This Month We Celebrate

We want to change the image of sweet potatoes said Regis Umugiraneza

Our Newsletter

Subscribe our Newsletter and receive notifications of new posts by email.

Niyigaba Etienne

2020-04-10 14:51:00

YEAN mu bikorwa byo gushyigikira gahunda zo guhangana n’ingaruka za Korona Virusi (COVID 19)

YEAN mu bikorwa byo gushyigikira gahunda zo guhangana n’ingaruka za Korona Virusi (COVID 19)

Muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya korona virusi (COVID19) cyagize ingaruka ku bikorwa byacu bitandukanye, dushimiye ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho ingamba n’amabwiriza byihariye ngo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikomeze ndetse no kugera ku biribwa bishoboke. Ni ngombwa ariko ko nk’abari muri uyu mwuga cyane cyane urubyiruko n’abahinzi borozi, tugira uruhare rudasanzwe muri uku guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo dufatanyije n’inzego zitandukanye zibifite mu nshingano.

YEAN turashimira abahinzi n'aborozi bakomeje gukorana imbaraga kugirango bateze imbere imirimo yabo tubashishikariza gukurikiza amabwiriza agenga imihingire myiza itanga umusaruro mwinshi kandi mwiza. Nkuko bigaragazwa n’Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa n'ubuhinzi ku isi (FAO), Hakenewe imbaraga n’ubufatanye bwa buri wese mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

YEAN nk’umuryango w’urubyiruko rukora Iyamamazabuhinzi n’ubworozi (Agriculture Extension &Advisory Services) 

Twiyemeje kugira uruhare rwihariye mu bikorwa bikurikira:

1.   Kugeza ku bahinzi borozi ndetse n’abanyarwanda bakurikira ibikorwa bya YEAN uruhare rw’abafatanyabikorwa bari mu buhinzi mu guhangana na korona virus n’ingaruka zayo.

2. Kwigira ku bikorwa by’abahinzi borozi ndetse n'urubyiruko b’indashyikirwa mu bikorwa byabo ndetse no mw'iyamamazabuhinzi muri ibi bihe by’icyorezo cya Korona Virusi

3.  Gushishikariza abahinzi borozi ndetse n'urubyiruko ruri mu buhinzibworozi kugaragaza no kugira uruhare rwihariye mu buhinzi n’ubworozi bwubahiriza amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo no kugeza ku isoko umusaruro mwiza (heathy food)

4.  Gukora ubukangurambaga bubungabunga imyumvire n’imyitwarire byiza hagamijwe gukora neza ubuhinzi bworozi n’umusaruro byiza (Healthy food system).    

Ibi bizagerwaho ku bufatanye n’urubuga rw’abahinzi borozi rwa YEAN rugizwe n’ abahinzi borozi barenga ibihumbi cumi na bibiri (12,000), abafatanyabikorwa bafite mu nshingano guhanga na Korona Virusi n’ingaruka zayo , abahinzi borozi ndetse n’abaguzi b’umusaruro.

Dufatanye guhangana n’iki cyorezo, dukomeza guhinga no korora neza twongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi kugirango haboneke ibiribwa muri iki gihe no mu gihe kizaza. TUZATSINDA.

Murakoze.

YEAN 

Twitter:@YEAN_Rwanda , #WeAreFarmers250,  #YEAN4HealthyFoodSystem , Facebook: Urubuga rw'ABAHINZI-BOROZI | Farmer Platform

Related Articles | Izindi nkuru

Be the first to comment!