizakomeza kuvugwa ariko ntirizagera ku rwego byakabaye bigerwaho o
- Hakwiye kubaho impinduramatwara yo gushora byinshi mu buhinzi. o
- Hacyenewe ubukangurambaga ndetse no korohereza umuhinzi n umworozi wifuza gukoresha ikoranabuhanga o
- Hakwiye gutezwa imbere ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ryo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi
Icyitonderwa:
-
o
- Ibitekerezo byatanzwe byose ntago byagarajwe hano bitewe n’uko ari ikiganiro kirekire cyane hagiye hatoranywamo imirongo migari ikavugwa muri make. o
- Amazina yabatanze ibitekerezo ntago yagaragajwe muri iyi nkuru gusa amagambo yose ari mu utwuguruzo n’utwugarizo (“…”) yose yandikuwe uko yanditse mu kiganiro. Ikiganiro nk’iki kiba buri ku Cyumweru guhera saa mbiri za mugitondo. o
- Ushaka gukurikira ibi biganiro ukaba uri umuhinzi/umworozi cyangwa umugoronome/veterineri ku rwego urwo arirwo rwose nawe wasaba kujya k’urubuga rwa YEAN Whatsapp unyuze kuri nimero ikurikira: +250 788 845 727 ,wakurikira YEAN kuri facebook cyangwa kuri twitter #UbuhinziBwacu @YEAN_Rwanda o
- Ibitecyerezo byatanzwe muri iki kiganiro ni ibyatanzwe n’abahinziborozi ntago ari cyangwa bihagarariye ibitekerezo bya YEAN.
Be the first to comment!