
Youth Engagement in Agriculture Network-Rwanda

This Month We Celebrate
We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza
Our Newsletter
Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.
Uko inzuki zororoka, ibibangamira inzuki ndetse n'ibyo wakwitwararika mu bworozi bwazo ngo zitange umusaruro mwiza.

Uko inzuki zororoka, ibibangamira inzuki ndetse n’ibyo wakwitwararika mu bworozi bwazo ngo zitange umusaruro mwiza.
Inzuki ni kimwe n'andi matungo tumenyereye yorowe n’abanyarwanda. Ahakorerwa ubworozi hitwa mu uruvumvu cyangwa urwega. Inzuki zidufitiye umumaro kuko ziduha ubuki, ibinyagu, intsinda, n’ibindi ariko hari n’ibindi byinshi inzuki zidufasha cyane cyane mukubangurira igihingwa. M’ubusanzwe ahantu hororerwa inzuki niho haboneka umusaruro mwinshi ugereranije n’ahandi, ariko bitewe n’ahariho. Iyo aho hantu ubutaka bwitabwaho. Njye na we dufatanije twabunga bunga iki kinyabuzima
Ariko se umuntu abangamira inzuki ryari?
Iyo utema ibiti, kurya inyo (intsinda) cyangwa ibyana , iyo utera imiti ifite ubukana bukabije biziviramo gupfa mu gihe zagiye guhova kuri icyo gihingwa cyatewe, gusenya ubuturo bwazo, guhora m’umuzinga ngo uri gusura ubworozi, kuzinyagiza , kuzisakuriza n’ibindi bitandukanye bizibangamira.
Ni ryari wemerewe gusura umuzinga wawe?
Iyo tuvuvuze gusura inzuki tuba dushatse kuvuga kujya kureba niba inzuki zarakoze ubuki, ubuzima bwazo n'imyororokere yazo n’uko burikugenda muri rusange. Kugirango umworozi arusheho kongera kuzitaho. Ibyo kandi bigendana no gucunga umutekano w'inzuki mumunzinga, bareba uburwayi niba harubwateye mubworozi, no kureba niba nta byonnyi byateye m’ubworozi ndetse no guca kw'inzuki.
Icyitonderwa: Ntibyemewe ko umworozi ahora mubworozi kubera ko inzuki zanga abazihorera m’umuzinga n’urusaku
Iyo utubahirije ibyagenwe mu bworozi bw’inzuki ziraca, ugahomba. Niba ushaka kujya mubworozi itwararike ibi bintu bikuriki
· Irinde kwambara imyenda yumukara,
· irinde kwisiga amavuta ahumura,
· irinde kujyana urusaku,
· ambara imyambaro yabigenewe,
· irinde gutinda m’uruvumvu kuko zanga umuntu uzibuza uburenganzira bwazo
Amasaha meza yo kujya m’ubworozi bwawe
Amasaha meza ya mugitondo yo gukora mu nzuki ni guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine (06H00-10H00) naho ku gicamunsi ni kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri (16H00-18H00).
Icyitonderwa: Birabujijwe kujya m’ubworozi udafite ifumbero y'umuriro
Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’uwayanditse. Ntago bihagarariye cyangwa ari ibya YEAN.
Inyandiko yateguwe na Twahirwa Leonard
Twahirwa Leonard ni umuvumvu wabigize umwuga wize ubuzima bw’amatungo (animal health) mu mashuli yisumbuye, naho muri kaminuza akurikira ibijyanye no kwita k’urusobe rw’ibinyabuzima (wildlife management), akaba yaranagize amahugurwa atandukanye ku bworozi bwa kinyamwuga bw’inzuki. Akorera ubuvumvu mu turere twa Nyamagabe na Rusizi.
Be the first to comment!